Leta ya Kagame irahakana ikanapyobya jenoside yakorewe Abatutsi.

louise“urupfu rw’umuntu wigaragaje nk’urwanya igihugu nta mpuhwe ruteye” 

Hon. Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

 

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi yahuye n’ikibazo kitoroshye cyo kwemeza isi yose ko koko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside. Abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga na bo akenshi bakomezaga gushimangira ko nta jenoside yabaye kugeza aho mu mwaka wa 2006 icyo kibazo gikemuwe bidasubirwaho ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu Rwanda ari jenoside. Kugeza na n’ubu ubwicanyi bwakorewe abahutu bwo kuva ku itariiki ya 1 Ukwakira 1990 buracyagibwaho impaka, nta rukiko rubifitiye ubushobozi rwari rwafata umwanzuro ko ari jenoside n’ubwo bwose hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ari jenoside koko! Ni ukuvuga ngo ni jenoside ititwa jenoside.

Jenoside yakorewe abatutsi ikimara kwemezwa ku buryo budasubirwaho, leta y’u Rwanda yatangiye urugamba rwo kwibasira abantu bakoraga commentaire iyo ari yo yose kuri jenoside. Utararezwe kuyihakana yarezwe kuyipfobya. Guhakana jenoside umuntu agenekereje yavuga ko ari ukuvuga ko itabayeho cyangwa se kwerekana ko yari ngombwa. Cyakora gupfobya byo igisobanuro gikunze kugorana. Mu Kinyarwanda gupfobya bisobanura gusuzugura ikintu, ukakigira gitoya ugamije kwerekana ko nta gaciro gifite.

Imanza zagiye zicibwa zo gupfobya jenoside akenshi wasangaga umuntu aregwa icyo cyaha byo nyine kuko yavuze ko n’abahutu bishwe kandi bakeneye ubutabera.Icyo kikaba icyaha cyo gupfobya jenoside ngo kuko ugereranyije ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu. Cyakora hari n’ibindi byagiye bifatwa nko gupfobya jenoside: urugero nko kugerageza kwumvikanisha ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro. Iyo witegereje neza usanga nta tandukanyirizo risobanutse hagati yo guhakana no gupfobya jenoside. Kubera kudasobanuka byageze aho umuhutu wese yirinda gukora commentaire ijyanye na jenoside kuko yashoboraga guhita ashinjwa ibyo byaha twavuze haruguru, ni uko jenoside iragenda iba tabou ku bahutu, ntawe ushobora gutanga igitekerezo.

Tugendeye kuri logique y’uko kugerageza kwerekana ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari bufite ishingiro bikaba gupfobya cyangwa guhakana jenoside, turasanga ibyo leta ya Kigali irimo ikora ubu nabyo bihakana cyangwa se bigapfobya jenoside. Reka tubisesengure:

  1.  “Umwanzi w’u Rwanda n’iyo yapfa ntibikwiye kutubuza gusinzira” 

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ku byerekeye urupfu rwa Koloneli Karegeya Patrick. Mushikiwabo avuga ko Karegeya nk’umuntu wagaragaje ko arwanya Leta y’u Rwanda adakwiye kuririrwa n’ubwo yapfa. Ikindi Mushikiwabo yemeza ko Karegeya ari umuntu mubi cyane kuko yafatanyaga n’abarwanya u Rwanda aribo ba FDLR ndetse ngo bakaba barateraga ama grenades mu gihugu bagahitana abanyarwanda. Musihikiwabo yanageze aho avuga ko umuntu urwanya Leta nayo igomba kumurwanya nta kundi byamera.Mu kuvuga ibi Mushikiwabo arerekana ko iyicwa rya Karegeya nta kibazo riteye ndetse ibinyamakuru bitandukanye byo byavuze ko Leta y’u Rwanda irimo guca amarenga ko ariyo yishe Karegeya

download (1)

“Kugambanira igihugu cyakugize uwo uwo uri we bigira ingaruka umuntu agomba kwirengera”

P. Damien Habumuremyi, Ministre w’intebe w’u Rwanda.

Mushikiwabo yunganiwe na Ministiri w’intebe mu kwemeza ko kugambanira igihugu bigomba kugira ingaruka ku muntu wese. Aba bombi bafite imyanya ikomeye muri Leta ni ukuvuga ko ibyo batubwiye ari na byo umukuru wa yo Paul Kagame atekereza. Iyo bitaba ibyo aba yabasabye guhita begura. Byumvikane neza ko iyo Mushikiwabo na Habumuremyi baza kuvuga ko Leta yashakishaga Karegeya ngo arangize ibihano yakatiwe cyangwa se aburane ibirego byo gushaka kuvutsa igihugu umudendezo byari kuba bitandukanye n’uko byitwaye ubu. Reka ibyo tube tubiretse dusubize amaso inyuma gatoya mu myaka 20 ishize.

2. “Umwanzi w’u Rwanda ni Inyenzi Nkotanyi zateye u Rwanda hamwe n’ibyitso byazo”

Iyi ni imvugo yakoreshejwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi akenshi yari igamije kwereka abantu ko umututsi wese( icyitso) ari umwanzi w’igihugu bityo akaba nta mwanya afite mu Rwanda. Ni ukuvuga ngo umwanzi w’igihugu aramutse apfuye ntibyabuza igihugu gusinzira. Na nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi abantu benshi ntibigeze bumva impamvu baregwa jenoside kandi nyamara bo barabwiwe ko barimo gutabara igihugu bagikiza umwanzi n’ibyitso bye.

3. Mushikiwabo arahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi

Ndabivuga ntya kuko Mushikiwabo asubiye mu mvugo FPR ivuga ko ariyo yakoreshejwe mu gukangurira abantu jenoside. Iyi mvugo yerekanaga ko kwikiza umwanzi (Inkotanyi) n’ibyitso byazo (Abatutsi) nta kibazo cyarimo kabone n’ubwo bwari ubwicanyi. Uwasubira muri aya magambo muri iki gihe cya FPR nta shiti yashinjwa guhakana no gupfobya jenoside kandi koko yaba abikora. None dore Mushikiwabo niyo magambo asubiyemo mu rwego rwo kwerekana ko umwanzi(Karegeya) yagombaga kwicwa. Gukoresha aya magambo ni ukwerekana ko n’amagambo yakoreshwejwe mu gukangurira abantu gukora jenoside yari afite ishingiro. Par conséquent, ni ukwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro kuko abantu bikizaga umwanzi n’ibyitso bye.

Aha hari uwavuga ati abatutsi ntibari abanzi. Igisubizo ni ukubanza kumenya ni nde ugena umwanzi w’igihugu. Iyo igihugu cyatewe ubusanzwe leta igira ijambo igeza ku baturage ikanavuga icyo amaperereza yagaragaje ku bijyanye n’umwanzi. Niba Leta yaravuze ko umwanzi ari FPR n’ibyitso( njye sinabyiyumviye) ni ukuvuga ko abavuzwe bafatwa nk’abanzi koko kabone n’aho byaba atari ukuri. Uyu munsi niba umuvugizi wa guverinoma avuze ku mugaragaro ko Karegeya na bagenzi be ari abanzi ndetse leta igomba kubarwanya ni uko bifatwa nyine n’ubwo byaba atari ukuri.

Gushyigkira imvugo abakoze jenoside bitwaje kandi bakaba barumvaga ko bakoraga ibikwiye, ukayisubiramo nawe wemeza ko kwica bikwiye kuko wikiza umwanzi nk’uko abakoze jenoside babivugaga, nta kundi njye nagufata uretse kuvuga ko nawe uhakana jenoside ukanayipfobya.

Namwe mumbwire uko mubyumva.

Chaste Gahunde

Advertisements

17 comments

  1. It’s not really means only sex, but pleasure from deep within. Patients
    with muscular problems and athletes who face strenuous regular activities daily may take advantage
    of some great benefits of a deep tissue massage. As far back since the seventeenth century, there
    existed one thing called genital massage.

  2. Today, I went to the beachfront with my kids.
    I found a sea shell and gave it to my 4 year old daughter and said “You can hear the ocean if you put this to your ear.” She placed the shell to her
    ear and screamed. There was a hermit crab inside and it pinched her ear.
    She never wants to go back! LoL I know this is completely off topic but
    I had to tell someone!

  3. You could certainly see your skills in the article you
    write. The world hopes for more passionate writers like you who aren’t afraid to mention how they believe.
    At all times go after your heart.

  4. Write more, thats all I have to say. Literally, it seems as
    though you relied on the video to make your point. You obviously know what youre
    talking about, why throw away your intelligence on just posting videos to your weblog when
    you could be giving us something enlightening to read?

  5. I leave a response each time I especially enjoy a post on a site or I
    have something to contribute to the conversation. It’s triggered by
    the sincerness displayed in the post I browsed. And after this
    post Leta ya Kagame irahakana ikanapyobya jenoside yakorewe Abatutsi.
    | gahunde. I was actually excited enough to
    drop a comment 😉 I actually do have a couple of questions
    for you if you don’t mind. Is it simply me or does it seem like a few of these remarks look like they are written by
    brain dead folks? 😛 And, if you are posting at other sites, I’d like
    to keep up with everything new you have to post. Could you make a list
    every one of your community sites like your Facebook page, twitter feed, or linkedin profile?

  6. I drop a comment each time I especially enjoy a post on a site or
    if I have something to contribute to the discussion.
    It is a result of the sincerness displayed in the article I browsed.
    And after this post Leta ya Kagame irahakana ikanapyobya jenoside yakorewe Abatutsi.
    | gahunde. I was actually excited enough to post
    a comment 😉 I actually do have a couple of questions for you if it’s allright.
    Could it be simply me or do a few of these
    comments look as if they are coming from brain dead visitors?
    😛 And, if you are writing on additional places, I would like to follow everything fresh you have to post.
    Could you list every one of your community sites like your linkedin profile,
    Facebook page or twitter feed?

  7. Hello there! I could hae sworn I’ve visited thijs webseite before but after browsing through a feww of the articcles I realized it’s new to me.
    Anyhow, I’m definitely delighted I founnd iit and I’ll be
    bookmarking it and checking back regularly!

  8. Muragapfa nabi. Abana bari babaye ibyitso? Inda mwakuyemo ziri iz’abagome? Twibuke genocide yakorewe abatutsi tuniyibaka.

  9. Imana ibabarire Louise!
    Afite ikibazo cyo mu mutwe no mu bitekerezo. Ukurikije uko yavutse, uko yakuze, ect…. No kubona nta kana agira kandi akaba nta n’ ikizere cyo kuzashyira ingobyi imugongo! N’ urushako rudafite icyo rumubwiye kubera ko yangiritse mu birebana n’ imibanire ya mugore na mugabo! agahitamo kwibanira n’ abo bahuje ibitsina!! Ohhhhh
    N’ Ubugome yivukaniye budatuma yagira impuhwe na mba. No kuba ahuje Icyerekezo( VISION) na Mr Kagame Paul. Kuba babyumva kimwe…NINDE USHUKA UNDI? Ari Louise cg Kagame? Louise arashuka Kagame ,kuko ntacyo afite arengera. ni inda ye gusa!! Kagame we afite Madame n’ abana 4!! Cyangwa abagome ntibajya batekereza kugeza aho ngaho!! Nari nibeshye!!

    Ibyo aribyo byose nta kindi navuga uretse kuvuga nti: Imana iri maso !

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s