IYICWA RYA KAREGEYA, INDUNDURO YO GUCUMBAGIRIRA KU MAGURU YOMBI.

Mu Kinyarwanda iyo umuntu afite akaguru kamwe kadashinga ngo gafate, bavuga ko acumbagira cyangwa atera isekuru, bakamwita agacumba. Iyo bibaye ku maguru yombi, biba byarenze ibyo gucumbagira, uyu bamwita akarema cyangwa akajyo. Ni na ho haturuka wa mugani wa Kinyarwanda, uvangana amagambo ubuhanga, ngo “akamuga karuta akajyo”. Baba bafashe agacumba nk’inkono yamenetse ariko igifite uruhengekero (byombi mu Kinyarwanda byitwa akamuga cyangwa ikimuga), bakabigereranya n’akajyo (bivuga uwaremaye amaguru yombi, ariko bikanakoreshwa mu kuvuga akamanyu ko ku nkono yajanjaguritse burundu). Mu Kinyarwanda rero cya gihanga, bemezaga ko nta we ucumbagirira ku maguru yombi. Ashobora gusa gucumbagirira kuri kamwe, bivuze ko akandi kaba kagishinga. Iyo rero umuntu acumbagirira ku maguru yombi, bifatwa mu nzira ebyiri, zombi ziganisha ku kuyobya uburari. Mu nzira ya mbere, ashobora kuba ari agacumba kajijisha. Akaguru kazima aba yakaremaje ku bwende, mu nyungu zitazwi, nko mu guhunga inshingano (responsabilité). Mu rundi ruhande, ashobora kuba ari akajyo kagerageza gucumbagiza amaguru yombi mu by’ukuri adashinga, ngo bagire ngo hari icyo agishoboye (ngo bakeke ko atari akajyo ari akarema gusa). Mu kinyarwanda gucumbagirira ku maguru yombi bivuga kuyobya uburari, ugahisha ubushobozi ufite, cyangwa se ukiyerekana nk’ufite icyo ushoboye kandi mu by’ukuri uri akajyo. Bivugwa iyo umuntu ageze imbere y’ikibazo kigomba umuti kandi kidashobora gutegereza no kwirengagizwa, nyamara akananirwa gufata umwanzuro uhamye.

Aho ibintu bigeze muri politiki y’u Rwanda, hatangiye igihe cyo kureka gucumbagirira ku maguru yombi, mu nzego nyinshi. Reka tubirebere hamwe.

 1. Byose bijya gutangira, habanje kwica no kwivuga.

Kuva kera, abanyarwanda bamye baha “ijambo” agaciro gakomeye. Ibi tubisanga no mu yindi mico ku isi. Si ku busa abakirisitu bise Yezu “Jambo” w’Imana. Abagereki na bo ni uko, izingiro ry’ibintu baryise “ijambo” (logos). Wakomeza n’ahandi. Mu kinyarwanda cyacu, ijambo ni ryo risozera rikanasenengera ibikorwa. Muri make, nta gikorwa kidaherekejwe n’ijambo: Ntawe uroga acecetse (ngo ntihica uburozi hica umutukiro); ntawe uvura nta jambo (ngo havura umutongero)…nta wica nta jambo (uwishe arivuga). Ni yo mpamvu umunyarwanda wese w’ingabo yagiraga icyivugo. Nka Nyarwaya Karuretwa yivugaga ati: Ndi imanzi ya Burunga, umugabo wishe abapfumu ba Gogo, umugaragu ahuruje ingoma ingwe iramumira…umugabo uvoma urugina mu magara y’undi mugabo”. Gusa rero, abanyarwanda ibi ntibabiterwaga n’ubugome bwabaritse (sadisme). Ahubwo bubahaga ubuzima, bityo bakumva ko no kwica umwanzi ari amaburakindi. Kwivuga byari ukuyobya uburari ngo amaraso y’umwanzi atabasama. Ni yo mpamvu nta wivugaga mu izina rye bwite, ngo agire ati ndakwishe njyewe Kalinijabo, cyangwa Rwubusisi. Kwivuga byari nko kuyobya umuzimu w’uwishwe, ukivuga mu izina ritari iryawe bwite, ngo umuzimu natera ayoberwe uwo afata. Nk’uwitwa Rukara aho kwivuga mu izina rye bwite yashoboraga kwivuga ati: “Muyumbu utarushya isiga”, bityo izina rye bwite akaba ararikikiye mu mayeri. Umuzimu ntiyashoboraga kurabukwa.

2. FPR mu mucuri wa “ndumunyarwanda”.

Muri iyi minsi igikomeje gutungura abantu, si uko Karegeya yishwe (na we yari azi ko rumugera amajanja kuko FPR yarimo yari azi uko ikora). Igitangaje kurusha ibindi ni ibyivugo FPR yakurikije urupfu rwe. Uwabimburiye abandi ni Olivier Nduhungirehe, uyu wihesheje agaciro agahembwa kujya muri Loni ku izina ry’u Rwanda. Kuri Twetter yifatiye ku gahanga uwashinje Kagame urupfu rwa Karegeya, abikora mu cyivugo kivanzemo ubuswa n’ubuhake bucanira intozo (mu kinyarwanda umugaragu utiyizeye yarangwaga no guhuzagurika bikabyara gukabya mu buhake, agacanira inka, agakabya agacanira n’imbwa za shebuja kandi ubundi kizira).Nduhungirehe rero yarihanukiriye ati Ese ko wita Kagame umwicanyi, uwo Kayumba wamamaza ni we mwicanyi gahoro (ubwo aba arikocoreyemo, ko na we azi ko Kagame ari umwicanyi, gusa icyo ahakana kikaba ukuba yaza imbere ya Kayumba muri uwo mwuga)! Murabona ko birenze kuba ubuhake. Aho bukera burabyara ubucanirambwa!

Nduhungirehe muvandimwe, ndabona aho bukera ruri bukubone. Abakubanjirije mu buhake bw’ubucanirambwa reka nkubwire uko barangije. Afandi Rutaremara Jules mu guhakwa yarihanukiriye ngo Rudasingwa yamye ari umusazi. Twerekanye ko uwo bisebeje ari FPR ubwayo ku kuba uwayiyoboye mu ikubitiro ari umusazi…Rutaremara ntiyamaze kabiri adakubuwe. Mukuru we Rutaremara Tito ati Ncuti Manasse nta gitangaje ko yatunga miliyari 160 kuko yabaye minisitiri imyaka 8. Tumweretse ko n’aho yaba minisitiri imyaka 800 atayabona atayibye, yahunze ku buvunyi ubu yihishe muri Sena. Yewe ubuhake buravuna, ariko ubucanirambwa bwo ni akumiro. Twikomereze.

Ibya Nduhungirehe twabanje kubikekamo intore yahushije umudiho, ariko bwakeye wabaye rusange. Intore yo ku ruhembe Damiyani Habumuremyi ati : “Kugambanira igihugu cyakugize uwo uwo uri we bigira ingaruka umuntu agomba kwirengera”.Birakomeza biratutumba bigera no mu bagore! Abanyarwanda burya bari inararibonye. Banze ko umugore ajya ku rugamba, ngo atazivuga ko yishe kandi baramufataga nk’igicumbi, igicaniro cy’ubuzima. Gusa iyo urugamba rugeze iwa Ndabaga, ruharirwa abagore. Mushikiwabo ati natanzwe. Yivuga kubahiga bose. Atiiyo umuntu ahagurutse akemeza ko agiye kurwanya ubutegetsi akoresheje uburyo bushoboka bwose…, leta na yo igomba kumurwanya ni ko bimeze”. Umunyamakuru wa Contact FM baganiraga ati ni ukuvuga ko kwica Karegeya byari muri Gahunda za Leta? Dore igisubizo kidaca iruhande cya Mushikiwabo: Byaba kuri gahunda bitaba kuri gahunda, icyo mvuga ubundi se nka Leta njyewe undwanyije nabuzwa n’iki kukurwanya ?”. Kuri Twetter umwana wa Karegeya aramubaza ati Guverinoma yanyu rero ishyize imbere ko uyirwanya gomba kunigwa kugeza yishwe?”. Mushikiwabo atiibiba ku banzi bacu ntibitubuza gusinzira”. Ababisesengura nabonye bemeza ko atagira impuhwe za kibyeyi kuko atabyaye. Biranashoboka ahubwo ko kutagira impuhwe ari byo bizatuma ahambanwa ikara. Wasanga kutagira impuhwe za kibyeyi ari byo byamubujije gusiga ishibu.

Abiru ba ndi umunyarwanda bagomba kuba bakungurira FPR. Barajombora umuco ariko bakabikora intambike. N’abagore bageze aho kuvuga amacumu yacuze inkumbi!Simbabujije kwivuga, ariko ni ubwa mbere twumva uwivuga amaraso y’umuvandimwe kandi akivuga mu izina rye. Abanyarwanda baraziririzaga, n’amaraso y’umwanzi w’umuvamahanga bayivugaga barenza ijambo. Ubwo rero n’abagore bageze aho kuvuga amacumu, kandi bakavuga icumu ryikoze mu nda, mukenyere ibintu byageze iwa Ndabaga. Hari byinshi bigiye gusobanuka.

3. Gucumbagirira ku maguru abiri mu butabera birarangiye.

Imyaka ibaye mbare na mbariro hasabwa ko ubutabera mpuzamahanga bwakora umurimo wabwo. Igihe cyabwo cyo gucumbagirira ku maguru abiri kirarangiye. Ubwo FPR yahushaga Kayumba, abantu bagize ngo biracogoye. Biragaragara ko ahubwo yagiye kunoza uburyo mu kuba rudahusha. Mu gihe abahoze bakorana na yo badahwema kuvuga ko bafite ubuhamya shingiro ku bikorwa byayo, uyu ni umwanya wo kwerekeza mu ngeri (mu mazi magari). Bitabaye ibyo, barashira urusorongo tureba, amabanga bayajyane ikuzimu dore ko ari cyo Kagame yambariye. Gucumbagirira ku maguru abiri nibirangire mu butabera. Nibitaba, turamenya ko bwahindutse “hushi guruka kanyoni kanjye”. Ni ukuvuga kubeshya abantu ko uzinduwe no kwirukana ibyonnyi kandi ugenzwa no kubishingira umuhati. Seti Sendashonga yatwaye amabanga atari make; Lizinde biba uko; Ruzibiza ataho; hiyongereyeho na Karegeya. Ni nde utahiwe? Turabizi ko ubutabera mpuzamahanga bwamye bucumbagira, gusa igihe kirageze ngo bureke gucumbagirira ku maguru abiri. Niba hari akaguru gashinga, nibutere intambwe tubimenye. Niba kandi yombi yararemaye, tureke kwizera akajyo, dushake andi majyo.

 4. Gucumbagirira ku maguru abiri birarangiye mu Ihuriro- RNC.

Ku bahoze bakorana na Kagame abenshi bahuriye muri RNC, na bo ihurizo riratangiye. Inzira ni nyinshi. Hari ugutegereza Kagame akajya ashotora uwo yagennye guturaho igitambo mu gihe abishakiye, cyangwa se bagatera intambwe nshya mu kumurwanya. Umugambi wa Kagame utekerejwe bicukumbuye. Kagame aragira ati “ abandwanya bari bateze byinshi kuri aba bantu kuko twakoranye bakaba bazi “système”, ndetse hakaba n’abemeza ko aribo bayihanze n’ubu bakaba bayifitemo ibyitso n’amaboko”. Ngicyo icyo yashatse kuvuguruza mu iyicwa rya Karegeya: gukoresha inzego Karegeya yasize yubatse ndetse hagakoreshwa n’umuntu bemeza ko ari Karegeya ubwe wamwinjije muri “système”, ni uburyo bwo gutanga akabarore ko abahoze bakorana na we “système” yabasize. Ni ho aba aganisha iyo abita“Ibigarasha”, ni ukuvuga ibintu bitagifite agaciro. Ubu rero hageze igihe cyo gufata umwanzuro no gutera indi ntambwe. Igihe cyo gucumbagirira ku maguru yombi kirarangiye. Niba hari akaguru gashinga, haraterwa intambwe. Bitabaye ibyo, inkuru iraharirwa urujyo. Mu mezi abiri gusa ari imbere niba ntacyo RNC igaragaje , “mythe” yubakiragaho kugeza ubu izaba yahindutse impitagihe, kuko bizaba bigaragaye ko koko Kagame yayikubise mu cyico.

                

Umwanzuro: FPR na Afurika y’Epfo mu ihurizo rigikomeza.

N’ubwo FPR yivuga amacumu, hari byinshi itazi kuko bitayiturukaho. Yapanze kurasa Kayumba mu myiteguro y’igikombe cy’isi, igisebo kuri Afurika y’Epfo itifuza ko isura yayo mu mahanga yakwangirika. Nyuma y’aho abareba hafi bagize ngo birarangiye. Kwari ukwibeshya. Murabaze Kagame n’ingabo ze (RDF/M23) urufaya rwabirukanye ejo bundi muri Kongo niba rutaravugaga Ikizulu (Zoulou)! Ihurizo rero ntaho riragera. Ubu Kagame arivuga ko ashinga agahamya, agahanantura abo yita abanzi. Amaherezo ariko, azasitara ku ucumbagirana amayeri. Maze agahuru gahure n’umunyutsi. Na we arabizi. Hagati aha yatangiye umwaka ateguza intore ze ko bazahura n’ibikomeye. Tubitege amaso.

Edmond Munyangaju

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s