Hashize igihe kirekire abantu basaba bashimitse ko amashyaka ya “opposition” nyarwanda yakwiyunga agafatanyiriza hamwe guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Ababivuga babiterwa n’uko bumva byahuriza hamwe ingufu ubu zitataniye mu mashyaka anyuranye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Ni icyifuzo cyiza. Ndagira ngo turebere hamwe ireme ry’iki gitekerezo n’ingaruka zacyo. Kugira ngo twumve akamaro cyangwa ingorane zo kwishyira hamwe, dutangire tureba abajya muri politiki ari bantu ki.
1. Kuki abantu bajya muri politiki?
Icya mbere ngira ngo tubanze duhigike ni ya mareshyamugeni ngo umuntu WESE wiyemeza gukora politiki abiterwa no gushaka kwitangira abandi. Ubushakashatsi bwose bwerekana ko iki ari ikinyoma. Ikimenyimenyi ni uko benshi mu bavuga ko bajyanywe muri politiki no kwitangira abandi, usanga mu buzima busanzwe wenda atari na ba bantu babangukirwa no gufasha. Ugasanga mu buzima bwabo batarafungurira umushonji n’umwe, batazi icyo kurera imfubyi ari cyo, n’ibindi. Ubushakashatsi rero bwo bwerekana ko kenshi abantu bajyanwa muri politiki n’impamvu ebyiri. Gushaka ubutegetsi (power seeking) no kurwanira ishyaka ibitekerezo byabo (policy seeking). Muri make rero, ujya muri politiki aba abifitemo inyungu. Ushaka ubutegetsi aba ashaka ibyubahiro, amakuzo, ubukire n’ibindi bijyana na bwo. Urwanira ibitekerezo aba yumva igihugu hari uburyo kigomba kuyoborwamo. Iyo abigezeho, na we yumva bimuhaye agaciro imbere y’umutimanama we n’imbere y’abandi.
Kuba abantu bajyanwa muri politiki no gushaka ziriya nyungu zombi dusobanuye, hari uwabyita inenge. Si byo. Ahubwo ni byiza. Umunyapolitiki ubyemera aba ari inyangamugayo kandi avugisha ukuri. Aba ari n’umugabo. Hari abashima ubabeshya ko ngo nta nyungu akurikiye. Rubanda irashukika. Ubwabyo ni ikibazo kujya mu bintu bitagira inyungu. Gusa rero inyungu ziri kwinshi. Ntituzigarukirize ku mafaranga n’ubukungu nk’uko bamwe babikora. Burya n’ugiye kwiha Imana muri wa muryango w’ababikira bita ku ndembe, haba hari inyungu akurikiye: umukiro wa roho n’ubugingo bw’iteka. Umunyapolitiki uvuga ko nta nyungu akurikiye, iyo atari umubeshyi aba ari indindagire. Hari na none uwambaza ati “none se uwo muntu ukurikiranye inyungu ze yagirira ate igihugu n’abaturage akamaro?”. Iyo ashaka ubutegetsi, yita ku byo abaturage bifuza kuko ni bo ba nyirabwo. Na bo rero bamuhundagazaho amajwi. Mbese ni mpa nguhe. Iyo arwanira ibitekerezo, akora uko ashoboye ngo yumvishe abaturage agaciro kabyo, bamuhe amajwi, abishyire mu bikorwa. Ng’uko uko umunyapolitiki ukurikiye inyungu bwite ahindukira akagirira abaturage akamaro.
2. Abanyapolitiki bacu wabashyira mu kihe cyiciro?
Ukuri ntikwica umutumirano, reka mbivuge. Ingorane u Rwanda rwahuye na yo ni uko rwagize abanyapolitiki badakurikiranye inyungu. Biragoye kumenya icyo bakurikiranye, ariko nshidikanya niba bo baba bakizi. Muti gute ? Duhereye ku kurwanira ibitekerezo, biragoye kumenya umurongo w’abanyapolitiki b’abanyarwanda. Umurongo wa politiki ntituwitiranye n’izina ry’ishyaka. Umurongo wa politiki ni ukugira ibitekerezo kandi abaturage bagasobanurirwa uburyo byahindura imibereho yabo. Reka ntange urugero.
Tumaze imyaka irenga 26 dufite ishyaka ryitwa PSD,ngo riharanira imibereho myiza y’abaturage. Jya rero mu giturage ubaze umuturage niba arizi. Umubaze niba yaritora n’icyo aritezeho. Ese ni abanyarwanda bangahe bazi icyo PSD yabazanira kitazanwa na FPR, PDC cyangwa PDI?. Muri politiki, umurongo w’ishyaka iyo utazwi n’abaturage (ntitwitiranye kuwumenya no kuwibonamo) uba ntawo. Ikindi kiranga umurongo uhamye w’ibitekerezo, ni ukuba uruhererekane hagati y’ibisekuru. Abiyita ibigugu muri politiki yacu mbanenga kuba nta babyiruka babagwa mu ntege. Byari kuba iyo bagira umurongo w’ibitekerezo uzwi. Bitabaye, biragoye kubajya inyuma utazi aho bagana.
Ushingiye kuri ibi, wasanga u Rwanda kugeza ubu rwaragize imirongo ibiri ya politiki: uwa Runari (UNAR) n’uwa MDR Parmehutu. Tuzabigenera akanya dusesengure iyo mirongo yombi, aho itandukaniye n’aho ishingiye. Gusa tutagiye kure, reka ntange ibimenyetso bitatu.
Iyo uvuze Runari cyangwa MDR, abantu bahita bakubita agatima ku bitekerezo n’imiterere y’ubutegetsi mbere yo kwibuka umuyobozi (Leader) runaka. Abenshi mu babyiruka ubu ushobora gusanga batanibuka abayashinze n’abayayoboye, ariko icyo yarwaniraga cyo barakizi. Iki ni ikimenyetso cy’uko muri ayo mashyaka ibitekerezo byarushaga agaciro amazina y’abayobozi. Iki ni icya mbere kiranga umurongo uhamye wa politiki.
Icya kabiri ni uko, ukoze ubushakashatsi, watungurwa n’uko abato babyiruka basobanukiwe na Runari cyangwa MDR kurusha uko basobanukiwe na PDC kandi ari yo yo muri iki gihe. Icyo ni ikimenyetso cya kabiri.
Icya gatatu ni uko ibitekerezo by’aya mashyaka byambukiranyije ibisekuru (générations). Ibya Lunari biracyariho muri FPR nyuma y’imyaka 50. Ibya MDR na byo ntaho byagiye. N’ubwo ubu nta shyaka ribihagarariye cyangwa ribyiyitirira, biraho bituje. Ikibigaragaza ni uko FPR, mu mikorere yayo, ni byo ihora yikanga, ikabihoza muri “target”. Muzarebe iyo ivuga ibya kamarampaka, rubanda nyamwinshi, ubwigenge n’ibindi byubatswe na MDR, icika ururondogoro.
Dore ikindi gitangaje abantu batitayeho. Nyuma ya jenoside, ishyaka twari twiteze ko risenywa imbere y’amategeko ni MRND, kuko yaregwaga jenoside. Nyamara si ko byagenze. FPR yihutiye gusenya MDR kuko izi ko ari yo ifite umurongo n’ibitekerezo bikomeye bishobora kuzayigora. MRND n’ubwo ubu idahari mu Rwanda, nyamara yo ntiyigeze iregwa mu mategeko ngo iseswe nk’ishyaka. Biratangaje. Ushaka rero kureba ingufu z’ibitekerezo bya MDR azarebe uburyo FPR-Inkotanyi ihora ibyikanga. Ngo ntawe utinya ijoro atinya icyo barihuriyemo. Twibutse ko FPR yatangiye yitwa RANU cyangwa UNAR mu gifaransa!
3. Itandukaniro hagati yo gushaka ubutegetsi no gushaka imyanya.
Ni byiza gutandukanya ibi bintu byombi. Umunyapolitiki ushaka ubutegetsi aba afite umurongo n’icyerekezo. Ushaka akanya aba ari umucanshuro. Ushaka ubutegetsi, agira umurongo wa politiki, agaharanira kuwumvisha abaturage ngo nibamutora awushyire mu bikorwa. Ushaka akanya, nta bitekerezo nta n’umurongo. Icyo apfa ni akanya. Akenshi, yisunga abafite ibitekerezo n’umurongo ngo arebe ko bamusagurira. Ngiyo indangagaciro ya byinshi mu byiyita amashyaka biri mu Rwanda muri iki gihe. Kuko nta murongo w’ibitekerezo, bahisemo kwiturira mu ibaba rya FPR, ngo amahanga abone ko ubutegetsi buhuriweho n’amashyaka menshi. FPR na yo yabemereye kutarisha ikiyiko, ahubwo ikajya irisha ikanya ngo hagire utuvungukira dutakara na bo bagire icyo bacyura. Iyi ndwara ariko ushishoje wayisanga no muri opposition.
- Amashyaka ya “hobe ibyansize” na “twihangire imirimo”.
Iyo abantu bageze mu buhungiro, ikibazo cya mbere bagira ni icyo kwakira imibereho mishya. Abakiri bato bo biraborohera kuko baba bakiyubaka. Abakuzeho gato, bahura n’ikibazo cyo kwibona muri sosiyete itabaha icyubahiro n’umwanya bari bamenyereye. Reba rero umuntu wari minisitiri cyangwa Jenerali akibona muri ka kumba bacumbikiramo impunzi, yakwaka akazi bakamuha ako kwakira abinjira (réceptioniste) mu nzu y’abasaza cyangwa gucunga umutekano mu isoko. Yatambuka agasanga ntawe umwitayeho kandi yari amenyeye kuramukanywa ibyubahiro. Munyumve neza nta kazi nsuzuguye. Gusa imyumvire yacu ya kinyarwanda n’uko twumva ibyubahiro biradukurikirana. Aha rero ni hamwe haturuka imisusire y’amashyaka yacu. Hari ayo umuntu yakwita “Hobe ibyansize” cyangwa“Twihangire Imirimo”. Ni ishyaka nshinga ngo ntibagirana kandi narigeze gukomera. Mba nteganya ko rimwe mu mwaka BBC izampamagara mu kiganiro mpaka, rimwe mu myaka ibiri tugakora inama, ubundi tugatanga itangazo kuri internet. Ibikorwa bya politiki bikagarukira aho. Iyo izina ryanjye barivuze nka rimwe mu mezi atandatu, numva nanjye nkiri mu ruhando ngo rwa politiki. Ubishidikanya, afate ishyaka rimaze imyaka nk’ 10 rivutse, arebe ibikorwa bya politiki rikora mu mwaka cyangwa ryakoze muri iyo myaka. Nanyomoza nzamushima. Amashyaka nk’aya ntaba agamije kurwanira ubutegetsi cyangwa se kurwanira ibitekerezo. Cyakoze rimwe na rimwe iyo akanya kabonetse ntakitesha. Ngiyo impamvu hari abarangiriza mu Rwanda kwihesha agaciro kandi nyamara batahwemaga gutuka FPR. N’abayituka ubu, ibemereye akanya, hari abarenze umwe bamanuka batakirwambaye.
Kera mu bayahudi, abanyapolitiki b’ukuri bari Abahanuzi. Umuhanuzi rero yagombaga kuba ari umuntu usanzwe yitunze. Impamvu kwari ukugira ngo hatazagira umucyurira ko yaje gushaka amaramuko. Umunsi umwe rero, Amasiya, umusaherezabitambo w’i Beteli, yigeze gushaka kubicyurira umuhanuzi Amosi. Amosi yahagaze yemye ati “mfite amasambu yanjye n’amatungo ahagije. Gusa Uhoraho yarambwiye ati bisige ujye guhanura. Ariko nari nitunze” (Am 7,14-15).
Ese ye, abanyapolitiki bacu mu buhungiro, ni bangahe bashobora gutanga igisubizo nk’iki hagize ubacyurira? Ni yo mpamvu FPR na yo ibihoza ku munwa, ibacyurira gushaka amaramuko. Opposition y’ukuri izatangira umunsi twagize abanyapolitiki bashobora nkwishongora nka Amosi, bati “twari twitunze, dufite akazi aka n’aka, dufite umwuga uyu n’uyu, ariko twarabiretse kuko twiyumvisemo umuhamagaro wo gukora politiki”. Aha rero ni ho hari ibanga ryo guhuza amashyaka ya opposition.
5. Guhuza amashyaka ya opposition.
Muri politiki, hari ibintu bibiri bituma amashyaka yishyira hamwe. Ni bya bindi n’ubundi navuze: gushaka ubutegetsi no kurwanira ibitekerezo.
Duhere ku mashyaka ashaka ubutegetsi. Ayangaya akunze kwishyira hamwe mu gihe cy’amatora. Ashobora kubikora mbere cyangwa nyuma ho gato. Mbere y’amatora, aba agira ngo adatatanya amajwi ahubwo ayakusanye ashobore kwegukana imyanya ihagije. Nyuma y’amatora, haba hari iryatsinze ariko ridafite amajwi ahagije ngo ritegeke ryonyine. Rishaka irindi byiyunga. Iri rishakisha irindi rito, rinyotewe ubutegetsi, ariko ridafite umurongo w’ibitekerezo ukomeye, kugirango ritazarigora mu guhitamo ibikorwa bya leta. Iyi ni inzira ya mbere opposition nyarwanda yakwihurizamo. Opozisiyo ishatse kujya mu matora, byaba byiza kwegeranya imbaraga. Bitabaye ibyo, kwiyunga wasanga ntacyo byunguye cyane.
Mu buryo bwa kabiri, amashyaka arwanira umurongo w’ibitekerezo yo ashobora kwiyunga igihe icyo ari cyo cyose. Iyo abonye imirongo n’icyerekezo bijya hamwe, hari ubwo ahitamo gukorera hamwe kuko aba yegeranye mu myumvire. Iki rero ni cyo kibuze mu mashyaka ya opposition nyarwanda. Twatangiye tureba uburyo umurongo wayo wa politiki udasobanutse, amwe ndetse akaba atanawugira. Iyo rero abantu bavuga kwishyira hamwe, baba birengagije ko abishyira hamwe bagomba kuba hari ibyo bahuje.
Kugeza ubu, ikigaragara amashyaka ya opposition ahuriyeho ni ubushake bwo gutsinsura ubutegetsi bwa FPR. Gusa rero muri politiki ubushake bwo guhindura ubutegetsi ntibuhagije ngo abantu bishyire hamwe. Igikomeye ni icyo buri wese yumva yabusimbuza n’uburyo yabigeraho. Gukuraho ubutegetsi bwa FPR, ukabusimbuza Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, undi akabusimbuza ingoma ya ubwami(monarchie), ni imishinga ibiri inyuranye kuri byinshi.
Igikomeye kurushaho, ni uko hari n’amashyaka atari make agarukira kuri iyo ntambwe ya mbere: guhirika FPR. Ibindi ntubabaze. Byaragaragaye kenshi aho abantu barwanya ubutegetsi, bakabukuraho, nyuma bakayoberwa icyo babusimbuza, ugasanga ntaho bavuye ntaho bagiye. Muzitegereze Kongo nyuma ya Mobutu, Iraki nyuma ya Sadam, Misiri nyuma ya Mubarak n’ahandi.
Ikibazo cy’ukuri opposition nyarwanda ifite si amashyaka menshi cyangwa make. Yego ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu, ariko na none ngo ingabo nyinshi ni izongeranya. Ikibazo cy’ukuri ni amashyaka (make cyangwa menshi) ariho ku izina, atagize icyo yunguye usibye gutera icyugazi no gutuma abatabizi bibeshya ngo hari ababitubereyemo, kandi byahe byo kajya! Ikibazo cy’ukuri ni amashyaka (make cyangwa menshi) adafite umurongo wa politiki, muri make atagize icyo amaze.
Hari umunyapolitiki wigeze gucyurira undi, ati:“nemera ko igihugu gikwiye kuyoborwa n’impaka z’ibitekerezo. Ikibazo gusa ni uko n’abadafite ibitekerezo bashaka gutera impaka”. Yarasaze agwa ku ijambo. Abashaka rero guhuza opposition nyarwanda nabagira inama yo kubanza kuyirema. Niba babona ihari, nabagira inama yo kuyicira (kuyikonorera) nk’uko bicira ikawa kuko yuzuye ibyonnyi. Ikibazo si uguhuza amashyaka menshi ya opposition, ikibazo ni ukumenya wahuza ayahe. Hari arenze rimwe azagira akamaro umunsi yasenyutse.
Umwanzuro wo kwisegura.
Ndabizi ko hari uri buntere ibuye ngo nakoze ishyano mvuga ko hari amashyaka ya opposition nyarwanda y’imburamumaro. Hari uwandenganya ngo nsuzuguye abanyapolitiki b’inararibonye kandi basaziye mu mwuga. Mbere yo kwihutira kuntera ibuye, banza unsubize iri hurizo: uburyo FPR yafashe ubutegetsi n’uburyo ibutengamayeho imyaka 26, nyamara idashyigikiwe n’abaturage, kandi ngo dufite inararibonye muri politiki n’amashyaka anigana. Nurangiza, ndatega umutwe. Ntuntere ibuye gusa, ahubwo ndemera ufate n’intosho. Umunyapolitiki Machiavel ni we wanditse ati “ibiriho n’ibyakagombye kubaho birahabanye cyane, ku buryo umuntu wirengagiza ibiriho aba agana ahabi (la distance entre la réalité et l’idéal est tellement grande que celui qui ferme les yeux sur ce qui est, apprends plutôt sa perte que sa survie). Ukuri nguko. Kurarura, ariko guca mu ziko ntigushye.
Edmond Munyangaju.
BIRACYAZA….
Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source. Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.
Pingback: Politiki: Mu Rwanda hariho imirongo ibiri ya Politiki, uwa Lunari n’uwa Parmehutu (Igice cya kabiri) – Gahunde