CNR-Intwari iteye ikirenge mu cya PPR-IMENA

habyarimana1-bem-300x285

Gen BEM Habyarimana Emmanuel umuyobozi wa CNR-Intwari

Hashize igihe kitari kirekire ishyaka PPR Imena rikoze agashya. Perezida waryo Bwana Kazungu Nyirinkwaya yanditse ibaruwa asezerera bamwe mu bo bakoranaga harimo Habimana Bonaventure na bagenzi be. Budakeye kabiri Habimana na bagenzi be na bo basezerera perezida ku mwanya w’ubuyobozi ndetse bamwirukana no mu ishyaka! Ibi bikaba bisa na bya bindi byabaye kuri PS Imberakuri rya Maitre Bernard Ntaganda na we wirukanwe na congres idasanzwe agasimburwa na Christine Mukabunani! Ese aka kavuyo kaba mu mashyaka kazatuma Abanyarwanda biyubakamo demokarasi koko cyangwa bazarushaho gutinya politiki bayibone nk’umukino uri extremely dangerous?

Ejo hashize twabageje ho inkuru ivuga uburyo Gen Habyarimana yirukanywe ku mwanya w’ubuyobozi bwa CNR-Intwari akaba asimbuwe na Theobald Rwaka. Kimwe mu byo uyu mugabo yaregwaga ni ugufatanya na Gen Mupenzi Jean de la Paix ngo hatabaye inama y’ishyaka yo kubyemeza. Nyuma yaho gatoya Mupenzi yatangarije itangazamakuru ko yagiranaga ibiganiro na CNR-Intwari kandi ko Rwaka na we abizi ndetse ko hari na emails zo kubihamya. Muri iki gitondo, Gen Habyarimana nawe yasohoye itangazo ryirukana Rwaka.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, ndetse dushingiye no ku makuru yari asanzwe ahwihwiswa, ni uko Rwaka yari yafatiwe ibyemezo mu nama yabaye kuwa 26 Nyakanga 2014. Rwaka , mu rwego rwo kwikura mu isoni yaratanguranwe  maze afatanyije na secretaire general bwana Emmanuel Hakizimana bahita basezerera Habyarimana. Ikintu gitangaje muri byose ni uko aba bagabo bose bafite uburyo buziguye cyangwa butaziguye bakoranyemo na FPR Inkotanyi. Ibi se byaba hari aho bihuriye no kubiba urujijo no kurangaza rubanda mu rugamba rwo kwibohoza?

Ikigaragara ni uko nyuma y’aho inama kaminuza yatumiwe na Faustin Twagiramungu ibereye amashyaka menshi yangiritse cyane n’ubwo bwose ihuriro CPC ryavutse. Umuntu akaba abona CPC imeze nk’aho yazanywe no gusenya ubumwe bwari busanzwe buranga Abanyapolitiki. RNC yacitsemo ibyara UDR ya Murayi Paulin, Ntaganda na Bakunzibake bararebana ay’ingwe ku buryo nabo bashobora kuvangura ingabo mu gihe cya vuba, none Rwaka na Habyarimana nabo baratandukanye nyuma y’aho Rwaka agaragarije inyota yo gusenya CNCD akinjiza CNR Intwari muri CPC. Dukomeze tubihange amaso.

Mwisomere namwe itangazo rya CNR-Intwari

Ubwanditsi

 

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ITANGAZAMAKURU: AMAHAME, AMATEGEKO-SHINGIRO BYA CNR-INTWARI NA DISCIPLINE NI INTAVOGERWA KURI BURI WESE MURI CNR-INTWARI

1. Hakurikijwe Amahame n’Amategeko-Shingiro bya CNR-INTWARI, Inama idasanzwe ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yabereye i Buruseri kuwa 26/07/2014. Inama ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yasuzumye imikorere, imigirire n’imyitwarire bidasanzwe bisigaye biranga Bwana Gakwaya Rwaka Théobald, Visi- Perezida akaba n’Umuvugizi wa CNR-INTWARI.

Inama ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yahamije bidasubirwaho ko:

 Amatangazo ya Gakwaya Rwaka Théobald n’ibyemezo biyakubiyemo byose ari ibye ku giti cye, ko ntaho bihuriye na busa na CNR-INTWARI yashatse kubyitirira yitwaje umwanya afite mu buyobozi bw’ishyaka. Aha turavuga nk’Amatangazo ya Bwana Gakwaya Rwaka Théobald yo kuwa 02/07/2014 no kuwa 06/07/2014 avuga ko CNR-INTWARI ivuye muri CNCD ngo ikaba isaba Bwana Twagiramungu Faustin ko ya kwinjizwa muri CPC, turanavuga n’itangazo rye ryo kuwa 10/07/2014 yise « Kuvanaho urujijo muri CNR- Intwari », rihamya ihirikwa ry’Umuyobozi mukuru w’ishyaka.

 Itangazo ryo kuwa 22/07/2014 ryashyizweho umukono rikanashyirwa kuri site ya CNR-INTWARI n’Umunyamabanga w’ishyaka Bwana Hakizimana Emmanuel ; ibikubiyemo byose birareba nyirabyo kuko byakozwe ubuyobozi bw’ishyaka butabizi.

2. Inama ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yasanze ariya matangazo yose n’ibyemezo biyakubiyemo byarakozwe kandi bitangazwa mu buryo bunyuranye n’Amahame ndetse n’Amategeko-Shingiro bya CNR-INTWARI; bityo bikaba nta gaciro na busa bigomba guhabwa.

3. Kubera imikorere, imigirire n’imyitwarire bibi kandi binyuranye cyane n’Amahame, n’Amategeko-Shingiro bya CNR-INTWARI, Biro Politiki ya CNR-INTWARI yemeje ko Gakwaya Rwaka Théobald ahagaritswe ku mwanya wa Visi-Perezida n’umwanya w’Ubuvugizi muri CNR-INTWARI. Iki cyemezo cyafashwe ku bwiganze bw’amajwi 5 ku 8 bitabiriye inama. Mu nyandiko ye, Habimana Théoneste,- ijwi rya 6-avugamo gusa ko niba Rwaka yarakoze amakosa, ubundi yakagombye guhanwa.

4. Abitabiriye Inama :

 Général Habyarimana Emmanuel, Perezida wa CNR-INTWARI, Perezida
w’Inama

 Gakwaya Rwaka Théobald, Visi-Perezida akaba n’Umuvugizi, wavuye ku
murongo wa skype ahamaze akanya gato

 Hakizimana Emmanuel, Umunyamabanga mukuru

 Abayizigira Marie Goretti, Commissaire,

 Baziruwiha Marianne, Commissaire.

 Murere Guillaume, Commissaire

 Ndanyuzwe Noël, Commissaire

 Habimana Théoneste, uhagarariye CNR-INTWARI mu Burayi bwo hagati
n’amajyepfo, wohereje ubutumwa bwanditse

5. Inama ya Biro Politiki yemeje kandi ko ibindi bibazo bihari birebana n’imikorere, imigirire na discipline mu buyobozi bukuru bwa CNR-INTWARI bizasuzumwa mu nama yayo isanzwe izaterana mu ntagiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2014.

Bikorewe i Buruseri, kuwa 26 Nyakanga 2014

 

Général Habyarimana Emmanuel

Perezida wa CNR-INTWARI Tél. 0041796715570/0041273065161
E.mail : em.hame@laposte.net

fichier pdf Itangazo rya CNR-INTWARI RYO KUWA 26.03.2014

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s