Oreste Hasingizwimana yishwe afite imyaka 46 gusa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jambo news gikorera mu gihugu cy’u Bubiligi, Oreste Hasingizwimana wari impunzi mu gihugu cya Centrafrica yarashwe n’abitwaje intwaro kuwa 20 Gashyantare uyu mwaka.
Uyu mugabo Oreste yari amaze imyaka igera kuri 15 muri iki gihugu akora ubucuruzi bwe nta nkomyi. Cyakora mu gihe gishize inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka zashatse kumwambura imodoka ye. Igihe ingabo z’u Rwanda zageraga muri iki gihugu Seleka yavuye mu murwa mukuru, umutekano ukaba ucunzwe n’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwa Mission internationale de soutien à la Centrafrique (MISCA).
Umwe mu bicanyi bahitanye Oreste yari asanzwe azwi. Ni umunyarwanda uzwi ku izina rya Karoli Ntaganda uhamaze igihe gitoya bikaba bikekwa ko akorana na Leta ya Kigali ikomeje guhangayikisha Abanyarwanda bayihunze.
Ingabo z’u Rwanda ziramutse zihawe amategeko meza zatanga umusaruro ushimishije.
Kuva ingabo z’ u Rwanda zagera muri Centrafrica, impunzi z’Abanyarwanda zihaba zirahangayitse cyane kubera ko zidashira amakenga ingabo z’u Rwanda zabirukankanye zikabica umugenda kuva mu Mutara kugera Kinshasa, ibirometero bigera hafi 5000.
Gendarmerie yatangiye gukora iperereza ngo imenye icyihishe inyuma y’urupfu rwa Oreste. Niba ingabo z’u Rwanda ziterekana ko atarizo zabikoze ubwo zizadutangariza uwabikoze. Ikindi zigomba kwibuka ko ubutumwa zahawe ari ubwo kurinda umutekano w’abatuye muri Centrafrica bose.
Bisanzwe bizwi ko ingabo z’u Rwanda zigira discipline ishimishije ariko nanone zikorera ku mategeko. Bivuga ko ziramutse zibonye ubuyobozi bwiza zakora akazi kazo ku buryo bushimishije. Ubwo buyobozi ni bwo bubuze rero, kandi mu gihe butaraboneka ibikorwa by’urugomo bizakomeza gukorwa n’abasirikare b’ U Rwanda kandi nyamara bashoboraga guhabwa amategeko meza zigakorera Abanyarwanda zigahesha icyubahiro igihugu n’isi yose.
Chaste Gahunde


