Akana Alice mu buzima bushaririye no gukama ikimasa!

Tumaze iminsi tubona umukobwa wa Nsekalije Aloys witwa Akana Alice yitakuma ku mbuga nkoranyambaga nka facebook avuga ibigwi FPR na Kagame. Yigira Inkotanyi kurusha iz’amarere z’ikubitiro. Agira ibitutsi n’ugushyanuka birenze urugero. Ariko bigatuma abantu bibaza impamvu atajya i Kigali cyane ko avuga ko igihugu kiyobowe neza! Twashatse abamuzi batubwira iby’ubuzima bwe. Buteye agahinda! Inkuru irambuye turayigezwaho n’umukunzi wacu.

Akana alice ni muntu ki?

Alice AKANA yavukiye i Kigali tariki ya 18 Mata 1972 avuka ari umwana wa 6 mu bana 8 b’umugore mukuru wa Colonel NSEKALIJE Aloys.
Amashuri abanza yayigiye i Kigali ayisumbuye ayakomereza ku Nyundo. Jenoside yo mu 1994 yabaye Akana atararangiza amashuri yisumbuye, aza kuyarangiriza ku kindi kigo. Nyuma yaje guhungira i Nairobi muri Kenya asanga yo  bamwe mu bo bavukanye bari baranze gusanga ababyeyi babo mu Rwanda. Muri iki gihe mu bo bavukana, abakobwa babiri batuye mu Bubiligi, umwe atuye muri Canada (Quebec), umwe atuye mu Buholandi, umwe mu Busuwisi. Musaza we witwa Fidèle Mitsindo atuye mu Rwanda akaba avugwaho kwica no kwicisha abantu benshi mu yahoze ari amakomini ya Karago na Giciye. Undi mwana wabo w’umuhugu yitabye Imana.

fb_img_1501325551678Akana Alice na musaza we , Mitsindo Fidèle bamamaza Kagame mu 2017.

Akana Alice afite abana 3 yabyaranye n’abagabo 3 batandukanye. Inda y’umuhungu we mukuru yayitwariye i Nairobi muri Kenya, ariko umwana yavukiye mu Butaliyani. Akana alice yageze mu Butaliyani ahunze ariko yibwira ko asanze se w’umwana, kuko we yari yarahageze mbere. Uwo musore, se w’umwana mukuru wa Akana akaba mwene wabo wa Perezida Habyarimana. Akana akihagera, umusore yamuteye utwatsi, kandi ni mu gihe kuko i Nairobi Akana yari azwiho kuryamana n’abagabo benshi batandukanye mu gihe kimwe. Ngo yagiraga ubuntu butangaje cyane!

Ibyo bibaye, Akana yahise ayabangira ingata ahungira mu bu Bubiligi aho yakiriwe n’inshuti za Nsekalije zirimo Bwana Ndagijimana Emmanuel bita Idi Amini, Karake, n’abandi benewabo bakomoka ahitwaga mu Bushiru, ariko cyane cyane bene wabo wa Perezida Habyarimana. Icyamuranze cyane ni ubumenyi buke mu kwita no kurera ako kana ke k’agahungu kari kakiri gato. Imyaka ya mbere, Akana yabanye cyane n’imiryango y’abahoze ku butegetsi mbere ya 1994 ariko ashishikajwe cyane no kuba yababonamo  umugabo. Aha twavuga cyane cyane abana ba Habyarimana, Kabuga, Nsanzimana Sylvestre, n’abandi. Kuba na bo barakomeje kumutera utwatsi biri mu byatumye buhoro buhoro agenda arushaho kwiheba, dore ko uko yagendaga asaza ari na ko yarushagaho kugira uburanga budakurura abasore.

Mu kurwanya uko kwiheba, Akana yatangiye gushakishiriza mu madini y’inzaduka y’abarokore  ndetse agera no mu madini akorana bya hafi na FPR, aza kwisanga atagiterwa isoni no kwiyita Inkotanyi! N’ubu aracyakomeje kwiyita ko asenga Yesu ariko byose bikajyana n’ibitutsi n’amagambo y’urukozasoni yirirwa yandika ku mbuga nkoranyambaga. Uburere yigeze kugira FPR yabumukamuyemo, imugira intore ariko y’intoraguramayugi!

Yigeze gukora amasezerano yo kubana akaramata (mariage) n’umugabo w’umuzungu babana ahitwa Ottignies mu Bubiligi ariko ntibatinze gutandukana kubera ya ngeso yo gushurashura y’i Nairobi.  Umwana babyaranye, ubucamanza bwaramumwambuye bumuha se kubera imyitwarire mibi ya nyina.

Akana afite umwana muto w’umukobwa yirirwa yirukankana hirya no hino ku buryo na we ashobora kumwamburwa. Haracyashakishwa uwamwakira cyane ko ise umubyara yanze kumwemera kandi n’abandi bakobwa ba Nsekalije badashobora kumufata kubera  impamvu zabo bwite.

Imibereho ikarishye

Akana Alice yageze mu Burayi afite imyaka 25 ariko kuva icyo gihe ntiyigeze agira ka formation na kamwe akora, bityo nta kazi na kamwe yigeze agira kugeza magingo aya. Bimwe mu byamuranze akigera mu Bubiligi ni ukuntu yavugaga hirya no hino ko Nsekalije yaraguriwe kuzaba Président w’u Rwanda! Izo ndagu zatumye azenguruka abapfumu (marabout) bose n’aba voyants b’i Buruseli ! Bose kandi ngo bamubwiraga ko izo ndagu ari zo, na we si ugutyaza amenyo no kurya umunyu karahava!

Kubera gushaka kubaho bidahuye n’ubushobozi bwe, byagiye bituma akenshi yirukanwa mu nzu yari acumbikiwemo za HLM (habitation à loyer modéré)  maze akajyanwa mu mazu azwi nka “maisons d’accueil” ashoreranye n’utwo twana twe.

Umuhungu we mukuru byamuviriyemo guhagarika amashuri yisumbuye kugeza  n’ubu akaba akomeje guhangayikisha abigeze kumumenya cyane cyane ko atakibana na nyina. Uyu ni we Akana yatangarije ku ma radio  na televiziyo i Kigali ko ngo yifuza kujya kwibera mu Rwanda! Imibereho yo mu Bubiligi ntiyamuhiriye kubera guhora yirukanwa mu mazu azira kutishyura ubukode, ndetse serivisi zitaga ubufasha zagiye zimufungira  imfashanyo kubera amanyanga yakoze menshi atandukanye! Akana abonye ashobewe yize amayeri mashya yo gusabiriza amafaranga akagenda yitwaje abana, inzara cyangwa amashuri.

Kujya mu Rwanda

Akana amaze gushoberwa yigiriye inama yo kujya gushakishiriza i Kigali. Yibwiraga ko niyamamaza Kagame azamufasha kugaruza imwe mu mitungo Nsekalije yasigiye abana b’umugore we mukuru, ndetse byanashoboka agahabwa n’imutungo yasigiwe umugore muto. Umugore mukuru we yari yaritabye Imana. Ibi Akana kandi yashakaga kubikora aciye inyuma abandi bavukana baba hanze.

Gusa rero ngo “aho umutindi yanitse ntiriva”. Imibare ye yaje kumupfana kubera  kwerekwa igihandure na muramukazi we ( Umugore wa Mitsindo). Uyu mugore ni we ucunga ibintu kubera ko Mitsindo afite uburwayi bwo mu mutwe budasobanutse ( ab’iwabo bavuga ko ari abazimu b’abantu yishe bamutera). Ikindi, ni uko umugore wa Nsekalije muto afite abamushyigikiye benshi mu cyama ku buryo gushyigikira Kagame muri campagne ntacyo byashoboraga guhindura. Hakiyongeraho ko akundwa cyane na bene wabo wa Nsekalije baba mu Murenge wa Rambura ngo kuko ari umugore urangwa no gushyira mu gaciro no gushishoza.

téléchargement (4)

Akana alice yiyegereje aba jenerali

Akana alice abonye atega zivamo, yivuye inyuma si uguhuragura ibigambo, abanyakigali batamuzi bakagira ngo barobye isamaki , bya he byo kajya!
Paul Kagame yarabyitegereje, yumva ibigambo byuzuye ubujiji Akana yahuraguye yibwira ngo arabona amanota, biramurakaza cyane:

Kugaruka i Burayi

Ibyo byose byanze, Akana yahisemo gushaka agahungu k’aka jeune yabeshyeshya kujya i Burayi kugira ngo kamurongore na byo ntibyakunda kubera ko uburara bwe buzwi ku isi hose. Ikindi kandi haza no gutahurwa ko kuzamuzana (Réunification familiale) nta kazi yigeze bidashoboka.
I Kigali abantu bazi Akana Alice bari basigaye bamubona bakamwihisha kubera ibihe bikomeye by’inzara n’ubushomeri yari amaze kugeramo, bigera n’aho abura uwamucumbikira. Ng’uko uko yazinze amabinga agaruka mu Bubiligi atumva atabona.

Ubu abavandimwe be baba hanze bamucitseho kubera buriya bujura yashatse kubakorera mu Rwanda.
Magingo aya Akana Alice abarizwa mu mujyi wa Charleroi. Biravugwa ko noneho ubu ari mu gukora amahugurwa mu bijyanye no kwita ku bageze mu zabukuru. Aho aviriye mu Rwanda ubu nta munyarwanda ukimwegera, aho anyuze hose baramuhunga kuko bakeka ko yabaha uburozi buzwi nk'”utuzi twa Munyuza”.

Ng’uko uko Akana alice yashaririwe n’ubuzima, agashaka kwisunga FPR ariko bikaba bya bindi byo gukama ikimasa.

Tubanambazi Ezéchiel

Buruseli


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.                                                                                                           Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

 

Advertisement

1 thought on “Akana Alice mu buzima bushaririye no gukama ikimasa!

  1. Pascal

    Mwakoze kwandika iyi nkuru kuri mwene Nsekarije, ariko aho muvuga ko yabyaranye na mwene wabo wa Habyara uba mu Butaliyani mwatandukiye. Sinzi niba mufite gihamya kibyemeza. Byari kuba byiza iyo muvuga n amasano uko ameze (murumuna we, umuhungu we, mubyara we, mwishywa we….)
    Naho ubundi Habyara mumushyira muri iyi nkuru ku busa.
    Umusomyi

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s