KURIGISWA NO KWICWA KW’ABATURAGE : ACP BADEGE yasetsa n’uvuye guta nyina !

Biratangaje ariko biranababaje kubona umubare munini w’abaturage ukomeje kurigiswa no kwicwa rubi ! Wagira ngo ntayindi nshingano FPR yihaye uretse KWICA abaturage, kubarasa izuba riva no kurigisa imirambo. Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa abenegihugu benshi baburirwa irengero, imiryango yabo ikarira, ikahanagura, igatakamba, igahogora. None aho bigaragariye ko hari imirambo iri gutumburuka mu nzuzi n’ibiyaga, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yihaye amenyo y’abasetsi mu kwihandagaza agahakana ukuri kugaragarira bose: ngo imirambo si iy’abanyarwanda !

Baravuga ko haturumbutse imirambo 40 we akavuga ko yabonye 2 gusa ! Yabujijwe se nande kureba n’iyo yindi abaturage babona kandi bo badahemberwa kuba abagenzacyaha ???!!!!  

Ariko igiteye isoni kurushaho, ni impamvu cyangwa ingingo (argument) Theos Badege ashingiraho yihakana imirambo y’abenegihugu, akayishinyagurira ngo si iy’abanyarwanda !!!! Ikimenyetso rukumbi ngo cyerekana ko iyo mirambo atari iy’Abanyarwanda , ngo ni uko : “nta muntu n’umwe uhaturiye watatse ko umuntu we yaburiwe irengero !!!”   Namwe munyumvire mwo kagira imana mwe!

Uyu mugenzacyaha rwose ateye amatsiko ! Ariko nyine hagati aho ateye n’ubute ! Ibi se yaba yabivuze kubera ubuswa ? Kubera se gushinyagura? Ahari ni mu rwego  rwo gusisibiranya no kuyobya uburari !

Uretse n’umugenzacyaha wize uko uyu murimo ukorwa, n’umwana w’imyaka 8 yannyega iyi ngingo (argument) ya Badege ! Niba  ntawe uturiye inkengero z’ikiyaga cya Rweru uvuga ko yabuze umuntu we (niba ataracecekeshejwe!) birashoboka ko abishwe baba bakomoka mu zindi ntara z’u Rwanda. Abamaze iminsi barigiswa mu Ruhengeri, Gisenyi, Kigali….uwata imirambo yabo mu kiyaga cya Rweru yakwanga kujyamo ngo ni uko batari batuye hafi yacyo ?

Ahubwo tuboneyeho akanya ko gusaba abamaze iminsi babura benewabo, begere icyo kiyaga barebe ko FPR atariho yabatabye ibanje kubahambirira amabuye ku mugongo, mbese nka kwa kundi yagombye kujya guta ibisigazwa bya Musenyeri Focasi Nikwigize mu kiyaga cya Lac Vert kiri hirya ya Goma. Iyo ngeso barayisanganywe, si ubwa mbere babikoze si nabwo bwa nyuma !!! Imana ikwiye gutabara bwangu umuryango wayo ikawukiza aba bicanyi . Ariko baribeshya tu,  umunsi uzaba umwe , baryozwe ubugome bakoreye rubanda!

Ngaho isomere ayo magambo y’urukozasoni yatangajwe n’Igihe.com, y’umuntu ngo ushinzwe ubugenzacyaha bw’igihugu cyose! (Ubwanditsi )

 

Imirambo yabonetse muri Rweru si iy’Abanyarwanda- ACP Badege

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko nta imirambo y’abantu yatahuwe mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi atari iy’abaturarwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Abarundi batuye mu Ntara ya Muyinga baroba mu Kiyaga cya Rweru bagaragaje ko babonye imirambo ireremba mu kiyaga, ariko ntibashobora kumenya niba abapfuye ari abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa u Burundi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya aya makuru, Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’iy’u Burundi mu gukurikirana iby’iyo mirambo, babona ibiri yangiritse.

ACP Badege yasobanuye ko nubwo iperereza rigikomeje, ibyakozwe bigaragaza ko abapfuye atari abo ku ruhande rw’u Rwanda kuko nta muntu n’umwe uhaturiye watatse ko umuntu we yaburiwe irengero.

Umuyobozi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, ACP Theos Badege

Yagize ati “Kugeza ubu nta nkuru n’imwe y’umuturarwanda waba waraburiwe irengero muri ako gace, yaba umuzima cyangwa se umurambo wabuze.”

Usibye iyo mirambo ibiri, abo barobyi babwiye RFI ko mu cyumweru kimwe babonye imirambo itanu, naho kuva mu kwezi kwa karindwi bamaze kubona imirambo igera kuri 40. Bavuga ko bagiye bayibona ireremba mu kiyaga iboshye.

ACP Badege we yasobanuye ko nubwo hari abavuga ko babonye imirambo 40, Polisi y’u Rwanda yeretswe ibiri gusa ari nayo yatangira amakuru.

Yagize ati“Hari ibyavuzwe, hari n’ibyo twebwe tweretswe. Aho Umupolisi agiriyeyo bamweretse imirambo ibiri.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, ACP Badege yagize ati “Turemeza ko nta Banyarwanda babuze baba babonetse muri iyo mirambo”.

Abayobozi b’uturere twa Ngoma na Kirehe ku ruhande rw’u Rwanda nabo bemeje ko nta baturage babo baburiwe irengero.

ACP Theos Badege yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza isanzwe hagati y’igipolisi cy’u Rwanda n’u Burundi, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba yambutse akajya gukomeza iperereza i Burundi, ndetse no kumenyesha bagenzi be b’Abarundi ko nta bantu baburiwe irengero ku buryo wenda hakekwa ko imirambo yabonetse mu kiyaga yaba ari iy’Abanyarwanda.

fabricefils@igihe.com

Source :http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagize-icyo-ruvuga-ku

1 thought on “KURIGISWA NO KWICWA KW’ABATURAGE : ACP BADEGE yasetsa n’uvuye guta nyina !

  1. mporendame

    Ariko Leta yu Rda nintamutwe pe!muntara y’ amajyaruguru(Musanze Rubavu) dufite liste189 yabantu twabuze irengero harimo:Sagatwa Robert mukankusi Energy ….. abarimu cyane cyane mayor wa Musanze mukabunani abazwabantu mu nama babuze yabuze ayo acira mayo amira!None ngo ntabahaturiye babuze? Ingegera koko BADEGE Ntunamwara? Nimwikururire amaraso muzabona icyayo!

    Like

    Reply

Leave a comment