MUSHAKA: PADIRI ERIC NZAMWITA ACUNGA PARUWASI NK’UKO FPR ICUNGA IGIHUGU

Ngiyo imodoka Paruwasi Mushaka yahawe na Jeannette Kagame ! Nayo ngo Padiri Eric ari kuyishakira abakiriya bayimugurira ngo ayirye!

[ Muri iyi minsi isoza umwaka wa 2014, amarira n’imiborogo bikomeje guca ibintu, intimba irenda guturitsa imitima y’abakirisitu ba paruwasi ya Mushaka, Diyosezi Gatulika ya Cyangugu. Iyi ntimba iraterwa n’imicungire mibi iranga Padiri Eric Nzamwita uyobora iyo Paruwasi. Ikibazo cy’uyu mupadiri giteye impungenge abakirisitu: Eric agira amahane ndetse akarwana n’abapadiri bagenzi be, yaka amafaranga abakirisitu ku gahato kandi akagurisha amasakaramentu ku mugaragaro,… Iyo umwitegereje, usanga imikorere ye ari nk’iya FPR ica abantu amafaranga akajyanwa mu kigega kitagira ugicunga, igakubita, ikica ndetse igafunga rubanda, ni uko bigakomeza bityo rubanda ikabura kirengera. Abayobozi ba Kiliziya baratabarire hafi naho ubundi no mu Kiliziya haraza gutangira revolisiyo bidatinze. Nimwisomere uko uyu mukirirsitu abisobanura. Ubwanditsi]

Iyi Noheli yo mu 2014 Abanyamushaka twese tuyihimbaje tubabaye cyane niyo mpamvu niyemeje kwandika kugira ngo nshyire ahagaragara agahinda ka benshi.

Iyi nyandiko sinzi uzayisoma wa mbere. Ariko icyampa ngo ubu butumwa buzagezwe kuri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, ari nayo paruwasi ya Mushaka ibarizwamo. Icyampa ngo ibi nanditse, bizagezwe ku bapadiri bose ba diyosezi ya Cyangugu, wenda nibishaka bigere n’i Roma, kuko akababaro turimo duterwa n’ingirwa mupadiri Eriki Nzamwita, gakwiye kumenyekana no hakurya y’imipaka.  Padiri Eriki Nzamwita aranze abaye iciro ry’umugani muri Mushaka yose. Aho unyuze hose no mu byiciro byose by’abantu, nta kindi kiganiro uretse kwibaza ngo “ni iki cyatumye uriya mugome aba padiri ?” . Kandi ni ukuri, kuva Mushaka yabaho, ahari kuva n’ubukristu bwabaho, umenya ku isi hatari habaho umupadiri w’umugome, umunyamushiha n’umunyamwaga, umunyamunabi n’umutindi nka Eriki Nzamwita. Sinshidikanya ko na Musenyeri Damaseni azi iyi mico mibi y’umupadiri we. Ikibazo ni ukumenya impamvu agumya kuturekera kuri uyu musaraba. Ubwishongozi, agasuzuguro n’ubwibone bya padiri Eriki, umururumba n’indi migenzo mibi yose byamukoraniyeho, ku buryo umwanya we wakagombye kuba mu ishyamba, kure y’abantu.

I. Amakuru ya padiri Eriki Nzamwita hano i Mushaka

padri-mukuru-wa-paruwasi--gatulika-ya-mushaka-jean-eric--nzamwita--avuga-ko-urwo-rugendo-rutoroshye

Padiri Jean Eric Nzamwita yafashe Paruwasi nk’akarima ke

Uyu mupadiri yaje asimbura padiri Ubalidi Rugirangoga. Ni nk’aho ari we wamwizaniye, kuko padiri Ubalidi yumvaga ko asimbuwe n’umupadiri w’Umuhutu, gahunda ze yitaga “Ubwiyunge” zahita zihagarara. Ubalidi yabivugaga muri aya magambo : “Wowe Muhutu, saba imbabazi, nawe Mututsi, tanga imbabazi, maze twese tugire amahoro”. Uretse ko hari byinshi bamwe bamugayaga, padiri Ubalidi yakundaga ubutumwa, ukabona na paruwasi ifite ubuzima. Iyo yakoreshaga inama, wabonaga ari inama koko. Ubwo rero yibwiraga ko Eriki azagera ikirenge mu cye, dore ko yumvaga ari Umututsi. Aho bwabuze ! Igishishikaje Eriki ni ukwibonera amafranga. Akoresha amanyanga menshi cyane, kugira ngo agere kuri iyi ntego yihaye. Dore bimwe mu bimenyetso bigaragara:

1. Padiri Eriki akigera i Mushaka, yahasanze imodoka. Yego yari ishaje, ariko igenda rwose. Iyo ntituzi aho yarengeye. Bwarakeye, yadukana gusaba imisanzu muri twe Abakristu ngo yo kugura imodoka nshya ya paruwasi. Ni ukuvuga imodoka ye mu by’ukuri. Iyo misanzu twayitanze ikiboko kituri ku kibuno. Imodoka iragurwa. Aho ihagereye, madamu wa Perezida, Jeannette Kagame, atanga imodoka muri paruwasi yacu. Iyo twaguze mu mafaranga yacu, ubu ntituzi iyo yarengeye. Ahubwo Musenyeri azatubwire wenda paruwasi yayimuriyemo, nibura tubimenye. Gusa amatwi adusumira, avuga ko padiri Eriki iyo modoka yarangije kuyikanja !

2. Padiri Eriki yadurumbanije paruwasi yacu yose. Akigera i Mushaka, umutungo wa paruwasi wacungwaga na padiri Alufonsi Kabera. Ubwo padiri Ubalidi yabaga yifitiye amafranga ye, akamenya gukora imishinga rusange, ariko umutungo wa paruwasi ukaba ucunzwe neza. Aho Eriki ahagereye, yashatse gufata ku ngufu isandugu ya paruwasi. Padiri Alufonsi wacishaga make, icyo yakoze ni uguterura iyo sandugu yose, ayishyira Musenyeri. Ati : “Ndabona umupadiri wawe afite umururumba, aya mafaranga y’abakristu niba ubishoboye uyamwihere. Umutimanama wanjye ntubinyemerera”. Ikibabaje kandi giteye agahinda, ni uko uwo mupadiri ariwe Musenyeri yimuye shishi itabona, ubundi Eriki Rukanji si ugukanja karahava. Uwabeshya ni uwavuga ko hari umukristu w’i Mushaka ukimenya iby’umutungo wa paruwasi. Eriki ariko si injiji. Ni igisambo cy’imitsi. Kugira ngo abishobore, Abakristu bose bari bamenyereye ibya paruwasi, kandi bakunda Imana, yabigijeyo, abasimbuza ab’inkomamashyi.

3. Agashya yadukanye noneho muri iki gihe, ngo ni ukwagura kiliziya ya paruwasi. Uyu mushinga w’amafuti wo urasekeje. Uroye imyanya ashaka kongera kuri kiliziya twese tuzi, ntiyajyamo n’abantu mirongo itanu (50). Nyamara ubu iterabwoba, n’inkoni bigeretse, riraca ibintu  mu Bakristu b’i Mushaka. Eriki yashyizeho imisanzu ngo akurikije ibyiciro by’abantu n’ibyo bakora.

Igiteye agahinda kurushaho, ni uburyo iyo ngirwa misanzu ihambirwa ku itangwa ry’Amasakaramentu. Mperutse kunyarukira muri paruwasi imwe, numva umupadiri ari gusobanura icyaha bita Simonie. Yavugaga ko icyo cyaha ari kibi cyane, ndetse kikaba kijyana mu muriro utazima, kuko ari ubucuruzi bw’Amasakaramentu. Yongeyeho ati : “Iby’Imana ntibigurwa, twabiherewe ubuntu, tugomba kubitangira ubuntu. Ubucuruzi bw’Amasakaramentu ni Sakirirego !” Ibyo byanteye kwibaza. Harya ubundi, niba nshaka kubatirisha umwana wanjye, kuki padiri Eriki agomba kuvuga ngo niba ndatanze ibihumbi ijana sinshobora kubatirisha ? Niba nje gusaba ifishi yanjye ya batisimu, ngo babanze barebe niba naratanze umusanzu ! Niba ngomba gushyingirwa, ni uko. Yemwe no guhazwa, Eriki abaza niba abajya guhazwa baratanze umusanzu. Ibi ni ibiki koko? Twese tuzi ko tugomba kubaka kiliziya yacu, kandi abanya Mushaka twari dusanzwe tubikora. Ariko umururumba wa Eriki nta handi twigeze tuwubona. Niba rero we yarataye roho ye, twe turacyakeneye gucungura izacu.

II. Si iby’ubu : Padiri Eriki yasize umugani no mu iseminari yo ku Ruganda i Cyangugu

Akimara guhabwa ubupadiri, mbere yo koherezwa muri paruwasi ya Mushaka, Padiri Eriki yabanje kuba Econome (umunyabintu, umubitsi cg. Umucungamari) mu iseminari nto ya diyosezi ya Cyangugu iri ahitwa ku Ruganda. Abantu bahakoraga na bamwe mu baseminari bahabanye nawe, bumvise abakirisitu ba paruwasi ya Mushaka turira, batubwira ko ku iseminari naho yahasize umugani. Bahamya ko yarangwaga rwose n’ibi bintu bitatu bikurikira :

1.  Kuregaguzwa. Padiri Eriki ngo akarimi ke gahora karegetse.Yahoraga ashyira Musenyeri Yohani Damaseni utugambo two guteranya bagenzi be. Icyakora ngo muri diyosezi yacu uwo muco mubi ureze cyane mu bapadiri. Ikibabaje ni uko Musenyeri asa n’ubishyigikira, cyangwa akabitera inkunga. None se wasobanura ute uburyo abapadiri baregana nk’abana, nawe agahora abatega amatwi ? Ari njye, najya mpamagara buri wese, nkamushyira imbere y’uwamundezeho, maze “imizinga ikavamo imyibano”. Ariko umenya Musenyeri wacu nawe bisigaye byaramurenze. Mperutse kumwitegerezaaaa, mbona asigaye ari amagufwa masa.

2. Amahane no kurwana. Eriki yirirwaga ahondagura abana bo mu bwoko b’Abahutu. Akabima n’amanota babaga bakoreye. Ubundi agatonesha abana bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibyo ngo yabikoraga agira ngo arebwe neza n’abasirikari ba FPR. Eriki yahoraga abwira abo basirikari ko ise na bene nyina bishwe n’Interahamwe, nyamara byahe byo kajya. Ubwo kandi yibwira ko ibye batabizi. Yoooho ! Abonye abo yibeshyaho ! Inkotanyi ?!!!

3.  Gusahura umutungo wa seminari awushyira nyina. Icyo avugwaho cyane, ni ubusahuzi bw’inyama n’ubwo n’indi myaka atayoroheraga. Ariko ku nyama ho ngo yari aroze. Iyo mu iseminari babaga babaze itungo, padiri Eriki yakoraga ibishoboka byose agateza umwuka mubi mu bandi, kugira ngo asigare wenyine hafi y’iryo tungo. Agakata ikinyita agashyira nyina.

Uwo mukecuru umubyara atuye i Nyakanyinya, agasozi gateganye n’aka Ruganda seminari yubatseho. Ubundi hahoze ari muri Komini ya Cyimbogo. Ubu ni mu Karere ka Rusizi. Burya koko ngo “So ntakwanga akwita nabi”. Nako ndibeshye : Nzamwita ni Nzamwita koko. Ntabwo yigeze amenya se umubyara. Ngo abana b’iwabo nta n’umwe uzi ise !   Icyakora Eriki we yigize Umututsi, ndetse w’umucikacumu. Wenda birashoboka ! Uwo nyina rero, ni we wamwise “Nzamwita”. Bisobanura “Kiburazina”. Ikibazo ni ukumenya uburyo yinjiye mu iseminari, kandi numva ko kera batakiraga abana batavutse ku babyeyi bashyingiwe gikirisitu. Burya ruswa ntaho itaba. Wasanga nyina yaratanze ruswa mu bapadiri bakamwakirira umwana ! Uko yize sinkuzi. Gusa bene wabo bavuga ko yamye arangwa n’amahane, n’umwaga, nk’umwana utigeze arya ngo ahage. Uwo muco w’umururumba, ubusambo n’inda mbi byamukurikiranye na hano iwacu i Mushaka.

III. Reka nsoze mbaza !

Paruwasi ya Mushaka imaze gusenyuka burundu. Kandi nyamara muri Cyangugu ni yo yari intanga rugero. Abakristu gatolika barambiwe agasuzuguro ka Eriki ku buryo benshi bari kwigira mu yandi madini. Harya iyo padiri ananiranye, abakristu batakira nde ? Si Musenyeri ? Ubu se ko Abakristu b’i Mushaka duhora dutabaza Musenyeri agasa nutatwumva, tuzaba abande ?

Padiri Eriki nta muco mwiza n’umwe agira. Yaratinyutse akubita mugenzi we padiri Kagenza urushyi. Uyu musore w’imbaraga aramubwira ati : “Nkubahiye ko uri padiri mugenzi wanjye, mba kweretse ko utandusha imbaraga. Icyakora ntuzongere”. Ayo mahane yahoshejwe na padiri Alufonsi wahamagaje muri diyosezi, baza gutabara ! Ubu se ko padiri Alufonsi Musenyeri yamwimuye kandi ari we washyiraga mu gaciro, abo yatuzaniye Eriki niyiha kubakubita bakamwasa, iyo ntambara izahoshwa na nde ?

Twabonye ko Eriki yibaga inyama mu iseminari akazijyana iwabo. Ubu i Mushaka, ibikoresho byose padiri Ubalidi yahasize, biri kubura gahoro gahoro. Harya twe nk’Abakristu, twemerewe kuba twakwitabaza inzego za polisi zikaba zajya gusaka iwabo wa padiri Eriki, tukamenya niba atariho ibya paruwasi birengera ? Harya buriya Musenyeri aba afite uburenganzira bwo kumenya amafranga ari kuri konti ya buri mupadiri ? Aho imodoka yacu yagurishijwe ntiyaba yaragiye gutubura konti ya Eriki ?

Abanyamushaka turababaye kandi turananiwe. Iyi ni impuruza natangaga. Nimudatabara paruwasi ya Mushaka mu bihe bya vuba, birabareba. Mwe abagifite paruwasi zihagaze, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Naho twe, turi kuririra mu myotsi.

Pierre Claver U.,

Umwe mu bakristu bumiwe bo muri paruwasi ya Mushaka.

Advertisement

7 thoughts on “MUSHAKA: PADIRI ERIC NZAMWITA ACUNGA PARUWASI NK’UKO FPR ICUNGA IGIHUGU

  1. Chris

    Hahaha, nibwo nasoma iyi nkuru nubwo ishaje cyane. Ikintangaje si ibyanditsemo ahubwo nuko ari uwayitangaje, ari n’uvugwamo bose mbazi, ari abantu twabanye. Ndahamya ko mbazi neza.

    Yewe Chaste Gahunde, ko cyera wari umwana mwiza w’umukristu, wigiye hehe kuvuga amabwa nk’ayangaya? Ko Eric Nzamwita wamumenye mu iseminari, wabonaga ari umuntu mubi kugera kuri uru rwego? Ubu waricaye uhimba inkuru nk’iyi wumva hari uzayemera koko? Umva, sijya nandika kuri izi mbuga zanyu, ariko wowe kubera ko nkuzi mbyanditse kugira ngo nkubwire ko ntari nkuzi gutya. kereka niba warahindutse kuko inkuru irashaje.

    Umva rero nkubwire Gahunde, uyu padiri Eric uvuga, dore ko njye nawe tumuzi ariko njye nkamukurusha, ibi wakoze si ukumuharabika ahubwo ni ukugaragaza ko uri weak minded. nagiraga ngo kwiga seminari byagusigiye agatonyanga k’ubwenge, ariko ndabona naribeshye. Kurangwa n’ubucuruzi bw’amoko ntacyo byakugezaho. Dore ubu wirirwa wiruka amahanga ntiwakandagira iwanyu, kubera umunwa gusa kuko byo ndeabizi nta muntu wishe wari ukiri umwana. Cyakora nkurikije ibyo mbona wandika, ubu ubonye akanya abantu wabica. Ntacyo rero kurata ubuhutu bizakugezaho uretse kwirirwa wiruka boshye Gahini ari wowe yasigiye igihano yahanishijwe nyuma yo kwica umuvandimwe we.

    Niba hari ibitagenda neza mujye mubivuga mu nzego bikemurirwamo, aho kwirukira gusebanya gutya. Dore urabivuga uwo ubivuzeho agakomeza agakora agatera imbere, naho wowe wirirwa wirukanka imisozi aho wiriwe siho urara. Iyo ngeze muri ayo mahanga mubamo nkareba uko mubayeho mbagirira impuhwe.

    Ndangije nongera kukwibutsa ko urusaku rw’ibikeri rutabuza inzovu kunywa amazi. Singukangurira kugaruka mu Rwanda kuko icyahakuvanye ni wowe ukizi, ariko byibuze irinde amacakubiri bizagufasha muri ubwo buzima ubayemo.

    Chris

    Like

    Reply
    1. Chaste Gahunde Post author

      Komera cyane Chris we. Urahamya ko ruziranye uretse ko iryo zina numva ntaryibuka. Nkunze ko wemera kwandika icyo utekereza, ni kimwe mu byo njye niyemeje guharanira. Nyamara nziko hari ho utakwemerewa kubivuga. Ibyo byanditswe muri iyo nkuru si ibinyoma ahubwo ni ukuri nyako. Uzabaze Eric azabikwibwirira. Naho ibyo kuza mu Rwanda byo nta visa nkeneye ngo ntahe iwacu, ejobundi tuzaba turi kumwe. Komera cyane.

      Like

      Reply
  2. HABANABAKIZE Alfred

    Nyamara nubwo ntazi uwuriwe, ariko kuba ubasha gukurikirana amakuru ya kiliziya,uri umukirisitu cg umupadiri. none rero ndagirango nkwibutse ko nutunga mugenzi wawe urutoki rumwe, uzamenye ko intoki enye zisigaye zose ziri kukureba kandi bibiliya ivugako niba umuntu ateshutse ureba ugomba kumwegera ukamukebura yakunanira ukamushyikiriza umuryango niba utarabikoze urumva ubupagani utubwira kuri Padiri Eric utabumurusha? kandi burya umuntu serieux iyo avuga ukuri ntakwihishana, none wowe ntiwigaragaza urumva urwo ari urukundo ufitiye abanyamushaka? cyangwa ushaka kubarya? ko padiri thomas avuga ibifuti bye kumugaragaro ariko wowe ukihisha, ni uko padiri Eric akomeye kurusha leta y’u Rwanda? Ahaaaa!!! ubanze unsubize ibyo nzakubaza ibindi.

    Like

    Reply
  3. Peace

    Padiri Eric yajyaga akora imyitozo ya Karate mu Iseminari nkuru ari motivé cyane nkabona atari ubugororangingo gusa hari ibindi bimurimo . Imana itabare abanyarwanda muri rusange kuko harabera ibintu bitigeze bihabarizwa mumateka yarwo mugihe Isi irimo ireba imbere ngo yubake ejo hazaza. Niyokosore asabe imbabazi uwemeye icyaha agabanyirizwa ibihano mu Rwanda !

    Like

    Reply
  4. NUKURI John

    Muvandimwe, amakuru utugejejeho rwose aratangaje kandi arababaje. Ibyo uvuga bibaye ari ukuri koko byaba ari akaga. Ariko hari icyo nibaza: *Paroisse mushaka niyo yaciye abakristu amafranga yinyubako ya Kiriziya kurusha za MASHYUZA naNKANKA…? *Padiri Eric azabwire abakristu aho akura frs akoresha iriya mishinga yose tujya dusanga kuri Paroisse itarahahoze kuko nabyo bitera urujijo…*Ako gace bongereye kuri Kiliziya yari isanzwe kajyamo gusa abantu 50 ibyo nabigayira cyane ndetse bidasubirwaho abakristu bagize inama nkuru ya Paroisse irangajwe imbere na Vice President wayo… kuba barabyemeye !(ariko se ko tubona ari hanini cyane ra? twe dusengeramo) ***MUVANDIMWE KA NGUSHIMIRE INKURU UTUGEJEJEHO; ARIKO KANDI NKWIBARIZE: uramutse usanze ibyo watubwiye ari ibinyoma kandi wamaze kubitangaza wasaba nde imbabazi? wibuke kandi uranabizi nabonye ujijutse, ko icyo ukoreye U musaserdoti ari Kristu nyirizina uba ugikoreye!! Ese uramutse uri kubeshya cg gusebanya nkana , witeguye nta mpaka kwakira ingaruka zakomoka ku kababaro uteye UMUKOZI w’UHORAHO? ngaho bisinyire…. **UHORAHO NAKUMURIKIRE.

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s