Byiringiro Victor wa FDLR arashinja ISHEMA gucamo impunzi ibice

byiringiro

Byiringiro Victor Alias Gaston Rumuri

Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.  

fdlrAha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa.  None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ?  Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.

Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi  n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR  rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Kubera ibyo byose byakomeje gushyira impunzi mu gihirahiro hakaniyongeraho ibihuha bikwirakwizwa n`inyangabirama hirya no hino mu mpunzi, Ubuyobozi bwa FDLR buboneyeho gutangariza Impunzi z`Abanyarwanda zose ibi bikurikira:

1. Kuva  ziriya nkuru  ko FDLR izaraswa zakwiragira, bamwe mu bayobozi b`amashyaka yo hanze barimo barazenguruka cyangwa bagakwirakwiza mu mpunzi amagambo yo kuzicamo ibice bazibeshya ko batumwe na FDLR kuganira nabo ku bibazo ifite muri iki gihe.

2. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda aho ziherereye ku isi hose ko itigeze ibatumaho abanyamashyaka abo aribo bose. Murasabwa rero kubima amatwi ahubwo mukegera inzego za FDLR zibegereye kugira ngo mubone amakuru y`imvaho.

3. FDLR iributsa Impunzi zose ko intumwa zayo ibatumaho ari izifite ubutumwa bwanditse kandi bufite ibirango by`ishyaka (mandate/lettre d`accreditation) bibemerera kuyihagararira mu bihugu  mutuyemo.

4. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda n’abari mu Rwanda bose muri rusange ko ihagaze neza mu nzego zose.

FDLR izakomeza kwita ku mutekano w`impunzi yiyemeje kurinda no gukora ibishoboka byose ngo zitahuke mu Rwanda zidapfukamye kandi n`amahoro arambye aboneke mu gihugu cyacu no mu karere giherereyemo.

Mugire amahoro y`Imana.

Bikorewe I Walikale, 26 Ugushyingo 2014

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa FDLR  

Gen. Maj. Byiringiro Victor 

fichier pdf itangazo rya FDLR ryamagana abanyamashyaka biha kubeshya impunzi ko batumwe

Advertisement

1 thought on “Byiringiro Victor wa FDLR arashinja ISHEMA gucamo impunzi ibice

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s