ITANGAZO K’UMUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE AMAHORO Y’ABATUYE KU ISI
———————————————————————————–
Ku nshuro ya 30, Isi irizihiza umunsi mukuru washyizweho na ONU buri 21 Nzeri wahariwe amahoro y’abatuye Isi. Kuri iyi nshuro intego n’inyito bya ONU yahaye iyi sabukuru ikaba ari uko « Abaturage bafite uburenganzira ku mahoro n’umutekano ».
Ikigo giharanira kurwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda (CLIIR) wongeye kunga mu rya ONU wibutsa abayobozi b’U Rwanda ko abanyarwanda bafite uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kugira umutekano n’amahoro bisesuye.
Amahoro aba ku giti cy’umuntu : Umuntu agomba guhabwauburengazira bushobotse mu mibereho ye n’abandi atabangamiye rubanda nkuko nawe atakwifuriza uwamubangamira. Iryo rikaba ihame ridakuka mu Rwanda.
Amahoro ntagurwa kugirango aboneke : Buri muntu agomba kuyiyumvamo, akayaha uwo begeranye noneho amahoro agakwira hose, akanashyigikirwa kuburyo burambye.
Amahoro na Demokarasi birajyana : Iyo kimwe kibuze, ikindi kirahungabana. Ababuze Amahoro na Demokarasi bagatahwa n’ubwoba butuma batagira amahoro yo mu mitima no ku mibiri nkuko bimeze mu Rwanda rw’ubungubu.
Nkuko bigaragagara mu Rwanda nta mahoro akibarizwayo kuko ubona abaturarwanda ntayo bafite. Ibyo bikagaragazwa no guhunga, gushimutwa, kwicwa, ubwoba, urwikekwe gufungwa bya hato na hato, umwana yikanga nyina, umubyeyi akikanga umwana we, inzangano zibarizwa mu miryango abavukana barihakana, …
Ibyo byose birangwa mu gihugu cy’u Rwanda ni ikimenyetso cy’imiyoborere n’ubutegetsi bubi budakorera abaturage, budashishikajwe n’iterambere nyakuri, budatanga amahoro kubo bwakagombye kuyaha. Ntibwubahiriza amasezerano mpuzamahanga bashyizeho umukono n’amahame remezo ya Demokarasi.
CLIIR rero ikaba iboneyeho, gusaba Leta y’U Rwanda, abayobozi bayo, n’umuryango wa ONU gufata iy’ibanze mu gushaka inzira zose z’ukuri Abaturarwanda babona amahoro n’umutekano bisesuye nkuko ari uburenganzira ntakuka bahabwa n’amategeko.
Bikorewe i Buruseli,
21 Nzeri 2014
Alain Duval MUSONI
Komisseri ushinzwe uburenganzira bwa kiremwa muntu
CLIIR