Rwanda: kugarika ingogo birakomeje hagamijwe gukaza Iterabwoba

Mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira i Nyabugogo umupolisi yarashe umuntu usanzwe ukora ubucuruzi buzwi izina ry’ubuzunguzajyi ahita apfa.

Amakuru agera k’umuryango.rw, avuga ko uyu mupolisi yabanje guhangana n’umugore ucuruza agataro ubwo yari amufashe, nyuma hakaza umusore nawe aje gufasha uyu mugore ngo barwanye umupolisi hakaziraho n’abandi bakora ubwo bucuruzi aribwo umupolisi bamukubitaga hasi nawe mu mu kwirwanaho agahita arasa uyu musore amasasu atatu aho yahise ashiramo umwuka.

Kugeza ubu uwarashwe abakorera Nyabugogo twaganiriye batubwiye ko izina rye basanzwe ari Nyinya.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Mbabazi Modeste nawe yemeje aya makuru y’iraswa ry’uriya muntu ariko yirinda kugira byinshi avugaho kuko ngo yari agishakisha amakuru arambuye kuri kiriya gikorwa.

Igkorwa cyo kurwanya abakora ubucuruzi bwo kuzengurukana ibintu ku mihanda ndetse no muri gare gikunze gushyamiranya abagikora n’abakora ubu bucuruzi aho usanga bose baba bacungana ku jijsho ndetse akenshi abakora ubu bucuruzi ugasanga batumva impamvu Leta ibabuza kubukora ah obo babona nk’igikorwa kigamije kubangamira ubuzima bwabo.

N’ubwo ibi byabagaho ariko, ntago byageraga ku rwego rw’uko hagira uhasiga ubuzima azize amasasu.

Inkuru dukesha Umuryango.rw

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s