Iby’ingenzi byaranze ukwezi kw’Ugushyingo 2014 muri politiki y’u Rwanda.

Ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) 2014 kwaranzwe n’ibintu bitari bikeya muri politiki y’u Rwanda. Reka tuvuge kuri bimwe muri byo :

  1. Itangazo ryo kurasa kuri FDLR
  2. Uruzinduko rwa Kagame i Jabana
  3. ISHEMA ry’u Rwanda mu nzira ya revolisiyo
  4. ISHEMA ryasubije Byiringiro wa FDLR
  5. Louise Mushikiwabo yashize isoni nyuma  y’inama ya Francophonie
  1. Itangazo ryo kurasa kuri FDLR

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014 inama y’ umutekano y’umuryango w’abibumye yasohoye itangazo  http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/  ryibutsa ibikubiye mu rindi tangazo ryabanje kuwa 3 Ukwakira 2014, rivuga ko:

* Inama y’umutekano ya ONU ihangayikishijwe n’uko FDLR itashyize intwaro hasi ku bushake ibi bikaba bigaragara muri raporo yo kuwa 20 Ukwakira 2014 yakozwe n’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ufatanyije na SADC. Bityo inama iributsa ko nta kindi gihe cy’inyongera kizabaho nibiramuka bigejeje tariki ya 2 Mutarama 2015 FDLR itarambitse intwaro.

* Inama y’umutekano ya ONU irasaba igihugu cya RDC na MONUSCO kurushaho kwitegura vuba ibitero bya gisirikare bizagabwa kuri FDLR bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2015. Iributsa kandi RDC na MONUSCO gufatira ibyemezo bya gisirikare (political actions)abayobozi n’abanyamuryango ba FDLR batitabira igikorwa cyo gushyira hasi intwaro ku bushake cyangwa se abakomeza gukora ibyaha byibasira inyokomuntu.

* Inama y’umutekano  yongeye kwemeza ko yiteguye gufatira ibihano umuntu wese ku giti cye cyangwa se amashyirahamwe(individual or entity) uzagaragarwaho no gufasha FDLRcyangwa se undi mutwe witwaje intwaro muri Congo.

Twibutse ko zimwe mu ngabo za FDLR zashyize hasi intwaro zikaba zari zigitegereje kujyanwa mu nkambi i Kisangani kugira ngo zisubizwe mu buzima bwa gisiviili. Mu rwego rwo kubahiriza icyo cyemezo kuwa 26 Ugushyingo 2014 itsinda rya mbere ry’aba FDLR ryuriye indege ryerekeza Kisangani aho abo basirikare bagiye gushyirwa mu nkambi mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Umuryango w’abibumbye ukunze kuvuga ko udashimishijwe n’uko icyo gikorwa kigenda ngo kuko kitihutishwa.

  1. Uruzinduko rwa Kagame i Jabana

Ku itariki ya 10 Ugushyingo Perezida Kagame yasuye abaturage ba Jabana mu karere ka Gasabo mu ntara y’umujyi wa Kigali. Muri uyu murenge umaze iminsi uvugwamo ibibazo byo gukoresha nabi amafranga ya SACCO, aho usanga ubuyobozi bw’umurenge harimo na secretaire executif  bigabanya amafaranga ngo y’inguzanyo bitanyuze mu mucyo.

Perezida Kagame nawe wari umaze iminsi avugwaho gusesagra amafaranga y’igihugu ayakoresha mu ngendo nyinshi ku buryo bukabije, yabonye umwanya wo kwisobanura dore ko bimaze iminsi bivugwa ko ari inzererezi.(Perezida w’inzererezi) Yavuze ko atari ukuzerera kundi ngo ahubwo aba yagiye gushakakisha imbaraga, ngo kuko hari byinshi U Rwanda rukeneye ku bashoramari bo hanze y’igihugu. Ibi ntawe ubigaye. Ikibazo kinini kiragaragara kuko Kagame atajya yoherezayo aba minisitiri babishinzwe ngo bagende nabo bakore izo mission kandi nyamara bo ingendo zabo ziba zidahenze nk’ize. Ashobora kandi no gutegura ibikorwa bya “showcase” ngo maze agatumira abo bashoramari bityo bakanazanira amadovize u Rwanda.

Reka twongere tubibutse ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa cumi 2014, Kagame yamaze imnsi 90 yose hamwe yibereye mu ngendo. Ingendo z’uyu mugabo kandi ziba zihenze cyane. Urugero mu mwaka wa 2012 yaraye muri Hoteli aho yishyuraga amadolari ibihumbi 20 y’amanyamerika ku ijoro ni ukuvuga hafi miliyoni 14 z’amanyarwanda. Aya mafaranga umwarimu yayakorera mu myaka 19. Ndetse yavamo bourse z’abanyeshuri bo muri akaminuza bagera ku 1200. Ibi Kagame ntajya abikozwa. Hari abashinze ibigo bitsura imari, hari abashinzwe ibigo by’ubukerarugendo aba kuki atari bo bajya gukora izo missions? Baramutse bemerewe kugenda bo bakoresha indege zisanzwe naho Kagame we akoresha indege ze ku giti cye ariko zikishyurwa na Leta mu mafaranga ava mu misoro y’abenegihugu. Ibi birahenda cyane ni no gupfusha ubusa mu gihe 60% by’abaturage bakiri mu bukene.

  1. Ishema ry’u Rwanda mu nzira ya revolisiyo

Nk’uko ryabisezeranyije abanyarwanda kuva ryashingwa, ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje gahunda yo gusobanurira abanyarwanda impamvu n’uburyo revolisiyo izakuraho agatsiko ka FPR kigize akari aha kajyahe mu Rwanda. Impamvu nyamukuru ituma revolisiyo iba inzira ya bugufi, ni uko iri mu bushobozi bwa rubanda kandi ntisaba ko hari abandi  babanza kugira icyo badukorera dore ko n’ak’imuhana kaza imvura ihise. Ikindi ni uko revolisiyo idasenya nk’uko intambara bamwe bakunda kogeza cyane ibikora.

Ni muri urwo rwego umunyamabanga mukuru w’ Ishyaka Ishema Padiri Nahimana Thomas yagize uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Australia ku butumire bw’abanyarwanda bahatuye agasura imijyi ya Melbourne, Brisbane, Wagga Wagga na Perth. Muri uru ruzinduko kandi yaganiriye na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu gifite ijambo rikomeye mu muryango wa Commonwealth. Mushobora kumva ikiganiro yagiranye na Radio SBS yo muri Australia 

Muri urwo ruzinduko kandi, Padiri Nahimana Thomas ari kumwe na Bwana Ernest Senga , umunyamabanga ushinzwe logistics akaba ari nawe uhagarariye ISHEMA muri Australia batangije amakipe ISHEMA atanu (5) abanyarwanda bazajya bahurizamo ibitekerezo n’inkunga yabo mu gushyigikira revolisiyo y’abanyarwanda.

  1. Ishema ryasubije Byiringiro wa FDLR

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2014, umuyobozi w’agateganyo w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor uzwi no ku mazina ya Rumuri cyangwa se Iyamuremye Gastoni, yasohoye itangazo yise iryo gukangurira impunzi n’abanyarwanda bose kwiyama bamwe mu banyapolitiki. Muri iryo tangazo, Byiringiro yavuze ko ishyaka Ishema ngo ryaba risaba imisanzu mu izina rya FDLR.

Ishyaka ishema ry’u Rwanda mu nama yabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2014, ryasubije Byiringiro rimugaya ko yaba atekereza :

  • ko impunzi ari akarima ke
  • ko nta wundi munyapolitiki ugomba kuzivugisha
  • ko nta wundi munyapolitiki ugomba no kuzivugira mu gihe zaba ziri mu kaga
  • ko impunzi ziramutse zirashwe ntacyo byaba bitwaye

Ishema kandi ryamaganye ikinyoma cya Byiringiro kivuga ko amakuru yo kurasa impunzi ngo abanyapolitiki bayavana i Kigali no mu binyamakuru byaho. Ishema rikaba ryarashimangiye ko ubwo Byiringiro avuga ko FDLR itaragira umurongo utomoye, adakwiye kubuza Ishema rifite umurongo kuwugeza ku baturage.

Mu magambo akurikira kandi,  Ishema ryamaganye   politiki ishingiye kugucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku buryo ubwo aribwo bwose haba kiga-nduga cyangwa se hutu-tutsi byakunze kuranga bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda ari nabyo byakomeje gutiza umurindi politiki-mpotozi ya FPR Inkotanyi”.

Ngo bityo rero “Abanyapolitiki bacyubakira kuri bene ayo macakubiri  ntibakijyanye n’igihe tugezemo. Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ryemera byimazeyo ko hakenewe “Une nouvelle génération” y’abanyapolitiki bataboshywe n’amateka y‘u Rwanda kubera uruhare baba baragize mu gusenya igihugu”.

Mu gusoza ISHEMA risanga atari umwanya wo guterana amagambo nk’uko Byiringiro yabishatse, ko ahubwo ari igihe cyo gufatanya kugira ngo ubuzima bw’impunzi bwugarijwe burokorwe.

  1. Louise Mushikiwabo yashize isoni mu nama ya Francophonie

Mu nama ya 25 yahuje abategetsi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie), taliki ya 29/11/2014 ,iyo nama ikaba yarabereye mu mujyi wa Dakari, mu gihugu cya Senegali,  Nyakubahwa François Hollande Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa yabwiye abategetsi bari bahateraniye ko ubutumwa nyamukuru yageneye abategetsi ba Afurika ari uko bakwirinda kwihambira ku butegetsi, bakitondera umuco mubi wo guhindagura Itegekonshinga ry’igihugu cyabo hagamijwe gusa  guhama ku butegetsi, kubera imidugararo bishobora guteza. Ubwo kandi yahereye aho ashima abaturage bo mu bihugu bya Tuniziya na Burkina Faso kubera ubutwari bagize bwo guhaguruka bakavudukana abaperezida babo bari baragize Repubulika nk’ingoma ya cyami na gihake.

N’ubundi bimaze kumenyerwa ko buri gihe havuzwe ko itegekonshinga ritagomba gukorwaho, abambari ba FPR bahita bazura umugara dore ko kuri bo ngo nta wundi wayobora u Rwanda uretse uwavukanye imbuto Bwana Pahulo Kagame! Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama ngo ntiyishimiye ko Francois Hollande asubira mu iyo gasopo abanyamerika bamaze iminsi batanga. Kuri Louise, ngo Perezida w’u Bufaransa ntazi ko tugeze mu mwaka wa 2014. Aha yashakaga kuvuga ko ubukoloni bwarangiye.

Padiri Nahimana Thomas yibukije Louise ko ahubwo FPR n’abambari bayo ari bo bakiyumva mu kinyejana cya 16 mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami aho abantu batekerezaga ko ubutegetsi buvukanwa. Mu gusoza inyigisho padiri Thomas aha Mushikiwabo,  aragira ati : ‘Nyakubahwa François Hollande ayoboye Ubufaransa ari nacyo gihugu nyir’ururimi rw’Igifaransa . Afite uburenganzira bwo guha ubutumwa abibumbiye muri Francophonie bitabiriye kumwumva’ .

Padiri Thomas ariko anibaza akabazo : « Ese ubundi ko mperuka u Rwanda rwaraciye Igifaransa (ikimenyetso cyo kureba bugufi no guhubuka bimwe bidatinda gukora kuri nyirabyo !) ubundi Mushikiwabo yajyaga muri iyo nama agiye gukora iki ? »

Ku mugani wa Padiri Nahimana Thomas, Mushikiwabo ashobora kuzasiga umugani agatuma  bavugira ku bategetsi b’u Rwanda ngo “Icy’imbwa yanze umanika aho ireba” ?

Impamvu yateye Mushikiwabo kurakara ni uko we na shebuja Pahulo Kagame batewe ubwoba na revolisiyo igeze kure itegurwa kandi imbarutso yayo ikaba ishobora kuzaba ubukorikori bwa FPR bwo guhindura itegekonshinga. Iri ni ryo banga ry’imperuka ya FPR. Kuba rero Mushikiwabo yarumvise ko Hollande azashyigikira iyo revolisiyo ntibyagombaga kumugwa neza. Nyamara ubushizi bw’isoni bwe si bwo buzahagarika revolisiyo ya rubanda niba FPR idafunguye amarembo ngo iganire n’abatavuga rumwe nayo.

Muhorane Ishema.

Chaste Gahunde

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s