Rusizi: Ninde wiba amabendera y’igihugu?

arton14196-539e1

Mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2014, nibwo hari ku nshuro ya kane mu kagari ka Kigenge umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi hibwe ibendera ry’igihugu, none mu gitondo cyo kuwa 26 Ukuboza mu kagali ka Gahinga umurenge wa Mururu naho mu karere ka Rusizi hibwe irindi, ibi bikaba bigikomeje kuba urujijo rukomeye cyane hibazwa uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa.

Bukeye bwa Noheli, ku wa 26 Ukuboza nibwo iryo bendera ry’igihugu ryibwe muri aka kagari katangajwe haruguru, ryibwa mu masaha ya saa kumi z’igitondo dore ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Muganga Emmanuel avuga ko byatewe n’uburangare bw’abazamu barinda ikigo cy’amashuli aho ryari rizamuye.

Kugeza magingo aya, uwibye iryo bendera ntabwo yari yamenyekana gusa abazamu 2 bari barinze icyo kigo cy’amashuli n’undi muntu umwe batawe muri yombi mu gihe hakirimo gukorwa iperereza.

Abazamu Bayivuge Felicien na Fatisuka Samuel hamwe n’undi witwa Bamporiki wari umaze iminsi 3 yirukanwe ku kazi k’ubusekiriti ndetse akaba ashinjwa cyane kuba yaba yagize uruhare mu iyibwa ry’iryo bendera, nibo bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.

Muganga Emmanuel akaba yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gushakisha ababa bihishe inyuma y’ibyo bikorwa ndetse anabashishikariza gukaza amarondo.

Mu kwezi gushize ubwo ibendera ryibwaga mu murenge wa Nzahaha, abaturage bagiye batangariza itangazamakuru ko bacyeka ko icyo gikorwa cyaba cyihishwe inyuma n’abanzi b’igihugu abandi bagacyeka ko ari abaturage babikora mu rwego rwo gushaka guhemukira abayobozi bitewe n’amakimbirane baba bafitanye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar we akaba atanga impanuro ku baturage ko bagomba kubaha ndetse bakanatinya ibirango by’igihugu by’umwihariko akangurira abarara amarondo kubyitaho dore ko iyo bibuze ari bo biba bigomba kubazwa mbere y’abandi bose.

Ibendera rya mbere ryo mu kagari ka Kigenge ryabuze mu mwaka wa 2004, irya kabiri ribura mu mwaka wa 2007, irya 3 muri 2013 na ho irya kane n’ubwo bwose nyuma ryabonetse ryari ryibwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014, kugeza magingo aya mu karere kose ka Rusizi hakaba hamaze kwibwa amabendera y’igihugu arenga 7.

Itangishatse Théoneste – Imirasire.com

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s