Amabaruwa abagaragu b’i bwami banditse basubiza abahutu ngo “ntacyo bapfana”.

Mutara

Umwami Mutara III Rudahigwa yananijwe n’abahezanguni bari abajyanama be. Ntibashoboye kumva ko umuyaga w’Ubwingenge utagira rutangira, nuko bumira ku ruhu nka cya kirondwe!

Benshi badusabye kubagezaho ya mabaruwa 2 y’urukozasoni y’abagaragu bakuru b’ibwami ya le 17 na le 18 /5/1958. Twasanze kumenya umugani wa SABIZEZE-KIGWA byafasha buri wese kurushaho kumva ayo mabaruwa n’inkomoko y’ikibazo cy’amoko mu Rwanda.Uwo mugani(mythe) uvuga iby’Ibimanuka, washyizwe kenshi mu majwi ko waba ari wo shingiro ry’ikibazo cy’amoko mu Rwanda. Muraza kwirebera koko ukuntu Abagaragu b’i bwami bawuhereyeho bagaha ireme ivangura hagati y’abana b’Urwanda. Ni yo mpamvu tubanje gutangaza uwo mugani wa KIGWA, amabaruwa agakurikiraho. Mushobora kwisomera uyu mugani kwa KAGAME Alexis, Inganji Karinga, Kabgayi, 21959, pp.61-65. Tubifurije kunyurwa n’ibyo musoma.

I.   Umugani wa Kigwa

 Kera mu gihugu cyo hejuru hahoze umuntu akitwa SHYEREZO. Ashaka abagore benshi, balimo uwitwa GASANI. Aliko GASANI aba ingumba. Bukeye haza umuhanuzikazi witwaga Impamvu, aramubwira ati : « Nkuragurire umuhungu ugiye kubyara ! Icyo uzampa ntikiruhije : upfa kunyihera icyo nambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe gusa, kugirango mbone n’ubulyo bwo kugumya kukubwiliza uko uzabigenza. Gasani yemera ibyo IMPAMVU amubwiye : amutungira aho mu baja be.

Bukeye IMPAMVU abwira nyirabuja ati : « Ubajishe igicuba cy’umurinzi ucyuzuzemo amata nzakubwira ». Muli iyo minsi, SHYEREZO aza kubagisha ikimasa yiraguliza : abapfumu bamaze kucyorosora, baratega basanga cyeze. Bajya rero mu nzu kuvuga amabara yacyo. Igihe bahugiye muri ibyo, IMPAMVU abwira nyirabuja ngo yibe umutima wacyo. Arawiba ! Bawujugunya muri cya gicuba cy’umurinzi bali bujujemo amata. Igicuba bakijisha hamwe n’ibisabo, bakajya bakibuganizamo amata uko inka zihumuje mu gitondo na nimugoroba, kugirango amata ahore yuzuyemo. Babara amezi cyenda, ukwa cumi barajishura ! Bapfunduye basanga akana k’uruhinja kareremba hejuru y’amata. Bavuza impundu bati : « Gasani arabyaye ! »

Inkuru ngo igere kuri SHYEREZO bamubwira ngo aze kwita umwana izina, SHYEREZO aranga ati : « Uwo mwana si uwanjye ! Nibamwice sinshaka ko ambera aho ! » GASANI n’umuja we babimenye baramuhisha, kuko abazaga kumwica babaga banga kwiteranya na nyirabuja : baza bakabanza kumubulira. Umwana amaze gukura, aba mwiza cyane. Inkuru igera kuri SHYEREZO bati : « Rwose ufite umwana mwiza cyane, utarigera aboneka mu bantu ! ». Ati : « Uwo mwana ko nategetse kumwica, byagenze bite ? Nibagende bamwice, simushaka nta bwo ari uwanjye ! » Abagaragu atumye baraza babwira GASANI bati : « Tuje kureba umwana wawe barahiriye : muduhamagarire tumubone ! » Nyina akaba yaramwise SABIZEZE. Aje ngo bamukubite amaso, baramutangarira gusa, ntihagira uwibuka ibyo kumwica. Baragenda babwira se bati : « Uwamwica ni nko kukwica ubwawe ! ». Babigize gatatu, se aza kumwiyicira : amukubise amaso acika intege zo kumwica, amugira uwe ; amwita IMMANA !

Limwe rero nyina wa GASANI aza kumusura. Umutwa wa SABIZEZE aza kubumviliza, ngo yumve ibyo GASANI avugana na nyina. Bombi baraganira bagusha kuli SABIZEZE ; nyina wa GASANI ati : « Mbese uriya mwana usa kuriya wamubyaye ute, ko numvise ngo Shyerezo yabanje kwanga ko ali uwe ? » GASANI rero aramutekerereza uko SABIZEZE yavuye mu mutima w’ikimasa abapfumu ba SHYEREZO bari baraguye kirera. Umutwa amaze kubyumva arasohoka, asanga SABIZEZE aho akinira n’abandi bana. Ati : « Mbega mwana wa databuja, ugira ngo ndacyatangajwe n’ukuntu uturusha byose ! Namenye ko wavuye mu mutima w’immana bari bejeje ! Ko utabyawe na SHYEREZO wabuzwa n’iki kuturusha muri byose ? »

SABIZEZE ngo abyumve, ati : « Aho murumva GASANI wagiye kumbyarura, akagira ngo si ndi uwa data ! Singishoboye kuba muri iki gihugu : isoni ntizatuma ngira aho nkwirwa !» Aragenda rero yenda umuheto we n’imbwa ze eshatu : Ruzunguzungu, na Rukende, na Ruguma. Yenda inyundo ze zilimo Nyarushara ; akora kuri murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU. Ayobora impfizi yabo Rugira, n’insumba yayo Ingizi ; ajyana intama yabo Nyabuhoro, na rugeyo yayo Mudende ; yenda isake yabo Rubika n’inkokokazi yayo Mugambira. Umutwa wabo ataho, maze bashyira nzira.Bamanuka kw’ijuru baza mu gihugu cyo hasi, maze bururukira ku Rutare rw’Ikinani, ho mu Mubali. Hakaba igihugu cy’Abazigaba, umwami wabo ali KABEJA. Bageze ku rutare rw’Ikinani baracanira. Abagaragu ba KABEJA babonye umwotsi baratangara bati : « Mbese hariya hantu kohatabaga abantu, uriya mwotsi uturutse ku ki ? ». Abandi bati : «Ahari aho ni abahigi bahacanye cyangwase ni abagiye guca amakara ! » Bukeye basanga umwotsi utimutse ; bimara iminsi babona umwotsi wahamenyereye ! Bajya kubibwira KABEJA ko wenda haba harubatse abantu batali basanzwe bazwi. KABEJA yohereza abajya kureba abo alibo.

Intumwa zije ziti : «Muli aba he ? Mwaje kwenda iki aha ngaha ?» SABIZEZE ati : «Turava mw’ijuru ; nta bwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara tuli abashyitsi b’amahoro !» Intumwa zisubira kwa KABEJA : arabareka batura muli iryo shyamba. Babita Ibimanuka, kuko bari baravuye kw’ijuru. Umutware wabo ali we SABIZEZE bamwita KIGWA, kuko yaguye aturuka mw’ijuru.

Bukeye rero KIGWA abwira murumuna we MUTUTSI ati : «Mbese ko uruzi inyamaswa twazanye zanga zikagwira, ali uko zifite ingore, twe tuzamera dute ? Tugiye gupfa ducitse ? Enda turongore mushiki wacu NYAMPUNDU !» Mututsi aranga. KIGWA aramurongora babyarana umukobwa SUKIRANYA. Amaze gukura, KIGWA agira MUTUTSI inama ati : «Enda mugushyingire !» MUTUTSI ati : « Sinashaka umwana wanjye ! » KIGWA ati : « Ndakwereka uko tubizirura ! Genda uture hakulya yacu haliya, nibucya uzaze kumusaba ! Ninkubaza ubwoko bwawe, uzagire uti « ndi Umwega wa kulya !» Kuko uzaba utuye kuri uriya mwega wo hakurya yacu ! » MUTUTSI arabigira, bukeye arongora SUKIRANYA, babyarana MUKONO na NTANDAYERA na SERWEGA.

II. Ibaruwa ya mbere y’abagaragu bakuru b’ibwami
Muri 1958,mu gihe Abahutu bari bahagurukiye gusaba ko uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda bwakubahirizwa, nabo  bakareka gukomeza guhezwa ahubwo bakagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu, bakareka gukomeza kugirwa abacakara mu gihugu cyabo, abagaragu bakuru b’i bwami bafashe uyu mugani w’Ibimanuka (Mythe des Ibimanuka) bawambika ibindi bitekerezo bishya, bawuhindura nk’ ukuri kw’amateka, bawuha agaciro ka politiki maze bawushingiraho ingengabitekerezo yo kwiharira ibyiza by’igihugu. Umwanzuro bageraho uratangaje, murawubona hepfo: Ngo Abahutu n’Abatutsi ntibava inda imwe, Abahutu ni abagaragu Abatutsi bakaba abatware, ngo ntabwo rero bagomba gusangira ibyiza by’igihugu! Uku kunangira umutima kw’abayobozi b’ingoma ya cyami nibyo byihutishije uguhirima kwayo kandi biha ireme Revolisiyo yo mu 1959.

Dore uko ibaruwa ya mbere yavugaga:

Alexis Kagame

Mgr Alexis Kagame wabaye umwiru mukuru i Bwami, ni we dukesha aya mateka. Ingengabitekezo ivangura Abahutu n’Abatutsi ntiyatangijwe n’Abahutu, yaturutse i Bwami !!!

Nyanza, le 17/5/1958

Ku bajyanama bagiye kwiga iby’imibanire y’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa.

Dore tubasobanurire uko byahoze kera. Dore uko ingoma nyiginya yatangiye mu Rwanda :

Abanyiginya aho bururukiye ni Rwanda rwa Mubari ku rutare rw’i Kinani. Ubwo habanje KIGWA, na murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU, bazana inka zabo 2 : Rugira n’Ingizi, n’intama zabo 2 : Mudende na Nyabuhoro, n’inkoko zabo 2 : Rubika na Mugambira, n’imbwa zabo 2 : Ruzunguzungu na Ruguma, n’inyoni zabo 2 z’inyange, n’inyundo yabo n’umuvuba.

Bamaze kugeraho bakurikirwa n’umutwa wabo MUHWABARO, araza MUHWABARO arababaza ati : ko mwansize ? Bati : twaje twihuta, si twebwe. Ati mbese ye, aho murareba ibiti by’ino ngo birasa n’iby’iwacu ? Ati aho se ntibyagira umuriro nk’iby’iwacu ? Baramubwira bati : gerageza. Umutwa aherako arema urushingo n’inshigati yarwo. Ashinga umuriro ubwo aracana.

Intwaro zabo bazanye ni imiheto y’ibihekane. Inyamaswa zije kureba aho bakazirasa. Batungwa rero n’umuheto wabo. KIGWA yerekera hirya yabo mu gacyamu, azana amabuye y’ubutare, arayabazanira ati : nimurore, hano hari inganzo nk’iy’iwacu ; baherako batera uruganda ubwo baracura.

Kwa KABEJA, umwami w’Abazigaba, babona umwotsi, kurora uwacanye umuriro aho [!], baje basanga amakome ali atatu. Uwambere wari uwa KIGWA, uwa kabili wali igicaniro cy’inka n’intama, uwa 3 wali uw’umutwa MUHWABARO. Aliko yari yawucanye hirya hategeranye nabo. Bazigaba [!] baje kubarora, bababonye barababaza bati : Muli iki ? Barasubiza, bati turi abantu b’umwami. Aha se mukahakora iki ? barasubiza bati : turacura kandi tukanahiga. Babonye impu zibambye bati ese ntimwaduha akanyama ? abandi bati nimuze tubahe ; baraza babaha imitwaro ibahagije bose. Bageze hirya za nyama bazihisha shebuja KABEJA ; bamaze kuzihisha bajya kwa shebuja wabo KABEJA, ababaza icyo babonye kuko ali we wali wabohereje. Bati twahabonye abantu bateye nk’abantu koko. Bati aliko ni barebare cyane, cyeretse umwe w’umugore wabo, bati aliko nawe yenda kureshya nabo. Bati aliko hirya yabo niho twabonye umuntu ucanye hirya yabo ukwe, wenda kureshya natwe. Bati kandi twabonye n’inyamaswa ziryamye ku maguru yabo (alizo mbwa).

Kabeja abwira abo bavuyeyo ko bazasubira kubabaza ko bashaka guhakwa, cyanga se ko bashaka gutura. Bagiye kujyayo noneho bajyana n’abandi Bantu bene wabo, bajyanywe no gusaba inyama ; bagezeyo bavuga ubutumwa, babasubiza ko biturira aho, yashaka akazabahaka ; kandi basaba inyama nanone, maze banga kuzibaha, barababwira bati : kugirango tubahe inyama keretse mutwubakiye, bati ibyo turabikora. Ubwo biruka bafite amabuye yo kudonda ibiti no kubivuna barabagarura bati : nimuze tubahe igitema neza kandi vuba ibiti, maze bagarutse babaha imihoro, maze bajyana nabo baberekera uko batema n’uko baza gusongora ibiti. Bamaze kuberekera baraza babubakira ubwo, maze abandi babaha inyama.

Ubwo basubiye kwa KABEJA banyurana n’abandi baje guhakwa, bahakirwa inyama.

Nabo bati : lero nimuze namwe tubanze tubereke ibyo mudukorera. Barabajyana babereka ubutare, bati lero aya mabuye nimuyadutorere mugire menshi ; barangije babaha inyama. Bamwe barataha, abandi bati twe ntaho tujya. Bati twe nimutwihakire. Bahamaho barahakwa.

Babandi bose batashye bageze kwa KABEJA, amaze kumenya ko hali abandi basigayeyo, abandi rero bali bamaze kugera iwabo, KABEJA arabaca. Ati : uwagiye iyo ngiyo ntangarukire ahanjye, ati ntabwo tubana.

Babandi bose barahomboka bajya kwa KIGWA arababaza ati : Muhinga mute ? Bati duhingisha inkondo z’ibiti bazimweretse ati : ibi byahingishwa bite ? Arazihinyura maze abaha amasuka n’imihoro yo gutema. Bamaze kubitora bazana imbuto maze abereka aho bamuhingira ; maze bamuhingira kane (4), ati cyo namwe nimugende mwihingire. Abasigaye kwa KABEJA baza guhakirwa amasuka n’inyama zihigishwa imiheto ; ubundi bo bajyaga gutega inyamaswa bakazibagisha amabuye, kuko batari bazi gutega [!]. Bene icyo gihugu cyose baza guhakwa kwa KIGWA.

Ko mwumva abantu baburana umunani, ababurana umunani ko alii abavandimwe, n’imibanire yacu ko ahubwo baje tukabahaka kugeza ubu, ubundi buvandimwe bwacu ni ubuhe ? Gatutsi na Gatwa bahuriye he na Gahutu ko twumva ko Gatutsi na Gatwa na Gahutu ari bene Kanyarwanda, nyirukubabyarana na Kanyarwanda yitwa nde, ni umuki ? Ko twumva ko KANYARWANDA ali we wabyaye Gatutsi na Gatwa na Gahutu, kandi tukaba tuzi ko KIGWA ari we wabanje kure ya KANYARWANDA, kandi tukaba tuzi neza ko KANYARWANDA yavutse nyuma, ayo moko aliho, byashoboka bite kugira ngo abyare ataravuka ?

Dore KANYARWANDA bavuga ko ali we KIMEZAMIRYANGO da. Ngo ko ali we utubyara twese :

 1.  Kanyarwanda ni uwa Gihanga

2.  Gihanga ni uwa Kazi

3.  Kazi ni uwa Muntu

4.  Muntu ni uwa Merano

5.  Merano ni uwa Randa

6.  Randa ni uwa Kobo

7.  Kobo ni uwa Gisa

8.  Gisa ni uwa Kijuru

9.  Kijuru ni uwa Kimanuka

10. Kimanuka ni uwa Kigwa wasanze abantu mu Rwanda.

11. Ngaho namwe muratwumvire iyo mivire n’indimwe yacu n’Abahutu yo kwa Kanyarwanda.

Ni twe abagaragu b’ibwami bakuru :

 1)Kayijuka

2)Serukamba

3)Rukemampunzi

4)Mazina

5)Rwesa

6)Sebaganji

7)Ruzagiriza

8)Ndamage

9)Sezibera

10)Sekabwa

11)Nkeramiheto

12)-Shamukiga

Abami b’abahutu Ruganzu yishe :

1.  Rubuga mwene Kagogo

2.  Rubuga mwene Bugunama

3.  Nyaruzi mwene Haramanga

4.  Mpandahande mwene Haramanga

5.  Sambwe mwene Cyarugimba

6.  Katabirora mwe Kabibi

7.  Gisurere mwene Rubambura

8.  Nzira mwene Muramira

9.  Nyagakecur aliwe Nyangoma

10.           Mbeba aliwe Mabya

11.           Ruhande – ?

12.           Balishaka – ?

13.           Semukondo (w’umukende) – ?

14.           Sangara – ?

15.           Ruvuzo – ?

16.           Ngiga – ?

17.           Cogo – ?

18.           Ryangombe rya Babinga – aliko n’umutsindo

19.           Nsibura na Nyina Nyiransibura.

Aba bami b’abahutu bishwe n’uyu mwami, ahindura [yigarurira] ibihugu byabo. Ibindi bihugu byahinduwe n’abandi bami bica abahinza bari babirimo. Ntitugombye kubavuga, nimushaka muzabirebe mu Nganji Kalinga, biranditse.

 Ikibazo : Ubwo batsindaga ibihugu by’Abahutu b’Abahinza, bakabahaka ari abavandimwe babo?

 (Rétrospective, Le problème ruandais 1957-1962, Série 1, Dossier 2, pp. 7-9).

 Isomo twakura muri aya mateka :

Mu Rwanda rwa none, ikibazo cy’amoko gihagaze gite ? Ubutegetsi bwa FPR bukivuga bute ? Aho kwihandagaza bakemeza ko nta moko aba mu Rwanda , nyamara bagakomeza kwemeza jenoside yakorewe Abatutsi, ntibifitanye isano n’imyumvire yariho muri za 1958, yo gushaka guheza abandi no gukusanyiriza ibyiza byose by’igihugu mu maboko y’agatsiko kitwaza ubwoko bumwe bw’Abatutsi, abandi banyarwanda (Abahutu n’Abatwa)bagafatwa nk’abagaragu ? Aho Abajyanama b’umukuru w’igihugu muri iki gihe nta cyo bapfana na bariya bagaragu b’i bwami bari impumyi ku buryo bugaragara ?

Ibaruwa ya Kabiri y’Abagaragu b’i bwami tuzayibagezaho ubutaha, ntimurambirwe gutegereza.

Iyi nkuru yasohotse bwa mbere ku rubuga Leprophete.fr

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s