2015: Umwaka wo guharanira UKURESHYA kw’abenegihugu bose .

thomassss

Padiri Thomas Nahimana

Banyarwandakazi ,

Banyarwanda,

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

Nguyu umwaka w’2014 uragiye, Umwaka mushya w’2015 uraje. Dukwiye gushimira Imana twiyongeramo ingufu.

1. Umwaka w’2014 uragiye ariko sitwe turose udusiga amahoro kuko wari watangiranye amatwara yo kurimburana n’imizi Abanyapolitiki ba Opozisiyo. Nyakwigendera Patrick Karegeya niwe wabaye igitambo ku ntangiriro yawo kandi abamwivuganye baramenyekanye, ubutabera bwagaragaje  amazina yabo. Icyo gikorwa cy’ubuhotozi cyabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku italiki 31 Ukuboza 2013 rishyira iya mbere Mutarama 2014 cyongeye kwerekana ikibazo  gikomeye u Rwanda rufite muri iki gihe, ikibazo cyo kuyoborwa n’umutwe w’iterabwoba wihishe mu cyiswe Umuryango FPR-Inkotanyi. Gahunda z’abayobozi bawo ntizirahinduka, ni ukubakira ubutegetsi ku iterabwoba, ikinyoma, irondakoko n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Uyu mwaka ushoje ari ko rubanda ikibabona kuko ari ko bakomeje kwiyerekana mu bikorwa binyuranye nko kurigisa abaturage barenga ibihumbi 46, kwica Padiri Evariste Nambaje umurambo we ugatabwa mu modoka mu ishyamba rya Nyungwe, guhotora inzirakarengane imirambo yabo  ikajugunywa mu nzuzi n’ibiyaga, gufunga no kugereka ibyaha bikomeye ku nzirakarengane nka Kizito Mihigo na bagenzi be,kwambura abaturage amasambu n’ imitungo yabo ku ngufu….n’ibindi bikorwa bigayitse nk’ibyo bidakwiye Leta yari ikwiye gushyira imbere inyungu za rubanda.

2. Umwaka w’2014 uragiye ariko werekanye ko Opozisiyo nyarwanda ikomeje kuvangirwa no kujegezwa n’abantu b’ubwoko bubiri. Hari abikorera ku giti cyabo wagira ngo bahemberwa guteza akavuyo mu rubuga rwa politiki bakwirakwiza mu bitangazamakuru  impuha na za “opinions” zidafashije zigamije gusa kurangaza abenegihugu. Hakaba na bamwe mu biyita abanyapolitiki bameze nk’abatarize inganyagaciro n’insumbanyagaciro  ngo bamenye gutandukanya ibikorwa n’ibidakorwa, ibizamuka n’ibimanuka, ibyubaka n’ibisenya.  Ingaruka z’imigenzereze n’ibikorwa byabo ziracyadindiza Abanyarwanda banyotewe no kwibohoza ku buryo bwihuse. Ikibabaje kurushaho ni uko bene abo batisubiraho ngo bashyire ubwenge ku gihe, bemere ko hari ibyo badashoboye, bazibukire amakosa nk’ayo akomeje kwicisha abaturage b’inzirakarengane.

3. Uyu mwaka w’2014 uragiye ariko washoboye kwereka abazi gushishoza ko amakiriro ya Opozisiyo na rubanda ivuganira atari mu mishinga ibiri yakunze kwishyira imbere: umushinga w’abifuza gukubura ubutegetsi buriho hagamijwe kugarura ubutegetsi bwahozeho kera (Restauration), n’umushinga w’abashishikajwe no gukomeza ubutegetsi buriho ariko bakuyemo Kagame Paul wenyine.  Hari umushinga wa gatatu ukwiye kurushaho kumenyekana no kwemerwa nk’inzira rukumbi yafasha Abanyarwanda . Hakenewe “une Nouvelle Generation” y’Abanyapolitiki bafite uburyo bushya bwo gukora politiki isubiza rubanda ijambo n’ishema, igaha amahirwe angana bene Kanyarwanda bose, nta vangura rishingiye ku bwoko cyangwa akarere. Hakwiye gushyirwa imbere igisubizo cya “Integration pacifique “y’Abanyapolitiki bahejwe n’Abarwanyi ba FDLR bakinjizwa mu ngabo z’igihugu hatagombye izindi ntambara zimena amaraso y’Abanyarwanda. Ibitambo twatanze ni byinshi birenze urugero, aho ibihe bigeze twese dukwiye kumva ko umunyarwanda wese wishwe azira ubusa aba yongera igihombo cy’igihugu.

4. Umwaka w’2014 uragiye nyamara usize uhaye Ishyaka Ishema n’aba Nouvelle Generation bareba mu cyerekezo kimwe , kumva neza ko guhunga ikibuga cya politiki nta mbuto bitanga, ko ahubwo biha rugari umunyagitugu n’Agatsiko ke, bigasa no gutererana rubanda ibura Abalideri bayifasha kwihagararaho. Muri uyu mwaka w’2014 twumvise neza ko ahubwo igikwiye ari uguhambira tukajya gukorera politiki mu Rwanda, tukagera ikirenge mu cya Victoire Ingabire na Deogratias Mushayidi, tukaba hafi y’abenegihugu barengana,  tukarwanira ko urubuga rwa politiki rwafungurwa, tugaharanira kugira uruhare mu matora yose ateganyijwe mu gihugu, byaba ngombwa tukitabaza ingufu za rubanda yo ishobora guhagurukana umuriri mwinshi ikavudukana ingoma y’igitugu  ku buryo budasubirwaho .

Banyarwandakazi ,

Banyarwanda,

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

Nguyu umwaka w’2014 uragiye, none dore Umwaka mushya w’2015 uraje. .

Iyaba nari mfite ububasha bwo kwita izina uyu mwaka mushya wa 2015 nawita “Umwaka wo guharanira UKURESHYA kw’abenegihugu bose”

5. Dore umwaka mushya w’2015 uraje, kandi uzanye andi matwara . Mu ikubitiro ariko turawunenga ko utangiranye intumbero yo kurimbura Abanyarwanda b’impunzi babarizwa  mu mashyamba ya Kongo ! Turasaba  Loni n’abarebwa n’iki kibazo bose ko bashyira mu gaciro , bagafata icyemezo cyo kubahiriza inshingano yo gutabara inzirakarengane aho kuzirasa urufaya.

6. Koko umwaka mushya w’2015 uraje kandi tuwufitemo amizero ko uzaba umwaka w’ibisubizo, bishyira imbere amahoro aturutse mu biganiro hagati y’abanyarwanda bose bifuza ineza rusange.

7. Umwaka w’2015 uraje kandi tuwutezeho  kuzaba  umwaka w’ABATARIPFANA n’abo bareba mu cyerekezo kimwe kuko uzababera umwaka wa nyuma wo kwitegura bihamye ugutaha mu Rwatubyaye.

8. Umwaka w’2015 uraje , turifuza ko wazaba umwihariko ku Banyarwanda bose barambiwe kuba mu mahanga batarabihisemo, aya mahanga batoterezwamo, bakayacishirizwamo bugufi, bakayarasirwamo; turifuza ko uyu mwaka wazabafasha   kwibuka ko bafite igihugu cyabo cyitwa u Rwanda, ko nta muntu n’umwe kuri iyi si ufite uburenganzira bwo kubaheeza mu Rwababyaye; bityo bakazirikana  ko bafite inshingano yo kurushaho kwisuganya maze ukazashira twarangije gufunga amavalisi ngo dusubire ku ivuko , tutagiye twubuuba cyangwa dushorewe n’imbunda, tukagenda twemye kuko twabyihitiyemo, tujyanywe no  gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda rushyashya rutavangura abana barwo. Hagowe gusa uzagerageza kudufungira amayira, kuko  tuzafatanya na rubanda tukamushyira mu mwanya we.

9. Umwaka mushya w’2015 uraje kandi uzatubera umwaka wo gutsinda burundu Iterabwoba twakomeje gushyirwaho no kwegura umutwe tukanga gukomeza kugirwa Inkomamashyi n’Abagererwa mu gihugu cyacu.

Banyarwandakazi ,

Banyarwanda,

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

10. Umwaka mushya w’2015 nguyu uratangiye, niyo mpamvu dukwiye gushimira Imana, twiyongeramo ingufu.

*Igihe cyo guterana amagambo y’impfabusa gikwiye gusozwa, hagatangira politiki isobanutse  itsinda ibitego.

*Muri uyu mwaka w’2015 Opozisiyo  nyarwanda ikwiye kureka kurangazwa n’abaryoherwa no gutanga amasomo ya demokarasi  ariko bakayatangira mu myobo yabo badatinyuka no kugaragaza isura yabo cyangwa  amazina yabo.

* Muri uyu mwaka w’2015, buri munyarwanda akwiye gukanguka, agahagurukira gushyigikira abanyapolitiki bakora kandi bafite gahunda igaragara, akareka gukomeza kwigira  ntibindeba cyangwa kwirigira umucunguzi uzamanuka mu ijuru mu buryo bw’igitangaza, akaza kumukuriraho ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke bukomeje kumukandamiza no kugaragaza agati abo mu muryango we.

*Muri uyu mwaka w’2015, Ishyaka Ishema rizakomeza  kwitegura no kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda ku buryo taliki ya 28 Mutarama 2016, nta kizabuza umukandida waryo n’Ikipe bazajyana gusesekara i Kigali, izuba riva.

11. Twifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire w’2015, uzababere umwaka udasanzwe wo guharanira UKURESHYA kw’Abahutu , Abatutsi n’Abatwa, nk’uko nyine  Perezida Paul Kagame aherutse kutwibutsa ihame-shingiro twirengagiza turizi ko “Imana yaturemye twese tureshya”.

*Twifurije umwaka wo gushyira mu gaciro Perezida w’U Rwanda n’Agatsiko ke, bazumve ko gukomeza kurenganya Abenegihugu no kubahiga iyo babahungiye nta politiki irimo, ko ahubwo ubwo bugizibwanabi bakwiye kubuzibukira bwangu kugira ngo amaherezo butazabagaruka bukababyarira amazi nk’ibisusa. Mu by’ukuri igihe kirageze ngo Paul Kagame yunamure icumu,yugurure amarembo y’urubuga rwa politiki,akingure amarembo ya gereza ziri hirya no hino  mu gihugu , atange ituze kuri buri mwenegihugu wese.

*Twifurije umwaka wo kudahunga ikibuga, abanyapolitiki bose ba Opozisiyo nyarwanda kugira ngo muri uyu mwaka tuzarusheho kwegerana, guterana inkunga no gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo gusezerera ingoma y’igitugu gikaze cya FPR-Inkotanyi no guharanira kwimakaza ubutegetsi bushingiye ku mahame ya  “Demokarasi idaheza, igaha gaciro gakwiye  ijwi rya Gatwa , irya Gatutsi n’ijwi rya Gahutu”.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka mushya w’2015, mbifurije mwese kuzarangwa n’ishema.

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda

Umukandida mu matora  ya 2017

Advertisement

2 thoughts on “2015: Umwaka wo guharanira UKURESHYA kw’abenegihugu bose .

  1. Pingback: 2015: Umwaka wo guharanira UKURESHYA kw’abenegihugu bose .

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s