Paul Kagame yakase igitotsi karahava.
Mu gihe yari yicaranye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU Ban Ki-Moon hamwe na ministre w’intebe w’igihugu cya Norvege, Madamu Erna Solberg; Perezida Kagame yafashwe n’ibitotsi ku buryo butunguranye.
Bari mu nama yari yatumijwe mu rwego rwo gusuzuma ibyagezweho ku rwego rw’isi mu bijyanye no kugera ku mihigo yahizwe n’umuryango w’abibumbye izwi ku izina rya MDG (Millenium Development Goals). Iyi nama yibandaga ku ruhare rw’uburezi mu iterambere. isa nk’aho itakurikiranywe na Perezida w’u Rwanda kuko wabonaga ahari adahari.
Nyuma y’aho gato Paul Kagame yakomeje guhunyiza mu nama kandi wabonaga afite ibibazo byinshi cyane ku buryo umunyamabanga wa LONI byamuteye akantu!
Ibi byarakomeje no mu mubonano n’abandi kuko wabonaga Kagame ameze nk’udahari, ndetse agera aho yifata ku munwa nk’uwo byayobeye.
Perezida Kagame mu by’ukuri wasangaga inama ayirimo atayirimo cyakora hari ubwo yanyuzagamo agashikagurika nk’uko bigaragara ku ifoto ikurikira.
Ababikurukiranira hafi basanga Kagame yaba yaratewe ikibazo n’imyigaragambyo y’abanyarwanda b’ingeri zose bamusanganiza aho agiye hose ku isi. By’umwihariko mu gihugu cya Norvege abigaragambyaga bashyikirije Polisi ikirego cy’umucamanza wa Espagne gisaba ifatwa ry’abayobozi ba FPR bagera kuri 38. Iki kirego cyatanzwe mu mwaka wa 2008 ariko nticyahita gihabwa agaciro kubera ibibazo bya politiki na dipolomatie ndetse ku buryo byabaye ngombwa ko ubucamanza bwa Espagne bwongera kukivugurura kugira ngo mandats d’arrets zijyana nacyo zemerwe na Interpol.
Hagendewe kuri izo mandats , uwahoze ashinzwe ubutasi w’u Rwanda Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi ubu akaba afungiye mu gihugu cy’Ubwongereza ategereje koherezwa mu gihugu cya Espagne ngo yisobanure ku byo ashinjwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gutanga izo mandats hirya no hino no gusaba ko abo zireba bafatwa bagashyikirizwa ubucamanza. Muri bo hari nka Gen Ceazer Kayizari ubu uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Turukiya ndetse na Gen Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa. Gen Kayonga ari ku mwanya wa 9 naho Kayizari akaba kuwa 11 mu gihe Karake we yari ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’abashakishwa na Espagne.
Kuri aba bombi (Kayonga na Kayizari) imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu isaba u Rwanda hamwe n’ibihugu baherereyemo kubambura ubudahangarwa bagafatwa bagashyikirizwa inkiko. Cyakora u Rwanda rwakomeje kubyanga.
Twibutse ko muri raporo y’umwaka wa 2014 ya Leta zunze ubumwe z’America ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ishimangira ko nta rukiko rwigeze ruburanisha abasirikare ba FPR bishoye mu byaha by’intambara haba mbere ya jenoside ndetse na nyuma yaho aho benshi bishoye mu byaha by’ubwicanyi bitwaje ko bahorera abishwe muri jenoside.
Ubwanditsi.
@ Chaste Gahunde uri umuswa cyane
LikeLike
muri abantakijyenda ntimugasebye umusaza wacu ntizatubuza kumukunda nokumushyigikira murugendo dufatanyije nawe mu itera mbere ryi gi
hugu cyacu..
LikeLike
iki kinyamakuru kirantangaje , none se buriya amafoto ya H E mwagaragaje muvuga ko asinzira ahuriye hehe no gusinzira , uretse ko no gusinzira atari iturufu opposition yakoresha kugirango abanyarwanda bayikunde , gusinzira ni ibintu bisanzwe Umuntu wese ashobora kunanirwa agasinzira ntagitangaza kirimo.. Inama nabagira ni ukwandika amakuru agamije kunenga ibitagenda naho ibyo gusebanya ntamuntu ukibisoma ngo yumve yakwongera ..
Tugeze mukinyejana cyo gusobanuka n’abarwanya ubutegetsi nimusobanuke mushake ibitagenda mubyandike mureke gutakaza umwanya wanyu , mutazasanga twarabasize n’aho tutabasha kubahereza akaboko ngo tubambutse ikiraro cy’amatiku kigiye kubaheza kure y’iterambere.
LikeLike
Jye mbona muba mwabuze ibyo muvuga rwose ubwose mubona umuntu mukamusomamo ibibazo cyangwa ahubwo nimwe mubifite, erega murarengana nta……..
LikeLike
Iyo umuntu yakoze ibibi ndengakamere ibyiza yakoze bitwikirwa n’ibyo bibi, uretse ko bitagomba kurimburwa ngo bijyane na we.
LikeLike
ntimugasebanye kandi niyo yabwizirikaho ntacyo bidutwae N’abanyarwanda turamukunda kandi turamushigikie haraho yadukuye harinaho tugeze usibye gusebanya namagambo atarimeza ntakindi tubaziho gusa mutuvire kumuyobozi ibyacu turabizi murabeho.
LikeLike
arikose nabyiza bibamurda komuvuga ibibigusa nakintu kizima kagame yavuze nukutwereka ibitere keranye gusa
LikeLike
Ibyiza nabyo birahari ibyo ntawe ubirwanya hari abashinzwe kubyamamaza. Icyo opozisiyo ishinzwe ni ugutunga agatoki ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe. ibyiza byo ntacyo bikenewe gukosorwaho.
LikeLike