BASTILLE-PARIS: ITANGAZO RISOZA INAMA Y’AMASHYAKA YA OPOZISIYO NYARWANDA.

Iyo nzira ndende ntizibagirana

ITANGAZO RISOZA INAMA Y’AMASHYAKA YA OPOZISIYO NYARWANDA YATERANIYE BASTILLE – PARIS taliki ya 10 Mutarama 2015.

Mu izina ryacu bwite n’iry’abarwanashyaka duhagarariye,

Mu izina ry’amashyaka ya opozisiyo yatwandikiye atugaragariza ko ashyigikiye byimazeyo  ibi biganiro n’imyanzuro izabiturukamo,

Mu izina ry’imbaga y’Abanyarwanda yibona mu myanzuro y’iyi nama,

Twebwe abayobozi b’amashyaka ya opozisiyo nyarwanda yahuriye Bastille h’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2015

  1. Dushingiye ku muco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by’amage n’imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande  ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n’icyorezo kibangamiye rubanda,
  1. Tumaze kumenya ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’ umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo  Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’abibumbye kemeje ko ari ngombwa gusenya imitwe yose y’inyeshyamba zitwaza intwaro kuko  iteza imidugararo muri kariya karere  nk’uko bigaragara mu mwanzuro S/RES/1925 wo kuwa 28 Gicurasi 2010 w’akanama ka LONI gashinzwe umutekano,
  1. Tugendeye ku cyemezo cyafashwe n’Umuryango w’abibumbye cyo kwitabaza ibitero bya gisilikari kugira ngo uhatire kurambika intwaro hasi  urugaga rwa FDLR rwiyemeje kurengera impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame hagenderewe kubohoza imbaga nyarwanda,
  1. Duhereye ku makuru avuga ko  Impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi Kongo zakorewe ibarura ryemeje ko zigera ku bihumbi 250 kandi zikaba zibana  n’uwo mutwe wa gisilikari wa FDLR nawo ugizwe n’abarwanyi babarirwa hagati y’igihumbi na Magana atanu (1500) n’ibihumbi bibiri (2000),
  1.  Kubera ko bigaragara ko ibitero bya gisilikari bizagabwa ku barwanyi ba FDLR bizahitana impunzi nyinshi cyane z’abasivili ndetse n’imiryango y’Abanyekongo batuye muri ako karere,
  1. Tutirengagije  ko impunzi z’Abanyarwanda atari izibarizwa mu mashyamba ya  Repubulika iharanaira Demokarasi ya Kongo gusa kandi ko  abanyarwanda benshi cyane  badahwema guhunga ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame uko bwije n’uko bukeye bityo impunzi z’Abanyarwanda zikaba zikwiragiye mu bihugu byinshi byo ku isi,
  1. Tutaretse kwishimira ko  inshingano nyamukuru y’Akanama gashinzwe amahoro ku isi ari ugufasha abaturage b’ibihugu kubaho mu mutekano ushyitse n’amahoro arambye,
  1. Tumaze kubona ko ari inshingano zacu nk’abanyamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda  kugira uruhare mu gukemura ibibazo bireba igihugu cyacu bikareba n’abakivuka bose,

Turatangariza Umuryango Mpuzamahanga n’Abanyarwanda ibi bikurikira

Niba koko Umuryango w’Abibumbye ushishikajwe no gukemura burundu ikibazo nyakuri cy’umutekano muke wakomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo by’umwihariko ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange  muri iyi myaka 20 ishize,

Turasanga  kwaba ari nko gushaka kuvura ibimenyetso by’indwara  aho kuvura inkomoko y’ibyo bimenyetso.

Muri urwo rwego , turasesengura tugasanga  imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR atariyo ndwara ahubwo ari ibimenyetso by’indwara ikaze kurushaho.

Bityo rero kurasa urugaga rwa FDLR siwo muti w’ikibazo cy’ihungabana  ry’umutekano mu karere. Igikwiye ni ugufata ingamba zikomeye zo gukuraho impamvu z’ingenzi zituma iyo mitwe ikomeza kubaho no kwiyongera.

Kubera iyo  mpamvu dusanga hakwiye kubaho ingeri ebyiri z’ibisubizo :

INGERI YA MBERE Y’IBISUBIZO

1. Twakiriye neza icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kwambura intwaro imitwe  yose y’inyeshyamba ziteza umutekano muke ku baturage batuye mu burasirazuba bwa Kongo  kugira ngo ako karere gasubirane umutekano usesuye gakwiye.

2. Gusa turasanga ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR n’icy’impunzi z’ ab’abasivili bigomba gukemurirwa hamwe kandi bigahabwa ibisubizo bikwiye amaraso atagombye kumeneka kuko ayamenetse kugeza ubu arahagije.

3.Turasanga nta mpunzi igomba gucyurwa ku ngufu mu gihe impamvu zatumye ihunga zigikomeza kwiyongera kuko binyuranye n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’impunzi.

4. Turasanga Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na HCR bakwiye kugena igihe kingana nibura n’amezi atandatu yo kubanza kwakira impunzi z’abasivili ziteguye gusohoka mu mashyamba , bakazakira mu nkambi zabugenewe, zigahabwa imfashanyo ikwiye kandi zikaba zahabwa “statut y’impunzi” yemerera abatiteguye guhita bataha mu Rwanda kubaho mu buryo bwemewe n’amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa mu bindi bihugu byakwemera kuzakira.

5. Turashima urugaga rwa FDLR ko rwiyemeje gahunda  yo kurambika intwaro hasi ku bwende, kandi turarushishikariza gukomeza ndetse no kwihutisha iyo gahunda, hanyuma rugakomeza urugamba rwa politiki hamwe n’andi mashyaka ya opozisiyo nyarwanda ashyize imbere inzira y’amahoro.

6. Turasanga imiryango ya LONI, SADC, ICGLR ikwiye kwemera guha urugaga rwa FDLR  andi mahirwe ikarwongerera  amezi atandatu ya ngombwa kugira ngo rube rwarangije  gahunda yo kurambika intwaro hasi nta maraso y’inzirakarengane agombye kongera kumeneka.

INGERI YA KABIRI Y’IBISUBIZO

Haramutse koko hariho ubushake bwo kurandura burundu impamvu nyayo itera iremwa ry’imitwe yitwaza intwaro mu karere k’ibiyaga bigari, ntibyagorana kwerekana ko ikibazo nyakuri gikwiye gufatwa nkaNYIRABAYAZANA gikomoka ku myifatire mibi y’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi  bwubakiye ahanini ku ITERABWOBA, irondakoko ukwikubira ibyiza byose by’igihugu ndetse n’inyota ityaye yo gusahura ubukungu bw’ibihugu duturanye, cyane cyane ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Niyo mpamvu dusanga umuti nyawo waboneka ari uko Umuryango mpuzamahanga wemeye gufata icyemezo kidakuka cyo gukora ibi bikurikira:

1. Gushyira igitutu gikarishye kuri Leta y’igitugu ya Paul Kagame igafungura bidasubirwaho urubuga rwa politiki, amashyaka ya opozisiyo akagira uburengazira bwo gukorera mu gihugu kandi mu bwisanzure; itangazamakuru rigahabwa ubwigenge bwaryo; imfungwa za politiki nka Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Theoneste Niyitegeka,… zikarekurwa nta yandi mananiza, impunzi z’Abanyarwanda zigatahuka zitikanga kugirirwa nabi.

2. Gufasha abanyarwanda guca intege  mu buryo bwose bushoboka umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ariwe Paul Kagame muri gahunda afite yo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo akunde yiyongeze manda ya gatatu mu nyungu ze bwite.

3.Kugena  Komisiyo idasanzwe ya Loni izakurikiranira hafi amatora y’umukuru w’igihugu azaba  mu 2017 mu Rwanda, ikita ku mitegurire yayo, ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutora no kubarura amajwi ku buryo atongera kwibwa nk’uko byagiye bigenda kugeza ubu kuko noneho rubanda itazongera kwihanganira  kwibwa amajwi bikaba byazateza imvururu zikomeye.

4.Aho kwihutira kugena amafaranga n’umutwe w’ingabo zishinzwe kugaba ibitero ku banyarwanda babarizwa mu mashyamba ya Kongo, Loni ikwiye kugena umutwe wihariye (brigade speciale) w’ingabo zizacunga umutekano mu gihe cy’amatora mu Rwanda, zikarinda abalideri ba Opozisiyo, zigacunga n’ umutekano w’abaturage bazatora.

5. Gushyigikira abaturage b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari mu nzira yo kwishyiriraho ubutegetsi butowe na rubanda hashingiwe ku mahame ya demokarasi kuko dusanga  ariyo nzira yonyine yakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke n’imidugararo idahwema guhitana inzirakarengane muri ako karere , kamaze gutakaza abantu barenga miliyoni 8 muri iyi myaka makumyabiri n’itanu ishize.

MU GUSOZA

1. Tuboneyeho akanya ko kwibutsa abayobozi b’amashyaka ya Opozisiyo batatinyutse kwifatanya natwe muri ibi biganiro ko indangagaciro ya mbere rubanda ibatezeho cyane cyane mu bihe bikomeye nk’ibi ari UBUTWARI budasanzwe.

Mu gihe nk’iki ubuzima  bw’abenegihugu b’impunzi  bwenda guhungabana nicyo gihe  gikwiriye cyo kubereka ko dushishikajwe  n’ibibazo byabo bityo bikadusaba ko  twakwigomwa mu buryo bushoboka bwose , tukitoza kwibagirwa  ibisanzwe bidutanya, tugashyira imbere inyungu z’abanyarwanda  tugahura, tukaganira, tukumvikana ku cyakorwa kugira ngo tuvuganire abanyarwanda bakibarizwa mu mashyamba ya Kongo bugarijwe ndetse n’abandi banyarwanda bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi.

2. Twongeye kurarika  abayobozi b’amashyaka yose ya Opozisiyo ngo tuzahurire mu nama itaha nk’iyi tuzakorera mu mujyi wa Paris ku italiki ya 15 Gashyantare 2015, kugirango dushakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu cyacu.

3. Duhamagariye Abanyarwanda bose barambiwe gukomeza kuba impunzi kuzitabira Imyigaragambyo y’IMPURUZA izaba igamije gusaba Umuryango w’abibumbye guhatira Paul Kagame gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo impunzi zitahe mu mahoro. Iyo myigaragambyo izabera i Paris (France),  Canbera (Australia),   Washington DC (USA),  Ottawa (Canada), Maputo (Mozambique), Lilongwe (Malawi), Brazzaville(Congo),Lusaka(Zambia),Bujumbura(Burundi) n’i Kampala(Uganda)  kandi ikorerwe  hafi ya Ambassade z’u Rwanda. Iyi myigaragambyo  tuzayikora ku wa kane taliki  ya 29/1/2015 . Izatangira saa munani (14h) z’amanywa.

Harakabaho u Rwanda rutavangura abana barwo

Harakabaho amahoro n’umutekano ku Banyarwanda bose.

Abahagarariye amashyaka yitabiriye inama

1. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda:

Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru,

Mukandida  mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

Bwana Chaste Gahunde , Umunyamabanga Nshingwabikorwa,

Umuvugizi wa Kongere

3. Ishyaka UDFR Ihamye

Bwana Boniface Hitimana, Perezida

Bwana Jean Damascene Ntaganzwa, Visi-Perezida

3. FPP Urukatsa :

Bwana Akishuli Abdallah, Perezida

4. PS-Imberakuri:

Madamu Immaculee Uwizeye, Umunyamabanga Mukuru

Bwana Augustin Karengera, uhagarariye ishyaka mu Burayi

5. RDU,

Dr Murayi Paulin, Perezida

Madamu Claudette Mukamutesi, Visi Perezida

Advertisement

1 thought on “BASTILLE-PARIS: ITANGAZO RISOZA INAMA Y’AMASHYAKA YA OPOZISIYO NYARWANDA.

  1. Pingback: Imyigaragambyo y’impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba | gahunde

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s