Imyanzuro ya Kongere idasanzwe y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Ishema congres men

Dushingiye ku itegekoshingiro ry’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryashyizweho umukono kuwa 28 Mata 2013 cyane cyane mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 zigena imiterere n’ububasha bwa Kongere y’ishyaka,

Mu rwego rwo gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Kongere ya mbere y’ishyaka ISHEMA yateranye guhera tariki ya 7 kugeza kuya 9 Gashyantare 2014, mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa,

Twebwe ABATARIPFANA 25 twateraniye muri Kongere idasanzwe yabereye ku cyicaro cy’Ishyaka Ishema kiri mu mujyi wa Le Havre ho mu Bufaransa.

  1.  Twasuzumye kandi twishimira ibyagezweho  mu rwego rwo kwitegura  kujya gukorera politiki mu Rwanda no kwitabira amatora yose ateganyijwe  mu mwaka wa 2017  hagamijwe gufatanya na rubanda kwishyiriraho ubuyobozi yibonamo,
  2. Twongeye kubabazwa no guhangayikishwa n’akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gashyira imbere iterabwoba, ikinyoma no kwikubira ibyiza by’igihugu,
  3.   Twafashe umwanya uhagije wo gusesengura ubukana budasanzwe bw’ihohoterwa rikomeje gukorerwa bamwe mu benegihugu iyo bagaragaye nk’abagerageza kwisuganya ngo barusheho guharanira no kwimakaza inyungu rusange,
  4.   Twasanze akageso ka FPR-Inkotanyi ko gufunga no kwikubira urubuga rwa politiki ariko gakomeje guhembera umujinya ukaze mu mitima y’abenegihugu batsikamiwe kandi bakaba batangiye kugaragaza mu buryo bunyuranye ko batazihanganira kugirwa abacakara mu gihugu cyabo ubuziraherezo,
  5. Twagaye bidasubirwaho imikorere y’ishyaka FPR-Inkotanyi ryakomeje kwizeza Abanyarwanda iterambere, demokarasi n’imiyoborere myiza  ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko ryimakaje ikinyoma, igitugu no kwiharira ibyiza by’igihugu, ndetse bikaba bimaze kugaragarira abanyarwanda bose ko  imvugo ya FPR  atariyo ngiro,
  6. Twasanze umugambi mubisha wa FPR-Inkotanyi wo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo  Paul Kagame abone uko yihambira ku butegetsi ubuziraherezo, ariyo firimbi ya nyuma ihamagarira rubanda guhaguruka igasezerera bwangu abategetsi bakora nk’Abatekamutwe bigize inzobere mu “gutekinika”.

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE TWEMEJE IBI BIKURIKIRA:

  1. Twongeye kwemeza ko tuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2017 mu rwego rwo gukomeza inshingano ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA ryihaye yo gufasha rubanda kwishyiriraho abayobozi bashishikajwe koko n’imibereho myiza ya buri mwenegihugu.
  2. Twemeje umubare n’amazina by’abagize ikipe ya mbere izajyana n’umukandida w’ishyaka ISHEMA.
  3. Twongeye kwemeza ko bazasesekara mu Rwanda kuwa kane tariki ya 28 Mutarama 2016.
  4. Dushyizeho urwego rwa Komisiyo ishinzwe gukusanya no gucunga neza  umutungo uzakoreshwa  mu bijyanye n’amatora .
  5.   Tuzamuye mu ntera Umutaripfana Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA wari usanzwe ari umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Swaziland na Mozambique, akaba yinjijwe muri Komite Nyobozi y’Ishyaka nka  Komiseri  ushinzwe kuyobora iyo Komisiyo ivuzwe haruguru.
  6.   Turahamagarira Abanyarwanda bose basonzeye impinduka kutuba hafi no kudushyigikira.
  7.   Turashishikariza andi mashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR ko nayo yafata icyemezo cy’ubutwari cyo kwitabira amatora yo mu mwaka wa 2017, tugafatanya urwo rugamba, kuko nyine amatora adafifitse ariyo yasubiza rubanda ububasha bwo guhindura ubutegetsi  mu nzira y’amahoro.

Harakabaho  Repubulika ishingiye ku mahame ya demukarasi

Harakabaho Abanyarwanda bashishikariye kurengera uburenganzira bwabo

Bikorewe i Le Havre, France

Kuwa 1 Werurwe 2015

Chaste Gahunde

Umuvugizi wa Kongere

Advertisement

1 thought on “Imyanzuro ya Kongere idasanzwe y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

  1. Laem Danila Bayingana

    ndaba shyigyikyiye. kdi mbarinyuma
    nibyo muvuzeho ndumuhamya wabyo ndi kigali biho nuye mfite inshuti yagye bita Ntihemuka Methode wafuzwe taliki ya7/2914 mukyunamo afatiwe ku SND mu work to remember kugyeza nubu nituzi aho ari bavanje kutubwirako ari Gikondo dukurikyiranye tusanga afugyiye aho bita kwagacinya nubu twaramubuze ubwose urumva leta yacu ataliyi gitugu gufunza kwica urubozo sbene gyihugu kubeshya ubwose uwo afite umutekano niba atarukubesha mugyihe afuzwe umwaka wose nakyo azira nibindi

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s