Nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka, umuryango RIFDP (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix) watanze igihembo cyitiriwe Madame Ingabire Umuhoza Victoire. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi kuwa gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2015 imbere y’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Igihembo cy’uyu mwaka cyegukanywe na Madame Judi Rever, umunyamakurukazi wo mu gihugu cya Canada.
Madame Judi Rever ni umunyamakuru wigenga akaba yibanda cyane ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibibazo by’impunzi by’umwihariko izikomoka mu karere k’ibiyaga bigari.
Madame Rever guhera mu mwaka wa 1997 yakurikiranye akaga k’impunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Goma. Nyuma yaje kugera Kisangani na Mbandaka. Yanakoze mu zindi nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi nko muri Sierra Leone, Guinée, Liberia na Palestine.
Kuva cyatangira gutangwa, iki gihembo kimaze guhabwa abantu bakurikira:
- Deogratias Mushayidi na Bwana na Madamu De Beule-Syoen (2012)
- Colonel Luc Marchal, wari commandant wa Minuar mu Rwanda na Bwana Monsieur Sylvestre Bwira(2013)
- Ms Ann Garrison na Bwana Pere Sampol i Mas.(2014)
- Madame Judi Rever (2015)
Iki gihembo gihabwa umuntu wese witangiye ibikorwa byo guharanira amahoro na demokarasi ubwisanzure n’ibikorwa byubaka ubumwe, ubutabera n’uburinganire bw’abaturage mu karere k’ibiyaga bigari. Gisanzwe gitangwa ku munsi mukuru mpuzamahanga w’abari n’abategarugori.
Bamwe mu bahawe iki gihembo
Deo Mushayidi:
De Beule
Col Luc Marshall
Judi Rever