Uyu mwaka umunyakanadakazi niwe wahawe igihembo cyitiriwe Madame Ingabire Victoire

téléchargement (5)

Nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka, umuryango RIFDP (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix) watanze igihembo cyitiriwe Madame Ingabire  Umuhoza Victoire. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi kuwa gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2015 imbere y’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Igihembo cy’uyu mwaka cyegukanywe na Madame Judi Rever, umunyamakurukazi wo mu gihugu cya Canada.

Madame Judi Rever ni umunyamakuru wigenga akaba yibanda cyane ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibibazo by’impunzi  by’umwihariko izikomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Madame Rever guhera mu mwaka wa 1997 yakurikiranye akaga k’impunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Goma. Nyuma yaje kugera Kisangani na Mbandaka. Yanakoze mu zindi nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi nko muri Sierra Leone, Guinée, Liberia na Palestine.

Kuva cyatangira gutangwa, iki gihembo kimaze guhabwa abantu bakurikira:

  1. Deogratias Mushayidi na Bwana na Madamu De Beule-Syoen (2012)
  2. Colonel Luc Marchal,  wari commandant wa Minuar  mu Rwanda na Bwana Monsieur Sylvestre Bwira(2013)
  3. Ms Ann Garrison na Bwana Pere Sampol i Mas.(2014)
  4. Madame Judi Rever (2015)

Iki gihembo gihabwa umuntu  wese witangiye ibikorwa byo guharanira amahoro na demokarasi ubwisanzure n’ibikorwa byubaka ubumwe, ubutabera n’uburinganire bw’abaturage mu karere k’ibiyaga bigari. Gisanzwe gitangwa ku munsi mukuru mpuzamahanga w’abari n’abategarugori.

Bamwe mu bahawe iki gihembo

téléchargement (3)

Deo Mushayidi:

Laureat_De-Beule-Syoen

De Beule

Laureat_Luc_Marchal

Col Luc Marshall

photo-Judi-fev-2015-300x277

Judi Rever

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s