Abayobozi ba Kiliziya Gatolika y’U Burundi nibabere urugero abo mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika y i Burundi iramagana manda ya gatatu y’Umukuru w’igihugu!

Abepiskopi ba Kiliziya gatolika y’i Burundi baramagana batarya iminwa ubushake bwo kurenga ku Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha kugirango umukuru w’igihugu uriho afate manda ya gatatu. Dore uko babivuga :

« Ijambo rikuru kandi ridafobetse Abarundi bemeranije, bakongera bagapfundika, ni uko uwuramutse atowe akaba umukuru w’igihugu c’uburundi, uwari we wese atorenza ibiringo bibiri vy’imyaka itanu ».

Abanyarwanda nabo bategereje ko Abepiskopi babo bafata ijambo bakamagana uburiganya bwa Paul Kagame n’abambari be bifuza guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo Perezida Kagame akunde ategeke u Rwanda ubuziraherezo.

Gusimburana kw’abategetsi mu mahoro ni ishingiro rikomeye ry’umutekano n’amajyambere arambye mu gihugu. Ingingo ikomeye nk’iyi Kiliziya gatolika izi neza kandi ikunze ubutumwa bwayo ntiyabura kuyirwanirira ishyaka.

Mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu bwishuka ko buzahoraho iteka ryose. Abategetsi bariho bibwira ko u Rwanda ari akarima kabo, ko ahari u Rwanda bafashe ku ngufu ari umunani basigiwe na ba se. Ntabwo Leta yabo yubaha abaturage yahinduye ingaruzwamuheto; aho kubahiriza amategeko abategetsi bashingira ibikorwa byabo ku iterabwoba no ku butekamutwe n’itekinika biteye ubute.

Gusa rero ibimenyetso byinshi bikomeje kwerekana ko ubutegetsi bwa Paul Kagame butazashobora guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga. N’iyo babyifuza ntibazabigeraho batikozeho. Ahubwo bakwiye kwitegura kuva ku butegetsi, kuko manda yabo yanyuma yenda kurangira. Paul Kagame naba umuhanga, azasoza manda ye amahoro, ariko azabigeraho niyiyemeza kudakomeza kungikanya amakosa ashobora gutuma  rubanda imuvudukana bitarenze umwaka w’2016.

Ibihugu by’ibihangange byahoze bishyigikiye ubutegetsi bwa Kagame byarangije kumubwira ko byiteguye kumurekura agahomboka, ndetse ntibigitinya kugaragaza ko byiteguye kwifatanya n’abamurwanya.Utabibona ni impumyi.

Twifurije Paul Kagame gushishoza cyane, agahitamo icyarengera ubuzima bwe, ubw’abana be n’ubw’abenegihugu batari bake. Naho igihe cye cyo gutegeka kiri kurangira, nabe umugabo abyakire neza.

IMPINDUKA ZIKOMEYE ngizi ziraje.Zishobora kuba mu mahoro kimwe n’uko zishobora guhitana benshi. Paul Kagame ntagishoboye kuzisubiza inyuma ariko ashobora kugira uruhare mu gutuma zitaremera Abanyarwanda.Amateka azamuhembera cyangwa amuryoze urwo ruhare rwe.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s