Byatangiye mu mwaka wa 2010 aho umugabo Mussa Fazil yananiwe kwamamaza ibitekerezo by’ishyaka rye PDI maze agatangira gahunda zo kwamamaza no gushimagiza FPR. Mu by’ukuri iki cyabaye ikimenyetso kidasubirwaho ko mu Rwanda amashyaka avugwa muri guverinoma ari ingirwamashyaka zishinzwe guhuma amaso abantu n’umuryango mpuzamahanga, ngo aha hari demokarasi igendera ku mashyaka menshi!
Mussa Fazil ugaragara nk’uwishimiye kuba minisitiri aho kuba perezida wa repubulika, akishimira kuba inkomamashyi aho kwishyira ngo yizane, ni we wahawe misiyo yo kuvuga ko itegekonshinga ari impapuro abantu bashobora guca cyangwa kunyagiza imvura ubuzima bugakomeza. Uyu mugabo ni we watanze impamvu ngo ya karahabutaka yatuma Paul Kagame yongera kwiyamamaza. Iyo mpamvu nta yindi ngo ni uko Kagame yagejeje u Rwanda aheza bityo bikaba bikwiye ko yakomeza gutegeka.
Tubyibazeho
Mu mitekerereze iciriritse ya Mussa Fazil, abona ko mu gihe umuntu akora neza agomba gukomeza gukora. Reka wenda iby’imikorere ya Kagame tube tubiretse kuko ushyize ku munzani ibyiza yakoze n’ibibi yakoze usanga ibibi ari byo byinshi. Ariko reka twumve iyo reasoning ya Mussa Fazil kuko ubu ari na yo abamotsi b’ingoma bose bashyize imbere.
Mussa aremeza ko itegekonshinga rya repubulika rizajya rihinduka bitewe n’imikorere ya perezida wa Repubulika. Ni ukuvuga ko perezida uzakora nabi mu gihe cy’imyaka ibiri, ngo abaturage babinyujije muri ya ngirwa demokarasi y’utubaruwa ya Depite Kirisitina Muhongayire, bemerewe gusaba ko itegeko rihita rihinduka kugira ngo perezida aveho. Mbese muri make , Mussa Fazil asanga itegekonshinga cyane cyane mu ngingo zirebana na manda ya perezida wa repubulika ari ibihembo cyangwa ibihano bizajya bigenerwa uwakoze neza cyangwa nabi, yakora nabi itegekonshinga rigahindurwa kugira ngo atongera kwiyamamaza, naho yakora neza rigahindurwa kugira ngo akomeze yiyamamaze. Harahagazwe!
Ibi biragaragaza ubwenge bucye cyane, cyangwa se uburiganya, cyangwa se byombi icyarimwe by’uyu mugabo wagizwe cyangwa wigize umumotsi wa FPR. Ikintu abamotsi bose badashaka gusobanurira rubanda, ni impamvu zatumye hashyirwaho ingingo ikumira indi manda mu itegekonshinga. Ntibashaka kubyumva. Izo mpamvu ni ukwirinda ko hari uwizirika ku butegetsi no kwitiza demokarasi ishingiye ku gusimburana ku butegetsi hatagombye kumeneka amaraso.
Twibutse ko igihugu kitayoborwa n’itegekonshinga gusa. Iyo izo mpamvu ziba ari izoroshye iyo ngingo (101 y’itegekonshinga) yashoboraga gushyirwa mu itegeko rigenga amatora kuko ryo rishobora guhinduka hatabayeho kongera kubaza rubanda. Bityo rero nta mpamvu yo gusubira ku ijambo rubanda yavuze ejobundi muri 2003.
Hari n’uwavuze ngo ikipe itsinda ntisimburwa, ariko akibagirwa ko ikipe idashobora gukomeza gutsinda mu gihe match final yarangiye. Ikindi kandi ntihakagire uwibeshya ko Kagame ariwe kipe. Ahubwo ni umukinnyi mu ikipe yitwa FPR. Umukinnyi rero agira manda yo gukina kandi ashobora kuvanwa ku mwanya uyu n’uyu agashyirwa mu wundi bitewe n’uko ikipe iyobowe. Ariko na none iyo amategeko ateganya imyaka umukinnyi atagomba kurenza, ikipe ye ikabona itajya mu marushanwa itamufite isezera hakiri kare aho gutsindwa nabi. Ubusanzwe kandi umukinnyi ucyuye igihe agirwa umutoza.
Paul Kagame we rero yibereye inyuma ya rideau arimo arakurura anasunika. Ngo hari aho yigeze kuvuga ko azubahiriza icyo abaturage bazavuga, yirengagiza ko bavuze mu mwaka wa 2003. Kuba baravuze mu mwaka wa 2003 birahagije kugira ngo Kagame yubahirize ibyo bavuze ahubwo niba hari na bakeya bumva ibyo bavuze batarabyemeraga, ni igihe Kagame noneho akwiye kugaragaza ko akazi ke atari ako kuyoborwa ahubwo ari ako kuyobora. Ntiwayobora umuntu ngo maze abe ariwe ukwereka icyerekezo.
Mu gusoza reka nibutse ko mu mahame ya politiki y’amashyaka, iyo ishyaka rigeze ku butegetsi ntiriba rihageze ngo rishyire mu bikorwa ibyo bazaribwira. Riba rihari kugira ngo rishyire mu bikorwa gahunda ryiyamamaje rivuga. Izi gahunda nizo ziba zaratumye barigirira icyizere. Iyo ridakoze ibyo ryasezeranyije abantu risezererwa izuba riva. Cyakora kuri gahunda ryiyemeje rishobora kongeraho izindi ariko zidakuraho izatumye ritorwa. FPR rero niba ikeka ko yatowe, ni uko yari ifite gahunda kandi yari yemeye kubahiriza itegekonshinga. Ubwo inaniwe kuyobora ikaba ishaka kuyoborwa n’utubaruwa tw’abantu batagira amazina, nive mu nzira ireke abandi dukorere igihugu cyacu.
Chaste Gahunde
Inama zanyu ntaho zatugeza kuko ibyo twarabirenze!!! Turamushigikiye kandi azatuyobora nkuko twabimusabye kuki se wumva ko atabikwiye?? ahubwo biratinze kugera maze amagambo yanyu abe Zero ideas!!!!!!
LikeLike