Urubyiruko rw’u Rwanda ni iki rusaba Paul Kagame?

paul_kagame

Kuwa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 binyujijwe ku rubuga rwa Facebook https://www.facebook.com/WWW.YEG0B.C0M?fref=ts, urushinzwe yifuje kumva icyo urubyiruko rwumva rwasaba Paul Kagame mu gihe rwabona umwanya wo kumwegera.

Iki kibazo cyasubijwe n’abantu benshi batanga ibisubizo bitandukanye bigabanyije mu ngeri z’ingenzi ndwi (7) arizo ubukungu, uburezi, politiki, ubuzima, ubutabera, imikino, n’inama rusange.

Ibyifuzo byinshi byagaragaye muri politiki hatanzwe ibitekerezo 16 kuri 46, hagakurikiraho urwego rw’ubukungu rwagize ibitekerezo 14 kuri 46, ubutabera ibitekerezo 6 kuri 46 , uburezi bugira 5 kuri 46. Mu rwego rw’inama rusange hatanzwe ibitekerezo 3 naho mu mikino no mu buzima hagiye hatangwa igitekerezo kimwe kimwe.

Muri Politiki icyagarutsweho cyane ni manda za perezida wa Repubulika. Ntitwashatse kubikorera ubusesenguzi ahubwo tubibagejejeho ngo namwe mwisomere.

Dore uko biteye:

Ikibazo: 

Nanjye ndabyifuza,ariko se na we uramutse ugize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ufite ububasha bwo kumusaba ikintu kimwe rukumbi,
ni ikihe kintu kimwe wamusaba? YEGOB Admin

Ibisubizo:

Politiki:

  1. Namusaba kongera kwiyamamaza kuko nzi neza aho yavanye u Rwanda n’aho arugejeje mu iterambere
  2. Namusaba kurekura ingoma y’ubutegetsi kuko amateka atwereka ko abaje ku ngoma bakunzwe bakanga kuyihara birangira bambuwe ubutwari bakambikwa ubugwari. Ingero ni nyinshi muri Zimbabwe, France mu gihe cya Bonaparte, Libye, Egypte,…
  3. Namusaba kutikubira ubutegetsi kugirango atazapfa nka ba Kadafi,Mombutu n’abandi
  4. Na musaba kureka kuba umwidishyi.
  5. Mbere na mbere namusaba agakiza, gutanga uruvugiro mu Rwanda no gukurikiza competency.
  6. Namusaba kurekure General Nkunda
  7. Namusaba kungira general
  8. If we realy met, i would ask him to devise means of removing these so called stupid term limits and rule this country 4ever and ever amen. Becoz rwandans are hard hearted 4that matter there4 they require a stone hearted man to handle them wz an iron hand. Don’t they?
  9. Nomubwira ko yoreka kwigira agakomeye, na Kadaffi yarafpuye
  10. Ehhhh namusaba kongera kuzatorerwa indi manda akazongera akatuyobora kuko aho tugeze ni heza cyane kandi turishimye dufite umutekano n’amahoro
  11. Ko yo kubahiriza ibwirizwa nshinga rya republika y’urwanda kubiraba na mandat ebyiri
  12. Kutazongera kwiyamamaza kuko iriya ntebe ni imwe kandi ikenewe na benshi we yagize amahirwe yo kuyicaraho namusaba ko yaharira n’abandi.
  13. Nareke Congo
  14. Niyubahe demokarasi mu itekeko nshinga, abe nka Mandera, ntakabe nka Robert [Mugabe] cyangwa Museveni
  15. Umurengwe uryana nk’inzara. Njye namusaba kuzatwiyoborera mpaka ageze mu zabukuru!!
  16. Namusaba kubaha itegeko nshinga nk’uko yabirahiriye ntarishwanyaguze ku nyungu ze bwite.

Ubukungu:

  1. Namwisabira kugabanya imisoro mu gihugu, akaguma no ku butegetsi, mpaka mayisha
  2. Guhemba abashomeri bakabona uko bashaka akazi(tickets,photocopies,lunching,renting…
  3. Namwisabira inzu n’imodoka
  4. Namusaba kunkunda by’umwihariko mbega kuba inshuti ye
  5. Namusaba Cash Zifatika,nkigurira Mercedes Cross Country.
  6. Namubwira ko nibi bizashira nkamusaba kwicish bugufi
  7. Njyewe namwisabira amafaranga pe!
  8. Namusaba kunguriza amafaranga menshi nkikorera business .
  9. Mpuye na nyakubahwa president namusaba kunoza imikorere y,ikigega gifasha abacitse ku icumu rya genocide ku nkunga bagenera abanyeshuri batakibona. nkubu hashize 7 mois nta nikuta babona abatangiye level 1 ku bigo byose.
  10. Njye sinamusaba namugabira inka wogacwa we
  11. Namusaba kunkemurira ikibazo cy’abantu banyangirije isambu,dore ko mu cyaro ruswa ziraca ibintu,n’ubuzima ushobora kubuhaburira. Sha ni danger ubundi nkamugabira inyambo
  12. Njewe namubwira akagabanya ingendo akora ajya mu nama ya buri gihe.
  13. Namubwira ati ntawupfa abimaze, twara ariko umunsi wawe n’isaha ntawuzi, irya unywe mugabo wicare ubizi.
  14. HaAaaaaaaaaaaaaaa haaaaaaaaaaaaaaaa ibintu byose nsomye aha namwe uwabagira we ntimwabikemura! Nimuve hasi mukore muteze igihugu imbere!

Ubutabera:

  1. Nkurikije akarengane mbona mu batazwi mu buyobozi namusaba guca akarengane mu nzego zose agashyiraho itegeko rihana babandi bananiza umuturage abakeneyeho service aho bamufashije.
  2. Jyewe nkurikije akarengane mbona mu baturage bitwa abadafite imiryango izwi mu buyobozi namusaba ko yaca akarengane kaba mu nzego zose. Namusaba akumva ko umuntu ari kimwe n’undi kuko aha turi hari abandi.
  3. Namusaba gukunda abahutu,si bose bishe, nabo barishwe
  4. Kagame Yanga Abahutu? Namubwira agakomereza aho
  5. Ariko umuntu utinyuka kuzana ingenga bitekerezo mwagiye mumufatira imyanzuro? njye si ndi umututsi si ndi n’umuhutu, ndi umunyarwanda ariko birambabaje sinzi uko mwe mubyumva. Murakoze.
  6. Mwigora Mzee kuko abantu ntawabanezeza. Nitumara kumva ko tuva amaraso kandi twikunda, ntituzabura guhazwa n’ibyo tubona cyangwa dufite kuko iyi si si paradizo. Ni ukuba mu mubabaro bwacya umunezero, cyangwa se umunezero bigaheruka umubabaro, byose bigaherukwa no kuva mu isi nta cyo dutwaye.

Uburezi:

  1. Buri wese afite uko abyumva ariko njye namusaba akampa umwanya nkamusaba kumuganiriza kubibazo naburiye ibisubizo kuri education yo mu Rwanda. Niba hari icyo abiziho.
  2. Ikindi namusaba ni ukurekera gutanga budget nyinshi muri MINADEF ahubwo akayitanga muri MINEDUC kuko niho mbona hagirira abanyarwanda akamaro. Mbese agashyira ingufu mu burezi cyane kandi bwa nyabwo.
  3. Man njye Namwisabira Bourse Yo muri Amerika Wangu
  4. Namusaba kwita kuri education
  5. Namusaba gufasha urubyiruko cyane cyane abarangije amashuri kubona ibigo bitorezamo ku buryo bahavana experience.

Inama ( advice) rusange:

  1. Njye namusaba kutita kubyabantu batandukanye bavuga bamushima cyangwa abamunenga ahubwo akita kucyo Imana ivuga ikindi akamenya ko Imana ikora uko ishaka kandi mu gihe ishaka, murakoze,
  2. Icyo mbashije kubona muri coments zanyu burya ni uko abenshi mutamukunda pe! sha burya abanyarwanda babavuze ukuri, mugera mu bantu benshi mukamuvuga neza mwagera iwanyu mukamuvumira ku gahera! hahah! ntimworoshye! Njewe nta kibazo namubaza kuko byaracyemutse. Mpureke umusaza, kabisa!
  3. Mwigora Mzee kuko abantu ntawabanezeza. Nitumara kumva ko tuva amaraso kandi twikunda,ntituzabura guhazwa n’ibyo tubona cyangwa dufite kuko iyi si si paradizo.Ni ukuba mu mubabaro bwacya umunezero,cyangwa se umunezero bigaheruka umubabaro, byose bigaherukwa no kuva mu isi ntacyo dutwaye.

Sport:

  1. Guca Akavuyo Kari Muri Sport Nyarwanda(FERWAFA)

 Ubuzima:

  1. Namusaba kwica Sida

Ngayo ng’uko.

Advertisement

1 thought on “Urubyiruko rw’u Rwanda ni iki rusaba Paul Kagame?

  1. Pingback: Uryubyiruko rurabwira Paul Kagame kubyo rwifuza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s