Inteko ishinga amategeko igize Kagame Paul umwami wa mbere wa Repubulika
Rwanda: inteko ishinga amategeko ihisemo gusohoza ubuhanuzi buvuga imeneka ry’amaraso
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2015, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mitwe yombi yemeje ko itegekonshinga u Rwanda rugenderaho rihindurwa kugira ngo Paul Kagame yongere kuba perezida. Ni umnsi w’agahinda katagira ibara mu matka y’igihugu cyacu. Hari impamvu eshatu zatumye abagize iyi mitwe batora gutyo.
- Ntibahagarariye rubanda
Ubusanzwe uburyo bwiza bwo kugira ngo rubanda ihagararirwe mu myanya ifatirwamo ibyemezo ndetse ibibazo by’umuturage bigere aho bibonerwa umuti, ni uko rubanda igomba kwitorera abadepite n’abasenateri. Icyo gihe rubanda iba itumye uzayivuganira kandi kubera ko we aba abana na yo, basangira akabisi n’agahiye, aba azi neza igikwiye bityo agaharanira kandi akumvikanisha icyo ikeneye.
Ibi siko bimeze mu Rwanda FPR yagaruje umuheto. Abadepite bose n’abasenateri bashyirwaho hakurikijwe liste yakozwe na FPR hamwe na twa dushyaka tundi tuyikorera mu kwaha. Bityo rero baba bahagarariye FPR n’inyungu zayo kuko batabikoze yabirukana. Umuturage nta jambo abafiteho.
Ni yo mpamvu usanga umuntu yiyita intumwa ya rubanda kandi nyamara atajya avugana nayo azwiho uburiganya n’amacakubiri azwiho guhakirizwa n’izindi ngeso rubanda idakunda.
- Abanyapolitiki byagwiririye
Indi mpamvu yatumye inteko itora ko Kagame akwiye kuba umwami wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda, ishingiye kuri kamere y’abanyapolitiki ubwabo. Iyo witegereje neza usanga u Rwanda rwaragiye rugira abanyapolitiki batabyiteguye ndetse batigeze babishaka. Ujya kubona ukabona umuntu agizwe minisitiri, depite senateri atarigeze yitoza icyo politiki ari cyo, uko ikorwa n’uko azabyitwaramo nagera muri uwo mwanya. Iyo ahamagawe agahabwa umwanya, aba agabiwe nyine. Bisobanura ko azakora ibyo PDG yamutegetse. Kuri bene uyu, igisobanuro cy’umunyapolitiki nk’umuntu uharanira inyungu rusange z’igihugu n’abenegihugu ntacyo yigeze amenya. Icyo azi ni uko ngo umunyapolitiki ari ukora amanyanga menshi akamenya no kubeshya cyane ubundi umugati ukaboneka.
Ntashobora gufata icyemezo atabajije uwamugabiye umwanya kuko aba azi neza ko yawubonye atawukwiye bityo ko ashobora kuwamburwa. Iyo agize akanya ko gufata icyemezo arabizambya agakora ibidakorwa.
Ibi si ibya none: mu mwaka wa 1994, umugabo witwa Yohani Kambanda bamuraruje ahantu yikoreraga akazi yize kandi azi neza bamugira minisitiri w’intebe. Ntiyari yarigeze yitegura kujya mu mwanya wa politiki kuko kujya mu mwanya wa politiki n’ubundi byafatwaga nko kugabirwa. Akimara kubona uyu mwanya yakoze amarorerwa kugeza n’aho ahamya ko yateguye kandi agashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yo kumara abatutsi. Nyamara bizwi neza ko atari yarigeze amenya n’aho ibyemezo bifatirwa! Ubu arabyicuza ariko amazi yarenze inkombe.
Umugabo witwa Pahulo Kgame nawe ni uko. Ntiyigeze yumva ko azaba umunyapolitiki. Yakuze n’umujinya mwinshi wo kuba atari mu gihugu cye, uwo mujinya utuma ajya mu gisirikare ndetse niwo wamuranze mu kazi k’ubutasi yakoze mu gihugu cya Uganda. Ibigwi yagize mu ntambara ubundi bigira agaciro nyine imbere y’abarwana, nta gaciro bihabwa mu gihe cy’amahoro uretse kubivuga mu mateka.
Uyu mugabo yabaye perezida bimugwiririye maze ashaka gukoresha igisirikare cy’inyeshyamba ngo ayobore. Nk’uko na we adahwema kubyivugira, ntiyigeza atekereza ko azaba perezida. Amakosa yakoze arayicuza ndetse iyo aza kuba yariteguye kuba umunyapolitiki wo rwego nk’urwe aba yariteganyirije, agatekereza uko nyuma bizagenda. None asanze bikaze ashaka kwizirika ku ntebe ngo izamuhe protection.
Kuba rero dufite abanyapolitiki batigeze bayitegura ngo bimenyereze uko bikorwa bakure bazi aho bagana n’icyo bagamije, nicyo gitumye inteko itora uko yatoye.
- Ubwoba no kwiheba
N’ubwo FPR yabitsemo abantu ubwoba, ariko yo yarihebye. Ibi biterwa n’amateka yayo kuva yatera intambara mu mwaka wa 1990. Ubwicanyi yakoze mbere na nyuma ya jenoside ubu burayiremereye. Byahumiye ku murari ejobundi aho umukuru w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda Karenzi Karake aterewe muri yombi mu mujyi wa Londres akambikwa amapingu n’umwambaro w’abanyabyaha bo mu rwego rwe. Byatumye Kagame asanga koko nawe ejobundi ashobora kuzawambara niko gushushubikanya abamotsi be ngo batore ko abaye umwami wa mbere wa Repubulika y’ u Rwanda.
Nyamara Kagame na FPR kubera kwiheba bakora ikosa ryo kuticara ngo batekereze bashake igisubizo kibanogeye kandi buri munyarwanda kikamugwa neza.
Kagame aramutse aganiriye na opozisiyo bakumvikana uko igihugu kizayoborwa bose hamwe bafatanya guhangana n’amahanga ashaka gukoresha ibyaha bya FPR nk’igikangisho kizahoraho igihe cyose FPR yashaka kunnya aho iteretswe. Ikindi kandi opozisiyo nayo ifite intwaro ikomeye kandi yemerwa n’amahanga mu guhangana na Kagame na FPR. Ni intwaro y’ubutabera mpuzamahanga.
N’ubwo byacecetswe FPR ntihanwe, biragenda bishoboka. Urugero, mu myaka irenga 20, raporo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yasohotse uyu mwaka, yinubira ku nshuro ya mbere ko urukiko rwa Arusha rutigeze rufata umuntu n’umwe wa FPR. Ibyo kandi byajyanye n’itahwa ry’inzu urukiko rwa Arusha ruteganya kuzarangirizamo imirimo itararangiye. Mu gutaha iyi nzu, Perezida Kikwete yasabye ibihugu byose gufatanya ngo abatarafatwa bafatwe!
Kagame aramutse aganiriye na opozisiyo, hakumvikanwa uko abakoze ibyaha bafatirwa icyemezo kinoze maze hagacika umuco w’agahorahorane burundu. Mwibuke, kuba abazungu bo muri Africa y’epfo batarashyizwe ku giti ngo babambwe si uko bari abere ku ngoma ya Apartheid.
Bitabaye ibyo rero: inteko ishinga amategeko yihitiyemo kwihutisha ubuhanuzi: Ihene izabyara isekurume ndwi (7) zose zange konka.
Umuhanuzi Magayane ni we wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Ngicyo ikimenyetso kibanziriza icya nyuma mbere y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. Ni byo koko burya ngo nta kiba Imana itabicishije mu bahanuzi ba yo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi mu minsi ya vuba, maze « Isake igahita ibika ikigera ku mutambiko w’urusenge » ari cyo kimenyetso cya nyuma.
Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko nta yindi atari buriya butegetsi bwiyicaje ku ntebe nk’uko tubizi twese. Naho kubyara isekurume ndwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindi (7) ari yo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mu buhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero ni ho bihurira n’ibyo Kagame agiye kwigora akora. Agiye guhindura itegeko nshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegeka ho. Kwanga konka bigereranwa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka.
Icyampa ngo Abategetsi b’u Rwanda batekereze inyungu z’igihugu ziva none zikazageza mu myaka bazaba batakiriho!
Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.
Chaste Gahunde
Kugereranya Urwanda na Afrika y’epfo ntaho bihuriye, uti kuki? Icya mbere abazungu bo muri Afrika y’epfo bari abantu bazi gushyira mu gaciro babona ko ibintu bihindutse byabamo inyungu zabo n’iza’abandi benegihugu. Icya kabiri abo bazungu bari barateje imbere igihugu iby’ivanguramoko tubishyize ku ruhande. None se Kagame yakitwara nka bo ate,ko gushyira mu gaciro bica hariya na we agaca aha ku buryo batazahura na rimwe, kandi uretse kurata iterambere ry’inzu imwe yubatse muri Kigali,ikindi kiza kimwe muzi yakoreye igihugu ni ikihe nimba mutamushimira kwica,kwanganisha no gukenesha abaturage? Kandi rwose iyo aza kuba umuntu uzi ubwenge, amaherezo ye yashoboraga kuzaba meza ariko igikenya nticyumva ihoni, niyemere azawunywe dore abavugusi be bamae kuwutunganya.
LikeLike