08 Mata 1994

Tariki ya 08 Mata 1994 aho twari dutuye hirirwe umutuzo uvanze n’ubwoba no kwibaza byinshi. Nta mututsi wari yakwicwa.

Nk’uko nabyanditse muri poste yindi, abatutsi ba mbere bishwe mu ijoro ry’itariki ya 08 ishyira iya 09 Mata.
Uwo munsi (08/04/1994) hakwiye inkuru ivuga ko Abatutsi baza kwica Abahutu. Ku gasozi kacu twese twavuye mu ngo tujya kurara ku gasozi ka Kamagondo. Abatutsi twari duturanye bo ntibaje aho twaraye.

Uyu mwuka wari wakwiriye wari waturutse ku magambo yari yavugiwe mu kabari , aho umugore w’umututsikazi (Imana imwakire) yari ngo yabwiye abahutu ko akabo kashobotse.
Bigeze mu masaha ya saa munani z’ijoro imodoka ya police communale yaje kuhanyura baraduhumuriza ariko twasubiye mu ngo bukeye. Ni nabo batubwiye ko umuryango wa Murari wishwe n’abantu batazwi.

#Mushubati #Mabanza #Kibuye

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s