Kwibuka jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki ya mbere Ukwakira 2022:

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa mbere: ubwicanyi bwakorewe abahutu muri sitade ya Byumba.

Abaturage b’abahutu Ibihumbi n’ibihumbi by’abahinzi n aborozi, abagabo, abagore n’abana bari barahungiye mu nkambi z’agateganyo i Nyacyonga, Muhondo n’ izindi nkambi zizwi nk’ inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990 (les déplacés de geurre), impunzi zaratatanye inyinshi zerekeza i Byumba. Aho i Byumba, impunzi zahageze n amaguru zirembejwe n’inzara n’ inyota. Zakusanyirijwe iminsi itatu mu nkambi y’agateganyo mu nkengero z’umujyi wa Byumba zigoswe n’Inkotanyi.
Nyuma y’iminsi itatu bajyanywe muri stade ya Byumba.
Kuva ku ya 10 Mata 1994, haje urukurikirane rw’imodoka za gisirikare z’ inkotanyi. Ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, abasirikare b’ inkotanyi batangiye gutoranya abagabo babarirwa mu magana babatandukanya n imiryango yabo, babakusanyiriza hamwe mu kindi gice cya Stade. Inkotanyi Dan Munyuza niyo yateye grenade ya mbere, abandi basirikare barasa urufaya. Byatwaye isaha irenga yo kwica abagabo bose bari bakusanyirijwe aho. Benshi ntibahise bapfa. Nyuma yo kuraswa bahuhurwaga n’ izindi nkotanyi zikoresheje udufuni zikabajanjagura imitwe.
Nyuma, haje kwicwa abasaza, abagore n’abana, hakoreshejwe grenade,imbunda za mashinigani n’agafuni.Ubwicanyi bwakomeje kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo amakamyo ya mbere yaje gutwara abapfuye. Bamwe bashyinguwe byihuse ku ruganda rw’ifarini n ‘ahandi mu mujyi wa Byumba.

Nyuma y’ icyumweru kimwe, Kagame yahamagaye umuyobozi w ingabo, Augustin Gashayija, amubwira ko gushyingura imirambo byari ubugoryi. INKOTANYI zasubiye Mu Rukomo, gutaburura imirambo. Iyo imirambo yajyanywe mu muri pariki y’Akagera yatwikishijwe lisansi na gaze.

Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.

Ubwanditsi

1 thought on “Kwibuka jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

  1. Richard

    Muzaba abahezwanguni b’ibitekerezo byanyu bibi , bizabaheza ahabi n’ urubyaro rwanyu .mwaravumwe ntimwamenye Imana .muzahora ishyanga muzahora mugwirwa n’ ishyano ….

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s