Indege igihanurwa Inkotanyi zanyiciye umuryango, abatutsi bari bataricwa.

    Mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994 niho abasirikare ba FPR Inkotanyi bari bavuye ku Kimihurura muri CND binjiye mu nzu iwacu bica urwagashinyaguro abo bahasanze bose. Umuto muri bo, Isabelle, yari agiye kuzuza imyaka 6 (umugufi imbere ku ifoto).

FB_IMG_1554741255296.jpg
Iryo joro n’ayakurikiyeho, inkotanyi zishe imiryango myinshi y’abahutu bitwaga ko “bize” (iyo zashoboye gufata) mu gace kose ka RUKIRI. Icyo gihe ubwicanyi bw’abatutsi ntibwari bwagatangiye.

Inkotanyi zatangiye kwica abantu i Remera nyuma y’amasaaha makeya indege iguye. Ubwo bwicanyi hamwe n’ihanurwa ry’indege ni byo byakongeje ikiswe génocide yakorewe abatutsi mu gihugu cyose.

Imirambo y’abacu, yabanje gukusanyirizwa mu byobo rusange hanyuma mu myaka yakurikiyeho yaje kuhavanwa ijyanwa mu nzibutso aho yavanzwe n’iy’abatutsi ubu nayo yitwa iy “Abatutsi bazize génocide”.

Jye nibaza niba Kagame ajya yibuka ko muri bariya avuga ko ariho yunamira harimo n’abo we ubwe n’ingabo ze biyiciye. Ese iyo abyibutse cyangwa abitekereje yumva ameze ate?
Imyaka 25 irashize abacu bagiye ntuzabibagirwa.
Tuzahora tubibuka.
We miss you so much!

Kasinge

Nadine Claire KASINGE

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s