Tariki ya 10 Mata 1994 wabonaga hari impinduka. Ishyirwaho rya Guverinoma y’Abatabazi ryatumye twumva ko wenda igihugu kigize ubuyobozi ko nta waza kuduhohotera. Ntabwo twongeye kurara mu gasozi.
Kuri uwo munsi nibwo hishwe umututsi wa mbere muri cellule ya Gafumba, yitwaga Andereya bakundaga kwita Kinyuka. Imana imuhe iruhuko ridashira. Twumvise ko abantu bagiye kumwambura inka ye aranga baramwica nayo barayitwara barayirya.
Nk’uko nabyanditse muri poste iheruka, abatutsi benshi ba cellule Kunini bari bahuye n’abandi baturutse hirya no hino muri secteur Mushubati bihindira ku gasozi ka Kigarama, hari cellule Nyakabande. Bari bafite ubwoba bwinshi ariko barundanyije amabuye menshi aho bari bari.
Hari urugo rw’umututsi rumwe muri Mushubati abarutuye batigeze bava iwabo ngo basange abandi. Ni kwa Muhindi Visenti wari juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera. Imana imuhe iruhuko ridashira. Uyu mugabo yari yararongoye Masenge witwaga Tereza. Tereza yitabye Imana asiga abana batatu abahungu babiri, n’umukobwa umwe. Masenge yari yarapfuye kera bituma Muhindi ashaka undi mugore. Uyu we ariko yari umututsikazi. Yaje gushaka azanye abana babiri umuhungu n’umukobwa twari mu kigero kimwe. By’umwihariko uyu mugore yari yariganye na Mama muri Tronc commun. 94 bombi bari abarimukazi i Mushubati, bari inshuti kandi imiryango yacu yarasuranaga.
Mu gihe abandi batutsi bagiraga ubwoba bakihindira mu Kigarama, Muhindi we yashatse abasore b’abahutu bo kumurinda akazabahemba.
Tugarutse i Gafumba, uretse Andereya wari umaze kwicwa, n’abari bagiye mu Kigarama, abandi batutsi bari bihishe mu baturanyi babo b’abahutu.
Kugeza uwo munsi nta mututsi wari yaza kwihisha iwacu.
Dukomeze twibuke.
Biracyaza…