“23/05/1994 – 23/05/2021: Imyaka 27 irashize ndokotse ubwicanyi “- Vestina UMUGWANEZA.

Uyu munsi tariki ya 23 05 2021
Hashize imyaka 27 ndokotse ubwicanyi nabonye imirambo y’abantu bishwe na FPR inkotanyi Kicukiro Centre, imbere ya OPROVIA, mu Gatenga n’ahandi.

Uruvange rw’ abantu bahunga, abapfa, abapfuye , abarasa n’abaraswa, abarira abasigaranwa n’abicanyi kuri za bariyeri simbyibagirwa.

Hari ku wa mbere wa Penekositi.
Imana iduhitamo muri benshi turarokoka turacyariho. Twirutse mu mvura y’amasasu.

Uyu munsi ndaragiza Imana y’ukuri abazima barokotse uwo munsi ikomeze ibarebe kandi ibomore ibikomere byicaye ku mitima yabo no ku maso yabo yabonye ayo mahano.

Uyu munsi ndereka Imana abicanyi bibasiraga ubwoko muntu bica nta soni nta mpuhwe , Imana ibakoze icyo ishaka.

Uyu munsi ndereka Imana abasize amagara aho ni benshi pe. Ese imibiri yabo iri mu ruhe rwibutso? (Kubyibazaho ni ugucumura)

Uyu munsi ndashimira Imana kubera inkuru y’umwisengeneza wa Maman Madeleine uherutse kuboneka waburanye n’umuryango we muri biriya bihe bibi twari tumazemo iminsi ari umwana muto akaba ari inkumi nziza izi ubwenge.

Uyu munsi ndagukomeje wowe wambwiye uko Papa wawe yishwe n’abasilikare ba FPR inkotanyi ukanakorerwa ihohoterwa n’umwe mu basilikare ba FPR inkotanyi ukanamukizwa na bagenzi be ariko amaze ku kwangiriza ubukumi bwawe no guhindura amateka y’umuryango wawe, mpore !

Uyu munsi ndashima mwe twahuriye mu nzira ndende mukamfungurira, mwampaye imyenda, ibiryo, amafaranga, icumbi, ibirago , matela,…

Uwampaye Lifuti mu modoka nshimira ni umugabo witwa Shyamba wo mu Rwankeri ndetse n’umuryango we watwakiriye amasaha make ntashobora kwibagirwa.

Ndashimira n’uwo bari kumwe witwa Dieudonné n’umugore we nasanze kwa Shyamba.
Uwaba azi aho abo bantu baherereye yabatashya kandi akanabashimira kuko ineza bangiriye iracyandi ku mutima.

Uyu munsi ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ndashimira Imana yaturinze kandi ikaba ikiturinze.

Ni iki natanze? Ntacyo ni ubuntu nagiriwe

Imana ishimwe cyane!

Vestina Umugwaneza

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s