Jenoside yakorewe abahutu muri Komine Mabanza: Ni nde wishe HAKIZIMANA Appolos?

Hari abantu babaye kuri iyi si bakagira ibyo bayisigaho nk’urwibutso, ku buryo umuntu wese uzabaho nyuma yabo azajya abibuka, akabafataho urugero, cyangwa akishimira ko akomoka mu muryango wamenyanye na bo. Bamwe muri abo bantu bagize amahirwe yo gusiga amafoto ku buryo uwo ari we wese yabibuka, bagira imva zizwi bashyinguwemo, ubishoboye akaba yashyiraho ururabyo. Hakizimana Appolos ni umwe mu bantu benshi ushobora gushakira ifoto ukazarinda urangiza ubuzima bwawe utarusa ikivi watangiye. Impamvu? Yishwe na FPR-Inkotanyi muri jenoside yakorewe abahutu. Abasigaye bo mu muryango avukamo bahorana ubwoba bwinshi bwo kumuvuga ngo batabizira.

Hakizimana Appolos ni muntu ki?

Ni mwene Hakizimana Déogratias na Léonilla akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana umunani. Yavukiye i Mushubati ahahoze hari ikigo kizwi nka Foyer. Aha niho habaye Komine ya mbere mu gihe Repubuika yasimburaga ubwami, mu bwitange bukomeye bw’abakurambere ba Parmehutu. Se umubyara wo mu bwoko bw’abahutu yari umukozi wa Leta (Umunyamabanga wa Komine) nyuma yo kurangiza imirimo nk’umusirikare mu ngabo z’igihugu zahanganye n’ibitero by’Inyenzi. Mu gihe cy’intambara yatangijwe na FPR – Inkotanyi mu mwaka wa 1990, Bwana Hakizimana Déogratias yari umunyamabanga wa Komine Mabanza. Umufasha we, Leonilla (nyina wa Appolos) akomoka mu bwoko bw’abatutsi. Appolos yize mashuri yisumbuye i Nyamasheke arangiza mu mwaka wa 1991 ahita atangira kwigisha mu mashuri abanza. Yari azwiho kuba umusore mwiza, ugendera amafiyeri, agakundwa n’abakobwa bose, akamenya gukina neza umupira w’amaguru, ndetse yakinaga mu ikipe ya Segiteri Mushubati.

Kuri njye, Appolos yari nka mukuru wanjye. Ababyeyi be n’abanjye bari inshuti cyane, ndetse mushiki we witwaga Ingabire Immaculée ( atari inshinzi y’i Bwami ariko) mama yari yaramubyaye muri batisimu. Undi mushiki we mutoya witwaga Kaneza Rosine, twari mu kigero kimwe, tukanuzura by’abana.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Hakizimana Déogratias yakoze uko ashoboye ngo arwane ku mugore we ( nk’uko twabivuze haruguru, ni umututsikazi). Yanahishe kandi arokora abatutsi benshi cyane bamuhungiyeho, abandi akajya kubakura mu mibyuko y’amasaka akabacumbikishiriza. Igihe abasirikare b’Abafaransa bageraga i Goma, Hakizimana Déo, yatangiye kujya aherekeza abatutsi yari yarahishe hirya no hino akabageza mu Bafaransa. Nk’umuntu wari warabaye umusirikare akaba kandi umunyamabanga wa Komine, yari yarasabye gutunga imbunda arayihabwa, akaba ari nayo yamufashije mu kurinda umuryango we, no kurokora abatutsi benshi. Muri Nyakanga 1994, Déogratias Hakizimana n’umuryango we wose bahungiye muri Zayire, batura mu nkambi ya Kashusha. Ababaye muri quartier ya 6 baramwibuka. Icyo gihe njye nari ntuye muri quartier ya 12 mbere y’uko njya mu zindi nkambi. Nyuma yaje gucyurwa ku ngufu mu gihe inkambi zasenywaga mu mwaka wa 1996, ageze mu Rwanda ahita afungwa, aza gucibwa urubanza rwa munyangire akatirwa burundu, n’ubu aracyafunzwe.

Hakizimana Appolos yishwe ate? yazize iki?

Appolos akigera kuri Collège Alfajiri muri Zayire, yasezeye ku babyeyi be avuga ko we atashye mu Rwanda, ko akeka ko FPR ntacyo izamutwara. Yageze i Mabanza ntiyatinda i Mushubati, ahita ajya gutura i Kigali hamwe na bashiki be bo kwa se wabo. Ni bwo yaje gutangira umwuga w’ubunyamakuru, ndetse aza gushinga ikinyamakuru akita Umuravumba. Abazi uburyo umuravumba urura ariko ugakiza indwara nyinshi, bahita bumva icyerekezo uyu musore ari yihaye.

Muri icyo gihe Komine Mabanza yategekwaga na Bwana ABIMANA Mathias, umututsi warokotse jenoside. Ababaye i Mabanza muri ibyo bihe baribuka umubare utagira ingano w’abahutu bishwe ku itegeko ry’Abimana muri jenoside yakorewe abahutu. Muri aba , sinabura kuvuga abo mu muryango wanjye bishwe urw’agashinyaguro, n’abaturanyi bishwe gusa bazira ko ari abahutu. Bayahore Benoit yari data wacu, yari umucuruzi kuri centre ya Mushubati hepfo y’ikigo nderabuzima. Yishwe atwikishijwe amapine hamwe n’abantu barenga ijana. Biciwe mu nsi ya Paruwasi Mushubati, hepfo ya centre “Mubyiruke” imbere y’ishuri ryari CERAI ryaje kuba iryisumbuye ryayoborwaga n’ababikira ba Mutagatifu Faransisiko w’Asizi. Abandi bishwe ni, Boasi Gakombe, Ndindabahizi Stefano, Ukunzwenabake, Hitimana Gaspard, n’abandi benshi cyane.

Abandi bagiye bicirwa muri kasho ya Komine, n’ikigo cya IGA (Ikigo Gihugura Abaturage) cya Rubengera. Burugumesitiri Abimana Mathias, yoherezaga abasore b’abatutsi kujya mu byo bitaga “gukora”, akabaha imbunda, bakajyana n’abari mu gisirikare cy’Inkotanyi na ba Kadogo. Baragendaga bagafata umusore wese n’umugabo bagahondagura bakabohera amaboko mu mugongo, bakagenda babakubita kugeza kuri Komine Mabanza, Abimana agahita aza kureba abaje uko bangana agategeka ko bashyirwa muri kasho. Iyo bwamaraga kwira, ba basore baragarukaga, bakajya barobamo abo bajyana kwica urubozo kugeza banogotse. Iyo bwacyaga mu gitondo, abagore bazaga gusura abagabo babo bazanye ibyo kurya. Uwasangaga uwe yapfuye, yasabwaga gusubirayo gushaka amafaranga kugira ngo bamuhe umurambo we. Bakakwicira no kuguha umurambo ukawugura. Ntikica kagira mubi!

Appolos akimara kumenya ibiri kubera iwabo ku ivuko, yanyarukiyeyo ajya kubaza abaturanyi bamuha amakuru yose. Icyo gihe yasohoye nimero yavugaga kuri ubwo bwicanyi abasirikare ba FPR Inkotanyi bafatanyagamo n’abasivili b’abatutsi. Iyo nimero ikimara gusohoka, Appolos yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu bagombaga kwicwa vuba. Mbere y’uko yicwa, Appolos yari yanditse indi nimero yavugaga amazina y’abantu bari bafite uruhare mu iyicwa ry’abahutu bo muri Komine Mabanza. Abimana yakoze uko ashoboye abifashwamo n’abasirikare iyo nimero yose ifatirwa itarakwira ahantu hose. Nuko tariki ya 10 Mata 1997, ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba, abantu batatu bambaye ibikote birebire batangira Appolo atashye i Nyamirambo, umwe muri bo aramurasa ahita apfa. Icyo gihe abo mu muryango we bose bari bakiri muri Zayire, baje kumenya iyo nkuru batashye.

Hakizimana Appolos yishwe na nde?

Ndi uburozi Gasirabo yasize buzamara abahutu”, iki ni icyivugo cy’umwe mu bahitanye Appolos HAKIZIMANA. Azwi nka Bitemeri, akazina yari yarahawe akiri mutoya kubera iminwa ye yari iteye nk’umutemeri w’inkangara, maze ababyeyi be bakamubyinirira bati ni Bitemeri, rimufata rityo. Ubusanzwe amazina ye ni Karenzi Théoneste mwene Gasirabo Boniface (RIP) na Mukankwiro Véronique ( RIP), ubu ni umugabo. Yari umwe mu bana Abimana yari yarahaye uruhushya rwo kwica abahutu. Mu kubica, Karenzi yabashinjaga ko ngo aribo bamwiciye umuryango nyamara bizwi neza ko muryango we wiciwe muri stade ku Kibuye. Aho muri stadeya Kibuye izwi ku izina rya Gatwaro ni ho yarokokeye, aza guherekezwa na Hakizimana Déogratias amugeza mu Bafaransa aho yagumye kugeza yinjiye muri Kadogo za FPR. We ubwe yaje kwigamba uburyo yishe Appolos HAKIZIMANA. Yishe n’abandi benshi tuzagarukaho ubutaha. Muri iki gihe akora mu biro bikuru by’ubushinjacyaha akaba ashinzwe guhimba amadosiye no gutoza abajya gushinja abahutu ngo bakoze jenoside. Akenshi nawe ajyana n’abajya gushinja ibinyoma ndetse we na Abimana bari mu itsinda ryagiye gushinja Bagirishema Ignace wabaye Burugumesitiri mbere ya 1994, bageze mu rukiko rwa Arusha, abunganira Bagirishema babahata ibibazo bata umutwe, uwaregwaga aba umwere, dore ko nta n’ikibi uwo mugabo w’inyangamugayo azwiho muri Mabanza yose, ngo kuba umuhutu ni cyo cyaha cye.

Karenzi Théoneste yarokowe na Hakizimana Déogratias, amwitura kumwicira ikirondamfura no kumufungisha burundu y’umwihariko. Koko uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.

Abimana Mathias, ni we kizigenza muri ubu bwicanyi. Koko rero, yari amaze imyaka itatu ariwe uha amabwiriza abasore b’abatutsi ngo bajye kwica abahutu. Nawe ubwe bivugwa ko hari abo yiyiciye harimo umugabo wari waramurokoye akamutwara mu bwato akamwambutsa ikiyaga cya Kivu. Uwo mugabo yatahutse avuye muri Zayire yumvise ko Abimana ari we Burugumesitiri arishima ati ninjye wamurokoye azamvuganira. Nyamara si ko byagenze. Nyuma yo kuva ku butegetsi bwa Komini, Abimana afite ijambo rikomeye ahahoze ari muri Komine ye, kandi FPR yamugororeye kuyobora amashyirahamwe y’abahinzi ba Kawa , umuhungu we agabirwa kuyobora ikigo cya RBC (Rwanda Biomedical Centre) nyamara bizwi ko ari umuswa cyane.

Abimana Mathias yishe abahutu batagira umubare muri Mabanza na Rutsiro.

Muri iyi minsi abatutsi bahoze mu Rwanda mbere y’umwaduko wa FPR Inkotanyi bakomeje kwitandukanya na yo, ndetse bakayamagana ku bwicanyi bwa jenoside yakorewe abahutu. Binubira uburyo abahutu bagirirwa nabi kandi wareba ugasanga ahubwo abahutu bakoze ubwicanyi aribo bakorana neza na FPR. Kizito yaririmbye igisobanuro cy’urupfu aricwa, Idamange Iryamugwiza yamaganye ubucuruzi bukorerwa amagufa y’abazize jenoside y’abatutsi none arafunzwe, Aimable Karasira yamaganye FPR yamwiciye ababyeyi none nawe arafunzwe. Aho bukera, nimubona umuntu warokotse jenoside yakorewe batutsi wanze kwitandukanya nayo, mujye mugira amakenga: aba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abahutu, akaba afite ubwoba ko FPR niva ku butegetsi agahuru k’imbwa kazaba gahiye. Abantu nka ba Abimana Mathias, umuhungu we Nsanzimana Sabin, Karenzi Théoneste alias Bitemeri, n’abandi bafite amaraso y’abahutu ajejeta ku biganza byabo, ni bo bazasigara ari abayoboke ba FPR. Koko babivuze ukuri ngo ibisa birasabirana.

Biracyaza…

Chaste GAHUNDE

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s