
Category Archives: Abahutu


KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA GATATU
Tariki ya 03/10/2022: Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe abahutu mu isoko rya Karambi muri Komine Rukara
Ku ya 20 Mata 1994, abasirikare ba FPR bateye Segiteri ya KARAMBI BAGOTA abaturage hari benshi bari barahahungiye baturutse mu yandi makomine ya Byumba. Bose hamwe bageraga ku bihumbi bitatu. Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo, Inkotanyi 60 zitwaje imbunda harimo n’iziremereye bategetse abaturage guteranira ku kibuga inyuma y’aga centre k’ubucuruzi. Abo basirikare bategetse abaturage kwicara kugira ngo bumve imigabo n’ imigambi FPR ibafitiye.
Abasirikare bafashe imbunda bazitunga mu baturage batangira kurasa batarobanura. Bamwe bateye za grenade. Abaturage bagerageje kwiruka bararashwe bagwa ku basanzwe bakomeretse. Amaraso y’abandi yamenetse ku bari bazima. Umutagabuhamya Daniel yafashwe n’isasu mu kuguru na eclat mu nda,ku kibuno no mu gahanga. Amaze kugwa ntabwo yashoboye kunyeganyega cyangwa ngo avuze induru. Yaratekereje ati ” ni uku bapfa.” Amasasu yarahagaze, ariko amenya ko abicanyi babaye baruhutse ngo bongere amasasu mu mbunda maze baze kongera.
Daniel yarahagurutse agenda acumbaurika, ku bw’amahirwe amasasu ntiyamufata. Yahungiye muri Parike ya Akagera, mu bihuru n’ibishanga, arokoka atyo.

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KABIRI
Tariki ya 02/10/2022
Kwibuka jenoside yakorewe abahutu guhera : Umunsi wa kabiri : Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe kandi bukomeje gukorerwa intiti n’abanyabwenge b’abahutu
Indege ya Perezida HABYARIMANA ikimara guhanurwa, ingabo za FPR zahise zitangira gukusanya no kwica Abahutu b’ABANYABWENGE i Remera.
Muri kariya gace ka Remera mu mujyi wa Kigali, FPR kandi yica abantu 121, cyane cyane Abahutu b’abanyabwenge n’imiryango yabo yose, hagendewe ku rutonde rwari rwarateguwe mbere.
Harimo uwahoze ari perefe wa Kigali; Claudien Habarushaka, wahoze ari perefe wa Ruhengeri; Marcel Munyangabe, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ubugenzuzi n’abagize umuryango we; Sylvestre Bariyanga n’umuryango we wose; Émile Nyungura hamwe n’umuryango we wose (umuhungu we, umuririmbyi Corneille ubarizwa muri Kanada, niwe warokotse wenyine); Emmanuel Bahigiki n’umuryango we wose; Iréné Kayibanda, umuhungu w’uwahoze ari perezida Grégoire Kayibanda; Muhamud Rahamatar; Félicien Mbanzarugamba, wahoze ari minisitiri w’abaminisitiri; Benoît Ntigurirwa, n’abandi benshi.
Alison Des Forges wa Human Rights Watch (HRW) yatangaje ibi bikurikira, mu 1999 :
“Mu munsi umwe cyangwa ibiri nyuma yo kubura imirwano [6 Mata 1994], abasirikare ba FPR batangiye kwica abantu bafitanye isano na guverinoma y’u Rwanda, ingabo, cyangwa imitwe ya politiki yatekerezaga ko yanga FPR. Kenshi na kenshi, abo basirikare bashakishaga abahutu mu ngo zabo kandi bakica n’abagize umuryango cyangwa abandi, bashoboraga kuzaba abatangabuhamya. Ku ya 9 Mata, ingabo za FPR zishe Sylvestre Bariyanga wahoze ari perefe wa Ruhengeri n’umuryango we mu gace ka Remera ka Kigali. Inzo ngabo kandi zishe Col. Pontien Hakizimana wahoze ari umupolisi w’igihugu, umugore we n’abana be na Major Helene Bugenimana, umupolisi w’igihugu, hamwe n’abana be batatu, bari kwa Hakizimana.
Ku ya 12 Mata, abasirikari ba FPR bambaye imyambaro yi’ngabo z’igihugu bishe Emile Nyungura, umuyobozi w’ishyaka PSD. Mu gice cya Gishushu cya Kigali, ingabo za FPR zishe Felicien Mbanzarugamba, umuyobozi w’uruganda rukora inzoga rwa Bralirwa ndetse n’abandi, zishe Emmanuel Hitayezu wahoze ari minisitiri w’igenamigambi ndetse n’umugore w’umututsi. Théoneste Mujyanama wawahoze ari minisitiri w’ubutabera n’umuryango we bishwe ku ya 16 Mata naho Phénéas Bwanakeye wakomokaga ku Kibuye yiciwe hamwe n’abandi mirongo itatu na babiri mu rugo rw’umuhungu we mu gice cya Remera cya Kigali.
Ku ya 13 Mata, Emmanuel Bahigiki wahoze ari umunyamabanga mukuru wa minisiteri ishinzwe igenamigambi, yavuye mu rugo rwe n’umuryango we ndetse n’Abatutsi bamwe na bamwe yari yahishe ashorewe n’abasirikare ba FPR; abatutsi basabwe gukomeza ariko bagiye kumva bumva amasasu menshi y’ingabo za FPR ahitana Bahigiki n’umuryango we. Claudien Habarushaka wahoze ari perefe wa Kigali, aheruka kugaragara ashorewe n’abasirikare ba FPR.
Abantu batari bake bahungiye kuri MINUAR kuri stade Amahoro bajyanywe n’abasirikare ba FPR hanyuma “barazimira.” Muri bo harimo Charles Ngendahimana, murumuna wa umunyapolitiki wishwe Emmanuel Gapyisi, na Dogiteri Prudence, umuganga wavuraga abakomeretse bari aho kuri sitade”.
Liyetona Abdul Joshua RUZIBIZA, wahoze ari umusirikare wa FPR yemera ko bitwaje intwaro batangiye guhiga abanyabwenge b’Abahutu mu mujyi wa Kigali kuva ku ya 13 Mata 1994.
Abivuga muri aya magambo:
“
Ikindi gikorwa, cyakozwe na bataillon ya 3, DMI n’intagondwa za FPR, ni ugutoranya no gushimuta Abahutu aho bajyanwaga ari imbohe na APR mu mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyakozwe n’abantu bazi umujyi wa Kigali neza n’abanyapolitiki barinzwe na FPR. Ni bwo Kapiteni Charles KARAMBA, Kapiteni Jean Damascène SEKAMANA, Serija Deus KAGIRANEZA hamwe n’abandi bashinzwe iperereza bakoze urutonde rw’Abahutu bagomba kwicwa bitwaje ko bize, cyangwa abahutu bafite imiryango ikomeye. Igikorwa cyari cyoroshye kuko bakuye amakuru mu miryango y’abatutsi y’impunzi kuri stade Amahoro i Remera cyangwa muri CND”.
Ubwicanyi bwakorewe abahutu ni jenoside. Nawe ushobora gushyira umukono ku nyandiko yabigenewe mu rwego rwo guaranira ubutabera.

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Tariki ya mbere Ukwakira 2022:
Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa mbere: ubwicanyi bwakorewe abahutu muri sitade ya Byumba.
Abaturage b’abahutu Ibihumbi n’ibihumbi by’abahinzi n aborozi, abagabo, abagore n’abana bari barahungiye mu nkambi z’agateganyo i Nyacyonga, Muhondo n’ izindi nkambi zizwi nk’ inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990 (les déplacés de geurre), impunzi zaratatanye inyinshi zerekeza i Byumba. Aho i Byumba, impunzi zahageze n amaguru zirembejwe n’inzara n’ inyota. Zakusanyirijwe iminsi itatu mu nkambi y’agateganyo mu nkengero z’umujyi wa Byumba zigoswe n’Inkotanyi.
Nyuma y’iminsi itatu bajyanywe muri stade ya Byumba.
Kuva ku ya 10 Mata 1994, haje urukurikirane rw’imodoka za gisirikare z’ inkotanyi. Ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, abasirikare b’ inkotanyi batangiye gutoranya abagabo babarirwa mu magana babatandukanya n imiryango yabo, babakusanyiriza hamwe mu kindi gice cya Stade. Inkotanyi Dan Munyuza niyo yateye grenade ya mbere, abandi basirikare barasa urufaya. Byatwaye isaha irenga yo kwica abagabo bose bari bakusanyirijwe aho. Benshi ntibahise bapfa. Nyuma yo kuraswa bahuhurwaga n’ izindi nkotanyi zikoresheje udufuni zikabajanjagura imitwe.
Nyuma, haje kwicwa abasaza, abagore n’abana, hakoreshejwe grenade,imbunda za mashinigani n’agafuni.Ubwicanyi bwakomeje kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo amakamyo ya mbere yaje gutwara abapfuye. Bamwe bashyinguwe byihuse ku ruganda rw’ifarini n ‘ahandi mu mujyi wa Byumba.
Nyuma y’ icyumweru kimwe, Kagame yahamagaye umuyobozi w ingabo, Augustin Gashayija, amubwira ko gushyingura imirambo byari ubugoryi. INKOTANYI zasubiye Mu Rukomo, gutaburura imirambo. Iyo imirambo yajyanywe mu muri pariki y’Akagera yatwikishijwe lisansi na gaze.
Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.
Ubwanditsi

MORT DU COLONEL BAGOSORA, ACCUSÉ D’AVOIR ÉTÉ LE « CERVEAU DU GÉNOCIDE » DU RWANDA, MAIS ACQUITTÉ PAR LE TPIR DU CHEF D’ACCUSATION DE PRÉMÉDITATION DE CE MÊME GÉNOCIDE…
Présenté par le régime de Kigali et par les médias comme le « cerveau du génocide » du Rwanda, le colonel Théoneste Bagosora vient de mourir à l’âge de 81 ans dans la prison du Mali où il purgeait une peine de 35 années de détention.
Arrêté au Cameroun au mois de mars 1996, défendu par Maître Raphaël Constant, avocat réputé du barreau de la Martinique, son procès (TPIR-98-41-T) débuta au mois d’avril 2002. Ce ne fut cependant qu’au mois d’octobre 2004, après un délai surréaliste de neuf années de détention préventive, que le Procureur fut en mesure de soutenir son acte d’accusation.
Construit sur le postulat qui était que le colonel Bagosora fut le maître d’œuvre du génocide, cet acte d’accusation reposait sur un « trou » de quelques heures dans son emploi du temps, entre 01h 30 et 06 heures du matin dans la nuit du 6 au 7 avril 1994, durant lequel l’accusé aurait « allumé la mèche du génocide » !!!
N’ayant fait aucune vérification, ni aucune enquête sérieuse, sous la pression constante du régime du général Kagamé et de ses porte-voix médiatiques, le Procureur ancra son acte d’accusation sur cette abstraite construction intellectuelle.
Expert assermenté devant le TPIR (Tribunal pénal international pour le Rwanda), j’ai travaillé durant plusieurs années sur ce dossier et, dans le volumineux rapport d’expertise que j’ai défendu devant la Cour (Lugan, TPIR-98-41-T), j’ai notamment minutieusement reconstitué l’emploi du temps du colonel (voir l’intégralité de mon rapport publié dans Dix ans d’expertises devant le Tribunal pénal international pour le Rwanda), faisant effondrer comme un château de cartes l’artificielle construction idéologique du Procureur.
Dans leur jugement, les juges rejetèrent donc tout naturellement les éléments de « preuve » avancés par le Procureur, infligeant ainsi un camouflet d’une rare puissance à l’Accusation et à la thèse officielle.
Au terme d’un procès fleuve rythmé par 409 jours d’audience, par les déclarations de 242 témoins à charge et à décharge remplissant 30 000 pages de compte rendus d’audience, par 1 600 pièces à conviction, par 4 500 pages de conclusions et par 300 décisions écrites, la Cour, dans son jugement en date du 18 décembre 2008, déclara en effet le colonel Bagosora non coupable « d’entente en vue de commettre un génocide ».
Ce jugement faisait donc voler en éclats les bases de l’histoire officielle postulant que le génocide avait été programmé puisque les 40 éléments présentés par le Procureur pour tenter de prouver sa planification ne furent pas considérés comme probants par les juges (Résumé du jugement rendu en l’affaire Bagosora et consorts, TPIR-98-41-T, jugement 18 décembre 2008, page 1) :
« Plusieurs éléments qui ont servi de base à la thèse développée par le Procureur sur l’entente (en vue de commettre le génocide) n’ont pas été étayés par des témoignages suffisamment fiables (…) En conséquence, la Chambre n’est pas convaincue que le Procureur a établi au-delà du doute raisonnable que la seule conclusion raisonnable qui se puisse tirer des éléments de preuve produits est que les quatre accusés se sont entendus entre eux, ou avec d’autres, pour commettre le génocide (…) » (Résumé du jugement rendu en l’affaire Bagosora et consorts,TPIR-98-41-T, jugement 18 décembre 2008, pages 16-18).
Le colonel Bagosora fut néanmoins condamné à l’emprisonnement à perpétuité pour des crimes commis par des hommes supposés avoir été ses subordonnés, entre le 6 et le 9 avril 1994. Le colonel Bagosora interjeta appel de ce jugement.
Le 14 décembre 2011, la Chambre d’Appel du Tribunal Pénal International pour le Rwanda réduisit à 35 ans la peine de perpétuité infligée en première instance au colonel Théoneste Bagosora, les juges d’appel n’estimant pas qu’il avait ordonné les crimes pour lesquels il avait été condamné en première instance, et ils le condamnèrent uniquement parce que, en tant que supérieur hiérarchique postulé, alors qu’il était à la retraite, il n’aurait rien fait pour les prévenir ou en punir les auteurs.
Compte tenu des pressions exercées par le régime de Kigali, par les Etats-Unis et par la Grande-Bretagne, il n’était en effet politiquement pas possible aux juges d’acquitter purement et simplement l’accusé-phare du TPIR, celui qui, durant des années, avait été présenté comme le « cerveau » d’un génocide programmé, mais qui ne l’avait pas été puisque son déclencheur fut l’attentat du 6 avril 1994 qui coûta la vie au président Habyarimana. Voir à ce sujet les articles extrêmement détaillés publiés dans la revue « Le Fana de l’aviation » n° 619, 620 et 621 (2021), qui expliquent avec une grande minutie et une rare précision le déroulé de cet attentat, et dans lesquels le FPR du général Kagamé est clairement accusé d’en être l’auteur.
Pour l’état des connaissances scientifiques concernant ce génocide, ses origines et son déroulé, on se reportera à mon livre « Rwanda, un génocide en questions », éditions du Rocher, nouvelle édition 2021.
Bernard Lugan
Source : http://bernardlugan.blogspot.com/

Ibuka ni yo ibangamira ubwiyunge hagati y’abahutu n’abatutsi.

Jenoside: Imiburanire y’imanza yashyizwe mu bihangano.
Bumwe mu buryo bwo kumenya neza ibyabaye mu mateka, ni ugusoma ibyandikwaga muri icyo gihe no kumva ibihangano ( indirimbo, imivugo n’ibisigo) byahimbwaga. Uramutse wumvise indirimbo ivuga MRND wamenya ko itahimbwe mbere y’itariki ya 5 Nyakanga 1975.
Ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’ubwisanzure bubangamirwa mu ngeri zose z’ubuzima kugeza no ku bahanzi batinya kuririmba ubuzima nyakuri bw’igihugu, kuko ngo uvuze ibitagenda neza aba arwanya igihugu. Usanga abenshi baririmba urukundo rw’Imana, urukundo rw’abantu, ariko bakirinda kuvuga ibibazo biriho muri sosiyete.
Umuhanzi Gihanze Musasizi amaze gushyira mu majwi n’inshurango igitekerezo yise “Iromba rya Musenyeri ryamurinze kubambwa”. Asobanura ko mu gihe habaga imanza za jenoside, hari umubikira washinje Musenyeri ko yamuhinduye umugore yitwaje ko ari umututsikazi. Ngo mu gihe cy’amezi atatu Musenyeri yaba yarafataga ku ngufu uwo mubikira.
Mu kwiregura, Musenyeri yasabye urukiko kubaza Ma Sœur ubumuga yaba yaramusanganye cyane ko nta muntu bwaca mu rihumye. Umubikira yavuze ko nta bwo rwose ngo ko Musenyeri ari umugabo nk’abandi. Musenyeri mu kumubeshyuza , yazamuye igishura yereka abari bahateraniye , basanga afite iromba, umubikira aramwara.
Koko rero muri ibi bintu bya jenoside , hari abantu benshi bigize abashinjabinyoma cyangwa bategekwa gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, ariko bakaba hari utuntu batazi tubakubita hasi mu gihe habonetse ubutabera nyabwo koko. Hari abashinja ibintu bavuga ko bahagazeho, wababaza aho bari bari ugatungutwa no kumva ngo ” nari nihishe muri plafond yo kwa Mugemana, numva abantu basakuza, ndeba hanze mbona Kamanzi atemagura Mukakalisa ku ga centre mu Nganzo”. Wareba intera iri hagati y’aho hantu, ugasanga nta muntu ushobora kuhabona uhagaze mu rugo rwa Mugemana. Ikibabaza ni uko ababeshyera abandi ntawe ubahana. Nk’umubikira wabeshyeye Musenyeri nta wabura kwibaza niba hari igihano yagenewe.
Birakwiye ko abakoze ibyaha babihanirwa cyangwa bakababarirwa niba bafite ukwicuza. Ariko na none ababeshyera abandi bagamije kubabambisha bakwiye guhanwa by’intangarugero niba koko dushaka kubaka umuryango nyarwanda.
Reka twumve uko Iromba rya Musenyeri ritari rizwi na Ma Sœur ryatumye habaho ubutabera.

Itangazo mbwirwaruhame ry’umuryango wa Yuvenali Habyarimana
Twebwe abana b’umuryango wa Habyarimana tubabajwe n’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko umubyeyi wacu yateguye kandi akanashyira mu bikorwa amahano yabereye mu Rwanda muri 1994 y’ubwicanyi bwiswe itsembabwoko.
Tubabazwa cyane n’uburyo abanyarwanda (ndetse n’abanyamahanga) bamwe bakomeje umuco wo gushyigikira ibinyoma bakanga kuvuga ukuri kugirango bateshe umutwe abatavuga rumwe nabo.
Ibinyoma ku mubyeyi wacu byatangiye kera ku buryo byageze n’aho bavuga ko ari we wishe data muri cya gikorwa terabwoba cyamuhitanye ku ya 6 Mata muri 1994. None bigeze n’aho bamugerekaho ko yateguye itsembatsemba.
Ababivuga biyibagiza nkana ko inkiko zakoze kuri iki kibazo cya jenoside mu Rwanda zitashoboye kugira uwo ziyihamya kuyitegura mu bo zemeye gucira imanza. Mu muryango wacu twabaha nk’urugero kuri musaza wa mama, Protazi Zigiranyirazo, nawe wari wararezwe kuba yarateguye akanakora iyo jenoside ko urubanza rwe rwarangiye, «Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda» (TPIR) rwa Arusha, rumugize umwere mu byaha byose yaregwaga. Turagira ngo twibutse, by’umwihariko, ko ku bijyanye n’ikirego cy’Akazu bakunze gutsindagira kuri mama, urwo rukiko rwasanze ibimenyetso ubushinjacyaha bwaruzaniye, bishingiye ku mazimwe adafite ifatizo.
Tuributsa kandi ko mu madosiye yose yizwe n’urwo rukiko, nta na hamwe izina rya maman rivugwa ko haba hari uruhare yagize mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda.
Umubyeyi wacu turamuzi neza. Kuva yashakana na papa, nta kazi ka Leta yigeze akora; nta mwanya w’ubuyobozi yigeze agira mu rwego rw’ubucungagihugu cyangwa urw’amashyaka. Yewe, nta n’ibiro yigeze agira nk’uko tubibona mu bihugu bimwe na bimwe, ku mufasha w’umukuru w’igihugu. Ntabwo yigeze akoresha inama cyangwa ngo ayitabire, yaba iya gisilikare cyangwa iyabanyapolitiki, haba mbere cyanga nyuma y’aho papa wacu yitabiye Imana. Ku batabizi, cyangwa abatangiye kubyibagirwa, twibutse ko mama yahise ahungishwa papa akimara kwicwa, ku tariki ya 8 Mata, kubera imirwano yari yubuye muri Kigali, yibasiye cyane cyane agace ka Kanombe aho twari dutuye. Abafaransa babimufashijemo bakamugeza i Bangui mu gihugu cya République Centrafricaine, barabizi neza. Kandi n’umuntu ushyira mu gaciro wese yakumva ko, urebye ukuntu itumanaho ryo muri ibyo bihe ryari rimeze, nta kuntu washobora gutanga amabwiriza ku basirikari cyangwa ku bakuru b’amashyaka, umunsi ku wundi. Ese ubundi, usibye gushinyagura, umugore ukimara gutakaza umugabo, agahungishwa atanashoboye kumushyingura, icyamushishikaza ni iki kindi usibye gushaka uko yakwiyubaka mu gahinda n’ishavu biri kumushengura?
Icyaha kigaragarizwa mu bucamanza: Twemera ko ubucamanza butagira aho bubogamira mu gushaka ukuri aribwo bwonyine bufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera. Nta n’umuntu n’umwe wundi ubifitiye uburenganzira, kabone n’ubwo yaba akomeye ate muri politiki.
Umubyeyi wacu ntabwo yihishe. Nta rukiko rwigeze rumushaka ngo rumubure. Ntiyigeze ahwema gutangariza amahanga yose ko yiteguye kwitaba urukiko rwose rwo mu gihugu abarizwamo cy’Ubufaransa igihe cyose ruzumva rumukeneye. Tuboneyeho no gusaba abirirwa bamwandagaza ko bamuha amahoro bakareka inzego z’ubutabera, niba barazitabaje, zigakora akazi kazo.
Amategeko agenga ikiremwa muntu bita mu gifransa «Déclaration Universelle des Droits de l’Homme», yashyizweho n’umuryango w’abibumbye, ntabwo yemera ko umuntu afatwa nk‘igicuruzwa, agatotezwa ndetse akaba ashobora kuguranwa inyungu z’agatsiko aka n’aka, amafaranga cyangwa ibintu ibyo ari byo byose. https://www.un.org/fr/universal-declaration-human-rights/. Igituma tugombye kubyibutsa ni uko duhereye ku byo tubona mu nzego z’ikwirakwiza amakuru, Perezida w’Ubufransa asa n’ushaka kugira umubyeyi wacu kimwe mu biguzi Perezida w’u Rwanda yamuciye kugira ngo ibyo bihugu byombi bishobore gutsura umubano umaze igihe uri mu mahindure.
Icyo twifuza :
- Dufitiye icyizere inzego z’ubutabera z’Ubufaransa. Nizo zishobora gukemura ikibazo cy’ibirego byose bamuhimbira. Turahamya ko zitazabura gusanga ko ari umwere koko.
- Dusabye abantu bose bazi ukuri ku bahanuye indege ko badufasha kugushyira hanze, maze uwakomye imbarutso akagaragara kandi agashyikirizwa ubucamanza.
- Twifuza ko abanyarwanda twashyira imbere gushaka ukuri n’ubutabera ku byabaye mu Rwanda tutabangamirana. Ni byo nzira y’ubwiyunge nyabwo.
- Ikwirakwiza ry’ibihuha no gusebanya bihagarare maze umubyeyi wacu agire amahoro. Aha ageze mu zabukuru, abone igihe cyo kwiyitaho we n’umuryango we. Buri wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka mu mahoro n’umutekano.
- Abanyarwanda bicare bashyire hamwe bashake ubumwe n’ubwiyunge aho guhora bashyamirana bakanahimbirana ibyaha bitigeze bikorwa.
- Ifatwa, irigiswa n’ iyicarubozo ku banyarwanda bya buri munsi rigomba guhagarara hagashyirwa imbere ingamba zihuza Abanyarwanda aho kubatanya.
Dushimiye abadufasha bose muri uru rubanza rwo gushaka ukuri. Imana ibahe umugisha
Bikorewe i Paris kuri 20/06/2021.

Jenoside yakorewe abahutu muri Komine Mabanza: Ni nde wishe HAKIZIMANA Appolos?
Hari abantu babaye kuri iyi si bakagira ibyo bayisigaho nk’urwibutso, ku buryo umuntu wese uzabaho nyuma yabo azajya abibuka, akabafataho urugero, cyangwa akishimira ko akomoka mu muryango wamenyanye na bo. Bamwe muri abo bantu bagize amahirwe yo gusiga amafoto ku buryo uwo ari we wese yabibuka, bagira imva zizwi bashyinguwemo, ubishoboye akaba yashyiraho ururabyo. Hakizimana Appolos ni umwe mu bantu benshi ushobora gushakira ifoto ukazarinda urangiza ubuzima bwawe utarusa ikivi watangiye. Impamvu? Yishwe na FPR-Inkotanyi muri jenoside yakorewe abahutu. Abasigaye bo mu muryango avukamo bahorana ubwoba bwinshi bwo kumuvuga ngo batabizira.
Hakizimana Appolos ni muntu ki?
Ni mwene Hakizimana Déogratias na Léonilla akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana umunani. Yavukiye i Mushubati ahahoze hari ikigo kizwi nka Foyer. Aha niho habaye Komine ya mbere mu gihe Repubuika yasimburaga ubwami, mu bwitange bukomeye bw’abakurambere ba Parmehutu. Se umubyara wo mu bwoko bw’abahutu yari umukozi wa Leta (Umunyamabanga wa Komine) nyuma yo kurangiza imirimo nk’umusirikare mu ngabo z’igihugu zahanganye n’ibitero by’Inyenzi. Mu gihe cy’intambara yatangijwe na FPR – Inkotanyi mu mwaka wa 1990, Bwana Hakizimana Déogratias yari umunyamabanga wa Komine Mabanza. Umufasha we, Leonilla (nyina wa Appolos) akomoka mu bwoko bw’abatutsi. Appolos yize mashuri yisumbuye i Nyamasheke arangiza mu mwaka wa 1991 ahita atangira kwigisha mu mashuri abanza. Yari azwiho kuba umusore mwiza, ugendera amafiyeri, agakundwa n’abakobwa bose, akamenya gukina neza umupira w’amaguru, ndetse yakinaga mu ikipe ya Segiteri Mushubati.
Kuri njye, Appolos yari nka mukuru wanjye. Ababyeyi be n’abanjye bari inshuti cyane, ndetse mushiki we witwaga Ingabire Immaculée ( atari inshinzi y’i Bwami ariko) mama yari yaramubyaye muri batisimu. Undi mushiki we mutoya witwaga Kaneza Rosine, twari mu kigero kimwe, tukanuzura by’abana.
Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Hakizimana Déogratias yakoze uko ashoboye ngo arwane ku mugore we ( nk’uko twabivuze haruguru, ni umututsikazi). Yanahishe kandi arokora abatutsi benshi cyane bamuhungiyeho, abandi akajya kubakura mu mibyuko y’amasaka akabacumbikishiriza. Igihe abasirikare b’Abafaransa bageraga i Goma, Hakizimana Déo, yatangiye kujya aherekeza abatutsi yari yarahishe hirya no hino akabageza mu Bafaransa. Nk’umuntu wari warabaye umusirikare akaba kandi umunyamabanga wa Komine, yari yarasabye gutunga imbunda arayihabwa, akaba ari nayo yamufashije mu kurinda umuryango we, no kurokora abatutsi benshi. Muri Nyakanga 1994, Déogratias Hakizimana n’umuryango we wose bahungiye muri Zayire, batura mu nkambi ya Kashusha. Ababaye muri quartier ya 6 baramwibuka. Icyo gihe njye nari ntuye muri quartier ya 12 mbere y’uko njya mu zindi nkambi. Nyuma yaje gucyurwa ku ngufu mu gihe inkambi zasenywaga mu mwaka wa 1996, ageze mu Rwanda ahita afungwa, aza gucibwa urubanza rwa munyangire akatirwa burundu, n’ubu aracyafunzwe.
Hakizimana Appolos yishwe ate? yazize iki?
Appolos akigera kuri Collège Alfajiri muri Zayire, yasezeye ku babyeyi be avuga ko we atashye mu Rwanda, ko akeka ko FPR ntacyo izamutwara. Yageze i Mabanza ntiyatinda i Mushubati, ahita ajya gutura i Kigali hamwe na bashiki be bo kwa se wabo. Ni bwo yaje gutangira umwuga w’ubunyamakuru, ndetse aza gushinga ikinyamakuru akita Umuravumba. Abazi uburyo umuravumba urura ariko ugakiza indwara nyinshi, bahita bumva icyerekezo uyu musore ari yihaye.
Muri icyo gihe Komine Mabanza yategekwaga na Bwana ABIMANA Mathias, umututsi warokotse jenoside. Ababaye i Mabanza muri ibyo bihe baribuka umubare utagira ingano w’abahutu bishwe ku itegeko ry’Abimana muri jenoside yakorewe abahutu. Muri aba , sinabura kuvuga abo mu muryango wanjye bishwe urw’agashinyaguro, n’abaturanyi bishwe gusa bazira ko ari abahutu. Bayahore Benoit yari data wacu, yari umucuruzi kuri centre ya Mushubati hepfo y’ikigo nderabuzima. Yishwe atwikishijwe amapine hamwe n’abantu barenga ijana. Biciwe mu nsi ya Paruwasi Mushubati, hepfo ya centre “Mubyiruke” imbere y’ishuri ryari CERAI ryaje kuba iryisumbuye ryayoborwaga n’ababikira ba Mutagatifu Faransisiko w’Asizi. Abandi bishwe ni, Boasi Gakombe, Ndindabahizi Stefano, Ukunzwenabake, Hitimana Gaspard, n’abandi benshi cyane.
Abandi bagiye bicirwa muri kasho ya Komine, n’ikigo cya IGA (Ikigo Gihugura Abaturage) cya Rubengera. Burugumesitiri Abimana Mathias, yoherezaga abasore b’abatutsi kujya mu byo bitaga “gukora”, akabaha imbunda, bakajyana n’abari mu gisirikare cy’Inkotanyi na ba Kadogo. Baragendaga bagafata umusore wese n’umugabo bagahondagura bakabohera amaboko mu mugongo, bakagenda babakubita kugeza kuri Komine Mabanza, Abimana agahita aza kureba abaje uko bangana agategeka ko bashyirwa muri kasho. Iyo bwamaraga kwira, ba basore baragarukaga, bakajya barobamo abo bajyana kwica urubozo kugeza banogotse. Iyo bwacyaga mu gitondo, abagore bazaga gusura abagabo babo bazanye ibyo kurya. Uwasangaga uwe yapfuye, yasabwaga gusubirayo gushaka amafaranga kugira ngo bamuhe umurambo we. Bakakwicira no kuguha umurambo ukawugura. Ntikica kagira mubi!
Appolos akimara kumenya ibiri kubera iwabo ku ivuko, yanyarukiyeyo ajya kubaza abaturanyi bamuha amakuru yose. Icyo gihe yasohoye nimero yavugaga kuri ubwo bwicanyi abasirikare ba FPR Inkotanyi bafatanyagamo n’abasivili b’abatutsi. Iyo nimero ikimara gusohoka, Appolos yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu bagombaga kwicwa vuba. Mbere y’uko yicwa, Appolos yari yanditse indi nimero yavugaga amazina y’abantu bari bafite uruhare mu iyicwa ry’abahutu bo muri Komine Mabanza. Abimana yakoze uko ashoboye abifashwamo n’abasirikare iyo nimero yose ifatirwa itarakwira ahantu hose. Nuko tariki ya 10 Mata 1997, ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba, abantu batatu bambaye ibikote birebire batangira Appolo atashye i Nyamirambo, umwe muri bo aramurasa ahita apfa. Icyo gihe abo mu muryango we bose bari bakiri muri Zayire, baje kumenya iyo nkuru batashye.
Hakizimana Appolos yishwe na nde?
“Ndi uburozi Gasirabo yasize buzamara abahutu”, iki ni icyivugo cy’umwe mu bahitanye Appolos HAKIZIMANA. Azwi nka Bitemeri, akazina yari yarahawe akiri mutoya kubera iminwa ye yari iteye nk’umutemeri w’inkangara, maze ababyeyi be bakamubyinirira bati ni Bitemeri, rimufata rityo. Ubusanzwe amazina ye ni Karenzi Théoneste mwene Gasirabo Boniface (RIP) na Mukankwiro Véronique ( RIP), ubu ni umugabo. Yari umwe mu bana Abimana yari yarahaye uruhushya rwo kwica abahutu. Mu kubica, Karenzi yabashinjaga ko ngo aribo bamwiciye umuryango nyamara bizwi neza ko muryango we wiciwe muri stade ku Kibuye. Aho muri stadeya Kibuye izwi ku izina rya Gatwaro ni ho yarokokeye, aza guherekezwa na Hakizimana Déogratias amugeza mu Bafaransa aho yagumye kugeza yinjiye muri Kadogo za FPR. We ubwe yaje kwigamba uburyo yishe Appolos HAKIZIMANA. Yishe n’abandi benshi tuzagarukaho ubutaha. Muri iki gihe akora mu biro bikuru by’ubushinjacyaha akaba ashinzwe guhimba amadosiye no gutoza abajya gushinja abahutu ngo bakoze jenoside. Akenshi nawe ajyana n’abajya gushinja ibinyoma ndetse we na Abimana bari mu itsinda ryagiye gushinja Bagirishema Ignace wabaye Burugumesitiri mbere ya 1994, bageze mu rukiko rwa Arusha, abunganira Bagirishema babahata ibibazo bata umutwe, uwaregwaga aba umwere, dore ko nta n’ikibi uwo mugabo w’inyangamugayo azwiho muri Mabanza yose, ngo kuba umuhutu ni cyo cyaha cye.

Abimana Mathias, ni we kizigenza muri ubu bwicanyi. Koko rero, yari amaze imyaka itatu ariwe uha amabwiriza abasore b’abatutsi ngo bajye kwica abahutu. Nawe ubwe bivugwa ko hari abo yiyiciye harimo umugabo wari waramurokoye akamutwara mu bwato akamwambutsa ikiyaga cya Kivu. Uwo mugabo yatahutse avuye muri Zayire yumvise ko Abimana ari we Burugumesitiri arishima ati ninjye wamurokoye azamvuganira. Nyamara si ko byagenze. Nyuma yo kuva ku butegetsi bwa Komini, Abimana afite ijambo rikomeye ahahoze ari muri Komine ye, kandi FPR yamugororeye kuyobora amashyirahamwe y’abahinzi ba Kawa , umuhungu we agabirwa kuyobora ikigo cya RBC (Rwanda Biomedical Centre) nyamara bizwi ko ari umuswa cyane.

Muri iyi minsi abatutsi bahoze mu Rwanda mbere y’umwaduko wa FPR Inkotanyi bakomeje kwitandukanya na yo, ndetse bakayamagana ku bwicanyi bwa jenoside yakorewe abahutu. Binubira uburyo abahutu bagirirwa nabi kandi wareba ugasanga ahubwo abahutu bakoze ubwicanyi aribo bakorana neza na FPR. Kizito yaririmbye igisobanuro cy’urupfu aricwa, Idamange Iryamugwiza yamaganye ubucuruzi bukorerwa amagufa y’abazize jenoside y’abatutsi none arafunzwe, Aimable Karasira yamaganye FPR yamwiciye ababyeyi none nawe arafunzwe. Aho bukera, nimubona umuntu warokotse jenoside yakorewe batutsi wanze kwitandukanya nayo, mujye mugira amakenga: aba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abahutu, akaba afite ubwoba ko FPR niva ku butegetsi agahuru k’imbwa kazaba gahiye. Abantu nka ba Abimana Mathias, umuhungu we Nsanzimana Sabin, Karenzi Théoneste alias Bitemeri, n’abandi bafite amaraso y’abahutu ajejeta ku biganza byabo, ni bo bazasigara ari abayoboke ba FPR. Koko babivuze ukuri ngo ibisa birasabirana.
Biracyaza…
Chaste GAHUNDE
