Muri Nyakanga, tariki ya 19,1994, niho twashyizeho Guverinoma, twise iy’ubumwe. Iyo Guverinoma y’ubumwe ntiyagiyeho ku bushake bwa FPR. Reka da! Kubera ko kwica Perezida Habyarimana wari waremeye amasezerano yashyizeho umukono we, Kagame yashakaga, gufata igihugu cyose. Mbese nk’uko bafashe Uganda bari kumwe na Museveni wabafashije gufata u Rwanda. Kugira ngo andi mashyaka ajye mu buyobozi bw’igihugu, nyuma yo kwicwa kwa Perezida Habyarimana, byakozwe ku mabwiriza y’ibihugu by’inshuti za FPR. Kubera ko itashoboraga kubisuzugura, cyane igihugu nka USA. Kuri FPR ntibyari bikiri ngombwa rwose ko iyo guverinoma ihurirwamo nandi mashyaka, nk’uko byari biteganijwe mu masezerano ya Arusha. Ikindi nanjye ni uko narokotse kandi izina ryanjye ryari mu masezerano ya Arusha ko ari Faustin Twagiramungu wo muri MDR uzayobora guverinoma y’inzibacyuho.
Kuri Kagame we, yumvaga ko yafashe igihugu ko agomba kukiyobora uko ashaka: nk’uko abikora ubu. Ubu arica, akanakiza. Rero njye sinabaye Ministre w’lntebe ku bushake bwa FPR-Inkotanyi. Uretse ko kujya muri iriya guverinoma kw’amashyaka yandi bitabujije ko abantu bakomeza kwicwa: mwibuke ibyabereye i Kibeho, cyangwa muri Gitarama, nyuma y’intambara hiciwe abantu 18.000, mfitiye gihamya! Ibi kandi narabyamaganye igihe nari Ministre w’intebe mu bihe bitandukanye by’umwihariko taliki ya 8/12/1994. Ubwo namaganaga ku mugaragaro ubwicanyi inkotanyi zarimo zikora hirya no hino mu gihugu.
Iyi Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi, yemeje ko abantu benshi bishwe n’InterahamwePawa na bamwe mu basirikare n’Abaturage bavugaga ko bari guhorera Perezida Habyarimana wishwe n’Inkotanyi.
Ntawahakana ko abanyarwanda batari muri MRND na CDR, cyane Abatutsi, batishwe! Barishwe, Abatutsi n’Abahutu batari muri MRND-CDR bafatwaga nk’abanzi b’Igihugu. Mu nama za mbere za guverinoma zakozwe twashatse uburyo bwose kugira abicanyi bazafatwe “bakanirwe” urubakwiye. Bivuze ko bacirwa imanza bagahanwa by’intangarugero. Byabaye ngombwa ko ibyakozwe nyuma y’iraswa ry’ndege ya Perezida Habyarimana dushaka uburyo bwumvikana neza kugirango dusobanure icyo twise “Jenoside” (Génocide) Ni ukuvuga ko hari Abatutsi bishwe batemaguwe bazira ko ari abatutsi, n’abahutu benshi bari mu mashyaka ya MDR, PSD, PL barwanyaga politike ya Habyarimana muri MRNDD na politike ya CDR. Abenshi biswe ibyitso baricwa indege ya President Habyarimana ikimara kuraswa.
Mu nama za guverinoma twakoze twaje kumvikana ko inyito twaha ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva Inkotanyi zimaze kwica Perezida HABYARIMANA yari: ITSEMBABWOKO N’ITSEMBATSEMBA. Iyi nyito nijye wayitanze, yemerwa n’inama y’abaministre, yariyobowe na Perezida w’uRwanda Pasteur Bizimungu, na Visi Perezida Général Paul Kagame. ITSEMBABWOKO bivuze ko hari abatutsi bazize ubwoko bwabo. Ko hari n’abahutu bazize ubwoko bwabo. Ntitwigeze tuvuga Itsembabwoko Tutsi Gusa. Aha byumvikane neza! Abana b’abasore baririmbaga ngo: “Navaho Impundu zizavuga! Bari abatutsi harya?” Aba bose indege ikimara kuraswa babirayemo barabica. Uko Interahamwe Pawa zicaga ni nako abatekinisiye ba FPR nabo bicaga aho bari barashyizwe mu gihugu hose nkuko Tito Rutaremara yabyiyemereye kuri Radio na Television by’u Rwanda ko FPR yarifite abantu bayo mu gihugu hose no mu mashyaka yose.
Nina ko kandi Ingabo za APR/FPR zicaga Abahutu aho zanyuraga hose.
ITSEMBATSEMBA bivuze ko: habaye ubwicanyi bwo kwica rubanda gusa nta gusobanura.
Reka rero mbwire abasoma ibi nanditse, mbyanditse mfite ikiniga nibaza niba tukiri abantu, cyangwa tukiri Abanyarwanda, cyangwa ba: Ntabuntu, Ntamutima, ndetse na Ntabwenge. Abantu batinyuka kuvuga ko hishwe Abatutsi gusa! Abo si Abanyarwanda ni Abanyamahanga kuko ibyo bavuga si ibintu by’iRwanda: ni abamamyi bishakira ubutegetsi bakoresheje agahinda dufite kokubura abacu. Cyakora niba Ntibazirikana.
Abantu banyagirwa bombi: umwe ati “nijye wanyagiwe jyenyine!!!
NI AGAHINDA GUSA.
Uwabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.