Tag Archives: Habyarimana

Kizito yifurije Kagame gupfa akwiye gufungwa…uwishe Habyarimana na Ntaryamira we yigaramiye!

téléchargement

Kizito 01701201415381800000020140118_kagameMihigo (ibumoso) ni umwe mu Batutsi barokotse jenoside  FPR irimo gusonga.

 Paul Kagame ( iburyo) aramutse yanze gushyikirana akagwa mu ntambara yaba yizize.

 

Mu Rwanda ibintu bihabera biteye agahinda kenshi. Kuva tariki ya 7 Mata umuhanzi w’icyamamare kandi ukiri mutoya yafashwe na polisi afungirwa ahantu hatabona, amazwa iminsi itatu ntawe umureba ku buryo rwose urupfu rwari hafi. Amaze kumvishwa ko ashobora no gupfa kandi isi igakomeza igatembera, nibwo noneho yashyizwe kuri tortures zikomeye kugira ngo yemere ibyo aregwa byose. Icy’ingenzi mu byaha aregwa ni uko ngo yifuje ko aho kugira ngo habe intambara mu gihugu imara abaturage, ahubwo hapfa umuntu umwe ari we Paul Kagame.

 

Iyo ukurikiye neza uburyo bivugwa, usanga Kizito atari we ucura wo mugambi ahubwo uwo mugambi ucurwa na Kagame we ubwe. Muti kuki? Impamvu ni uko iri yicwa rya Kagame rivugishwa amatama yombi n’abantu umuntu atanahamya ko babishoboye (iyo babishobora ntaba yarabamarishije ibiziriko), mu by’ukuri rituruka kuko Kagame yanze imishyikirano. Hashize imyaka myinshi Abanyarwanda basaba ko Paul Kagame yakwemera hakaba imishyikirano hagati y’Abanyarwanda igahuza FPR n’abayirwanya, abihayimana, sosiyete sivile, abahagarariye amashyirahamwe y’abakozi n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo tuganire ku mateka yacu nta gucengana. Ibi biganiro bitaziguye kandi bizira ikinyoma nibyo byatanga umurongo nyawo w’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Ikibazo rero cyakomeje kuba ingorabahizi kuko Leta ya Kigali yavuniye ibiti mu matwi ikikomereza urugendo nk’aho ntacyo biyibwiye. Hagati aho kandi niko Abanyarwanda b’ingeri nyinshi bakomeje kwicwa urubozo bagafungirwa ubusa, bagatorongezwa, abasigaye bagahindurwa inkomamashyi n’abagererwa mu gihugu cyabo ubu cyigaruriwe n’agatsiko gatoya k’abasirikare bakuriye mu nkambi z’impunzi muri Uganda ndetse n’abandi birirwaga mu mihanda ya Kampala bacuruza ibiyobyabwenge.

Kuba rero bamwe mu Banyarwanda bumva niba ibiganiro binaniranye wenda hari indi nzira banyuramo ndumva bitabazwa bo, ahubwo bikwiye kwirengerwa n’uwanze ko ibyo biganiro bibaho. Gusa rero na none dukurikije amateka yacu ya vuba, gushoza intambara bamwe bavuga ko ngo izaba ngufiya cyane, tuzi neza ko yamena amaraso y’inzirakarengane.( Niyo mpamvu hari amashyaka  nk’ ISHEMA abona intambara idakwiye kugirwa priority). Aha niho Kizito Mihigo atuje yatanze igitekerezo ati aho kwitura inabI izo nzirakarengane , ni kuki uwo wanze ko ibiganiro bibaho atari we wabibazwa ariko abandi bakagira amahoro?

Iki gitekerezo cya Kizito rero nicyo ubucamanza bw’u Rwanda bwahereyeho buyicuranga buyica imirya ngo aha ishyano ryacitse umurizo. Gusa mu byerekeye amategeko, nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko Kizito atari kugera nyuma akisubiraho mbere y’uko ibyo biba cyane cyane ko nta n’aho agaragaza uko uwo mugambi uzagenda. Paul Kagame nabimenye. Guhera uyu munsi ashatse yakoresha izo nkomamashyi ze z’abacamanza agafunga u Rwanda rwose kuko Abanyarwanda 75 % bamwifuriza gupfa wenyine aho kwanga imishyikirano maze bikaba byabyara intambara izamara abenegihugu. Ese ubundi byaba bitwaye iki niba umuntu umwe apfuye kugira ngo hakire ubuzima bwa benshi? Kagame nawe yagombye kwishimira kuba yapfa ariko agakiza benshi niba ari wo muti wonyine usigaye. Bityo twamwandika  no mu gitabo cy’intwari!

Igitangaje si uko Kagame yapfa, kuko n’ubundi twese ntawe utazapfa. Ikindi hari umuntu  w’inshuti yanjye uhora atwibutsa ko no hakurya y’urupfu hari ubugingo. Ariko nanone kwambura umuntu ubuzima bihanirwa n’amategeko. Kubitekereza gusa utabishyize mu bikorwa ntacyo byamutwara akaba ariyo mpamvu bidakwiye kugenderwaho ngo umuntu akorerwe dosiye. Igikomeye ahubwo ni iyo igikorwa cyabayeho. Ku itariki ya 1 /10/1990 umutwe w’inyeshyamba wiyise Inkotanyi ukaba wari ugizwe n’abana bakomoka ku wundi mutwe wari wariyise Inyenzi( Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi) wagize igitekerezo cyo kwica abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Ntibyahagarariye ku gitekerezo gusa kuko byashyizwe no mu bikorwa. Uyu mutwe wakoze umugambi wo kurasa Habyarimana ndetse ubishyira mu bikorwa. Sijye ubivuga ahubwo abari bahibereye barabyemeza. Ni ukuvuga ko abagize uyu mutwe ntibabaye ibigwari nka Kizito uvugisha umunwa gusa, ahubwo bo babishyize no mu bikorwa maze ku itariki ya 6 Mata 1994 Habyarimana yicirwa hamwe na Ntaryamira. Ibitekerezo n’imipango byashyizwe mu bikorwa nyamara nta wigeze abatunga agatoki kugeza n’ubu. Iryo yicwa rya Habyarimana niryo ryakuruye iyicwa ry’umubyeyi wa Kizito nyamara nta wigeze avugira Kizito uretse kumwambika ishati bakajya bahora bamubwira ngo “iyo shati ntuyanduze nijye wayiguhaye”! Ubonye iyaba na Kagame yarifurije Habyarimana gupfa ariko ntabikore? Wenda miliyoni z’abantu zapfuye ubu ziba ntaho zagiye.

Si Habyarimana wenyine kandi wishwe. Abasenyeri barishwe kandi ntibishwe n’amagambo yo kuri whatsapp na skype. Impunzi i Kibeho zishwe atari internet ikoreshejwe. Impunzi muri Congo zararimbaguwe biturutse mu mugambi wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa.

Icya ngombwa si ugufunga abana ngo batekereje kandi nyamara wirengagije aho ikiganiro cyaturutse. ” Niba Kagame yanze ibiganiro kuki atari we wakwicwa ariko imbaga y’abantu ikarokoka? Ng’ibi ibyo Kizito yavugaga. Niba Kagame ari umugabo yagombye kumva interuro yose atayiciyemo kabiri. Ikindi akiyemeza gushakra igihugu cyose icyiza dore ko akibifitiye Ubushobozi.

Uko mbibona ndasanga urubanza rwa Kizito rutazoroha. N’ubwo bamugumishije muri polisi amasaha arenze ateganywa n’itegeko ndetse bakamujyana mu rukiko ngo yemere bakamusubiza muri polisi aho ahozwa kuri torture, ubu igihe kirageze ngo ashyirwe muri gereza nk’abandi. Aha niho azajya avanwa ajya kuburana. Nagera imbere y’abancamanza urubanza rugiye gutangira mu mizi, Kizito azasobanura iby’iyicarubozo yakorewe ngo abyemere. Aha ni naho azahakana ibyo bamurega byose maze abe ahaye akazi katoroshye ubushinjacyaha ko kwerekana nta shiti ko Kizito yagize uruhare mu iyicwa rya Paul Kagame ritigeze ribaho! Nanone FPR ishobora kumushyiraho akarimi keza nka ka kandi yashyize ku abhutu bakikorera amadosiye ya jenoside ngo aha bazafungurwa bagera hanze bagasubizwamo. Kizito rero ashobora gushukishwa ko niyemera rwose bazamugabanyiriza ibihano maze agataha agasubira mu muryango. Ariko yibuke ko isura ye yamaze guhindana, uretse Imana yonyine niyo twizeye ko itazamuvaho naho abantu bo ntakibafite 100%. Kizito n’iyo yakatirwa amezi 6 gusa azaba afite ubusembwa bumwambura uburenganzira ku bintu byinshi mu gihugu. Ni yo mpamvu buriya ashatse yabona ko nta mnwanya azaba agifite mu gihugu amaze gufungurwa, keretse revolisiyo ya rubanda iri hafi kuba imufunguye.

Aho gutakaza umwanya bacira urubanza inzirakarengane ngo zatekereje, uwafata uwarashe indege ya Habyarimana, uwishe Abasenyeri  i Kabgayi n’impunzi i Kibeho, uwafungiye abantu mu buvumo bwa Mahoko muri Kanama… Abo bose ntibatekereje ngo banavuge gusa ahubwo babishyize no mu bikorwa.

Chaste Gahunde

 

 

Theogene Rudasingwa VS Paul Kagame on Habyarimana’s plane.

imagesSince Rudasingwa and Kagame fell out about four years ago, the first has tirelessly repeated that Habyarimana’s presidential plane was shot down on orders given by current  President of Rwanda,  and then commander of RPF Paul Kagame. Although no investigations were done concerning this terrorist attack, the international community and diverse Non Governmental Organizations, legal and political organizations as well as independent reporters and members of academia confirmed that the shooting sparked genocide. Of course it is somehow dubious, but strong enough to try convince us why mass killings started after Habyarimana was shot down, and not before. Therefore genocide is hereby understood as a reaction or a consequence of the  shooting down of the presidential plane.

Yet what remains a puzzle is the silence over that critical matter in Rwanda’s history. It is not because the UN or key players in international decision-making bodies ignore the importance of this case. Many times this case was raised in different courts of law but was turned down for unknown reasons.

While one would be pushed to think the case was avoided because it would have been very difficult to gather evidence especially after the black box “disappeared” within the UN Secretary General office, Dr Theogene Rudasingwa has come out to make the task easier. “Kagame is the man you want” Theogene’s testimony resonates.

But again, why this former lieutenant and comrade of Kagame’s seems taking pleasure in speaking out? Views on this question differ tremendously. For some, Rudasingwa was fired by Kagame and he is trying to revenge. For others, he ( Rudasingwa) wants to take over RPF after it will have been decapitated of Kagame and other key politicians, and yet for others Rudasingwa is taking advantage of time given unto him by the situation to do a good job for his motherland, Rwanda; by telling the truth and providing his contribution towards the long-lasting peace. “And you shall know the truth, and the truth shall make you free.” John 8, 32.

kagame

Kagame never said he did not give the order to shoot. He was heard saying that it was the war time, that Habyarimana was his enemy, and that even Habyarimana would have wanted him to die,…  but he did not explicitly accept his role. For this unclear position of Kagame’s, Rudasingwa gives another medication: Let Kagame take a lie-detector test. Wow! That is interesting, isn’t?  Rudasingwa goes on to say that he is willing to take it as well. Following is his statement:

 INVITATION TO PRESIDENT PAUL KAGAME TO TAKE A LIE-DETECTOR TEST (POLYGRAPH)

I am inviting President Paul Kagame to join me in taking a lie-detector ( polygraph) test, under international supervision, on the question of who shot down President Juvenal Habyarimana’s plane in 1994.

In April 2012, I testified before the French Judge, Marc Trevidic, to confirm that President Paul Kagame is responsible for the shooting down of the aircraft in which President Habyarimana of Rwanda, President Ntaryamira of Burundi and all others on board perished.

Both of us could take the test under the auspices of a joint panel of investigators constituted by the African Union and the United Nations.

Dr. Theogene Rudasingwa
Washington DC
USA

10/23/2013

What do you think will be Kagame’s reaction? Please let me hear you.

Chaste Gahunde