
Bamwe muri ba Camarades du 5 juillet 1973
Burya ibihugu byateye imbere mu majyambere biba byarakataje koko, kandi ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. No mu Budage, abaturage bo mu ntara ya Baviyeri (Bavière) bumva hari icyo barusha abo muri Hamburu (Hambourg) kandi bakabasuzugura koko. Mu Butaliyani, abo mu majyaruguru (Milan, Padania) bumva baruta abo mu majyepfo (Reggio Calabria, Sicile). Mu Bubiligi ho, ntawavuga iby’Abafalama (Flammands) n’Abawalo (Wallons). No mu bindi bihugu byinshi byateye imbere mu majyambere, usanga amakimbirane n’ukwishongora kwa bamwe guhari. Nyamara buri wese agerageza kwubahiriza uburenganzira bw’undi, hakaba amashyirahamwe n’amashyaka ya politiki bahuriramo, buri wese agatanga umuganda we kugirango batsinde, ibyo gucagagurana bakabyibagirwa burundu.
Ibyo mu Rwanda byo birenze urugero, nta n’ahandi wabisanga. Ntahandi wasanga baramaranye nk’uko Abatutsi (Abanyiginya n’Abega) bamaranye ku Rucunshu mu w’1896, cyangwa nk’uko Abakiga bo majyaruguru y’u Rwanda bakindaguye Abanyenduga nyuma ya kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973, kandi bose ari Abahutu. Ni aho hakomotse ikintu kimeze nk’inzigo gituma kugeza n’uyu munsi Abakiga n’Abanyanduga batabasha guhuriza ingufu zabo hamwe, kandi bose batsikamiwe n’ingoma mbi ya Kagame na FPR, kandi bose bifuza kuyigobotora. Nyamara, bashyize ingufu zabo hamwe, babigeraho vuba. Mbere yo kugira icyo tuvuga kuri ayo makimbirane, reka tubanze tubahe urutonde rw’abazize ayo mahano, buri wese afate umunota nibura 1 wo guhagarika ibyo yariho akora byose, ahaguruke, abazirikane, abasabire kandi asabire n’u Rwanda.
1. Kayibanda Grégoire (Nyamabuye, Gitarama)
2. Minani Frodouald (Nyabikenke, Gitarama)
3. Nzanana Fidèle (Kivumu, Kibuye)
4. Harelimana Gaspard (Runda,Gitarama)
5. Munyaneza Augustin (Musambira, Gitarama)
6. Gasamunyiga Melchior (Nyakizu, Butare)
7. Hodari Alype (Masango, Gitarama)
8. Kapiteni Bizimana André (Masango, Gitarama)
9. Kapiteni Habimana Siridion (Mata, Gikongoro)
10. Kapiteni Nyamwasa Gallican (Nyaruhengeri, Butare)
11. Komanda Zihinjishi Oscar (Bwakira, Kibuye)
12. Niyonzima Maximillien (Nyamabuye, Gitarama)
13. Kanakuze Omar (Nyamabuye, Gitarama)
14. Kanani Aminadab (Tambwe, Gitarama)
15. Ntirushwa Siridion (Kigembe, Butare)
16. Ntarikure Elie (Tambwe, Gitarama)
17. Ndahayo Claver (Nyamabuye, Gitarama)
18. Munyandamtsa Philippe (Masango, Gitarama)
19. Turatsinze Désiré (Masango, Gitarama)
20. Madamazela Kabarenzi Agnès (Masango, Gitarama)
21. Gakire Jean (Masango) Gitarama
22. Kalisa Narcisse (Masango, Gitarama)
23. Kaberuka Emmanuel (Nyamabuye, Gitarama)
24. Mbarubukeye Athanase (Kigoma,Gitarama)
25. Muvunankiko Gérard (Nyabikenke, Gitarama)
26. Misago Mathias (Mbazi, Butare)
27. Shumbusho François (Nyamabuye, Gitarama)
28. Ugirashebuja Jean-Eric (Masango, Gitarama)
29. Bizindoli Louis (Nyabikenke, Gitarama)
30. Mivumbi Damien (Mukingi, Gitarama)
31. Nahimana Stanislas (Kayenzi, Gitarama)
32. Liyetona Mbaraga Augstin (Nyakabanda, Gitarama)
33. Nyilibakwe Godefroid (Mushubati, Gitarama)
34. Ntaganzwa Alexandre (Kayenzi, Gitarama)
35. Sebagabo Athanase (Masango, Gitarama)
36. Liyetona Muganimfura Aphias (Gitarama)
37. Ajida Bizimana Isaie (Gitarama)
38. Ajida Habimana Mathias (Gitarama)
39. Ajida Nkurunziza Cyprien (Gikongoro)
40. Gakwaya Jean Claude (Butare)
41. Ndandali Gaspard (Gitarama)
42. Twagirayezu Aloys (Gitarama)
43. Niyibizi Canisius (Gitarama)
44. Musabe Jules-Simon (Kibungo)
45. Komanda Niyoyita (Gitarama)
46. Komanda Bisabo Aloys (Gitarama)
47. Twagirayezu Epimaque
48. Nyabuhene Fidèle
49. Ndutiye Faustin
50. Mporanyi Prosper
51. Semanyenzi Alfred
52. Twagirimana Boniface
53. Bitsinduka Alphonse
54. Ndakebuka Godefroid
55. Nsanzinshuti David
56. Kabandana Pierre-Célestin
Uru ni urutonde rw’agateganyo. Nta gushidikanya ko hari n’abandi. Uwifuza kumenya akaga aba bantu b’inzirakarengane bahuye nako, agashaka no kumenya urupfu bapfuye yashakira he ? Yakwegera abantu bamwe na bamwe babizi neza, atari ukuvuga ko babigizemo uruhare. Hari Abasangiragendo bo ku 5 Nyakanga 1973 (Camarades du 5 juillet 1973) bakiriho (Ntibitura, Serubuga, Gahimano…). Hari kandi Koloneli Gasake wategekaga igombaniro y’ibimodoka by’intambara (division blindés) akaba n’inshuti magara-ntusige ya Habyarimana, jenerali Rusatira wayoboye itsinda ryangiye gufungira Kayibanda i Rwerere, umurindagereza Burasa n’abandi benshi.
Ubishoboye kandi yasoma ibitabo bikurikira by’ingenzi :
1.Barahinyura Shyirambere Jean, 1973-1988 Le général-major Habyalimana, quinze de tyrannie et de tartufferie au Rwanda, Ed. Izuba, Frankfurt/Main, 1988.
2.Eugène Shimamungu, Juvénal Habyarimana, l’homme assasiné le 6 avril 1994, Ed. Sources du Nil, Lille 2004.
3.Pierre-Célestin Kabanda, Rwanda. L’idéal des pionniers. Les hommes qui ont fait la différence, Ed. Sources du Nil, Lille, 2012.
4.Bonaventure Mureme K., Manuel de sociologie politique rwandaise approfondie. La spirale de la violence rwandaise, Tome 2, Ed. L’Harmattan, Paris, 2014.
BIRACYAZA …
Musemakweli Jean de Dieu