Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rwatesheje agaciro ikirego cyaregwaga umunyamakuru Natacha Polony. Ishyirahamwe IBUKA – France ni rimwe mu yaregaga uyu munyamakuru ko ngo yaba yaravuze amagambo ahakana itsemabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Ku wa kane tariki ya 11/05/2023, perezida w’urukiko, yanzuye ko amagambo ya Natacha Polony adahakana cyangwa ngo apfobye ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ko bityo aya mashyurahamwe adashobora gusaba indishyi. Koko rero mu rukiko rw’ubucamanza narwo rwari rwagize umwere uyu munyamakuru ku itariki ya 20/05/2022, ariko IBUKA – France ifatanyije n’irindi shyirahamwe ryitwa MRAP (Mouvement contre la Racisme et pour l’Amitié entre les Peuples) bajurira basaba indishyi.
Continue reading
“Kuvuga ko KAGAME na FPR Inkotanyi ari abicanyi si uguhakana, si no gupfobya jenoside”. – Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa.
Leave a reply