“Kuvuga ko KAGAME na FPR Inkotanyi ari abicanyi si uguhakana, si no gupfobya jenoside”. – Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa.

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rwatesheje agaciro ikirego cyaregwaga umunyamakuru Natacha Polony. Ishyirahamwe IBUKA – France ni rimwe mu yaregaga uyu munyamakuru ko ngo yaba yaravuze amagambo ahakana itsemabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Ku wa kane tariki ya 11/05/2023, perezida w’urukiko, yanzuye ko amagambo ya Natacha Polony adahakana cyangwa ngo apfobye ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ko bityo aya mashyurahamwe adashobora gusaba indishyi. Koko rero mu rukiko rw’ubucamanza narwo rwari rwagize umwere uyu munyamakuru ku itariki ya 20/05/2022, ariko IBUKA – France ifatanyije n’irindi shyirahamwe ryitwa MRAP (Mouvement contre la Racisme et pour l’Amitié entre les Peuples) bajurira basaba indishyi.

Ese amagambo Natacha Polony yavuze ni ayahe ?

Abarega uyu munyamakuru bamushinja ko mu kiganiro yayoboye kuri televiziyo imwe France Inter ku itariki ya 18/03/2018, yavuze amagambo bo bemeza ko ahakana kandi akanapfobya jenoside. Uyu munyamakuru yavuze ko bibabaje ko ku mpande zombi habaye ubwicanyi. Yasubizaga abavuga ko FPR nta byaha yakoze. We akemeza ko mu gihe abatutsi bicwaga, ku ruhande rwa FPR abahutu n’abatutsi barimo bicwa n’ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame, ko bityo na bo aatari abamalayika.

Mu iburanisha, umunyamakuru yari yasobanuye ko ijambo “salauds” yakoresheje ryavyugaga abayobozi ba FPR, atari ku baturage b’abatutsi barimo bahigwa. Akavuga ko yari agendereye kwamagana ubwicanyi bwakozwe na FPR n’ingabo ze mbere ya jenoside mbere na nyuma yayo, ndetse no mu gihe yakorwaga.

Ibi bisobanuye iki ?

Iki cyemezo cy’urukiko gitanze umucyo cyane cyane ku Bafaransa bari baratewe ubwoba n’itegeko riherutse gutorwa risa n’iribuza abantu kuvuga ku byaha bya FPR Inkotanyi, kuko batinya kugwa mu cyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. By’umwihariko FPR ihataye ibaba kuko itazongera kubikangisha. Koko rero gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwa KAGAME na FPR bitandukanye no guhakana ubundi bwicanyi bwabaye.

Biragaragaza kandi ko Kagame akomeje gutakaza imbaraga (influence) ku isi yose cyae cyane ku bijyanye no guhishira ibyaha by’intambara aregwa. N’ubwo Paul KAGAME we akingiwe ikibaba n’uko ari ku butegetsi (imuunité présidentielle), abo bafatanyije bashobora kubibazwa, kandi na we mu gihe azaba atakiri perezida ashobora kuzabibazwa.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s