Minisitiri AYINDIGIRA MUREKEZI ANASTASE
Nasomye inkuru yanditswe ku rubuga umuseke.com yo kuwa 25 ugushyingo 2013 ifite umutwe ugira uti Minisitiri MUREKEZI yasabye abanyarwanda imbabazi, muri iyo nkuru hari aho Minisitiri MUREKEZI agira ati :
” kera iwacu twahoze twitwa Abatutsi ariko twaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu”.
Burya koko akabi gasekwa nk’akeza iyi nkuru uyisomye uzi Murekezi wagira uti “iyo isari isumbye iseseme umugabo usubira kucyo yanze” wumva ko Minisitiri MUREKEZI yihutuje ngo yirire ku mugati w’abahutu none amapfa arateye kwa bene sebahinzi arashaka gusuhukira iwabo mu Batutsi. Byahe se byo kajya ko ahubwo ari yanda yasumbye amaboko ikorera ubusa.
Ubundi umututsi MUREKEZI nako umuhutu wabigizwe n’iminsi ni muntu ki?
MUREKEZI Anastase ni mwene MUKURANASONI Christianne na RWANGEYO Venanti mwene HABYARIMANA
Avuka muri Nyaruguru mucyohoze ari commune Nshili
*Umurenge wa Ruheru
*Akagali ka Kabere
*Umudugudu wa Nshenyi, ku gasozi kitiriwe abasugi kuko gatuwe n’inzu y’abasugi ari nayo Murekezi akomokamo. Minisitiri murekezi avukana n’abana 9.
SE wa MUREKEZI RWANGEYO avukana na NJANGWE Rusi wabaye police nationale ku bwa parmehutu.
Uyu muryango w’abasugi ni umuryango mugari wihariye umusozi. ni abahutu b’umwimerere. Niko Mureke, ubututsi bw’Abasugi bwaje ku yihe ngoma ? Ahubwo ko ari amaco y’inda ari gutuma uhungira ubwayi mu kigunda! Urabona ubututsi ugabiwe n’inda bwakumarira iki koko?
Umwanzuro
“Ndi umunyarwanda” ko mbona igiye kutugira abagaragu b’inda aho kuduhesha agaciro nk’uko duhora tubeshywa ! Koko kugira ngo tube mu Rwanda tugomba gucinya inkoro tukiyambura ishema ryo kuba abo turibo tukaba b’AYINDIGIRA (ayo inda igira !) ?
BANYARWANDA mujye muzirikana ko inzara ishira ariko igihemu ntigishire.
Umutaripfana wo ku Muhima
RUGERO R.
Source: Leprophete.fr

Great delivery. Grreat arguments. Keep uup the amazing work.
LikeLike
Pingback: buy real louis vuitton wallets
Pingback: buy louis vuitton cheap online
Pingback: louis vuitton speedy multicolor murakami
Pingback: louis vuitton alma brown
Pingback: real louis vuitton handbags sale
Pingback: factory louis vuitton belt sale outlet sale
Pingback: http://www.obsessedwithsims.com/authentic-louis-vuitton/
Pingback: mens louis vuitton scarf
Pingback: saks fifth avenue louis vuitton handbags
Pingback: louis vuitton air force ones shoes
Pingback: louis vuitton belts saks
Pingback: black Louis belt outlet
Pingback: free louis vuitton layouts