Nyuma y’aho Bwana Karengera Augustin asohoye itangazo yemeza ko abayobozi b’Ishyaka PPR Imena baba bakorera ubutegetsi bwa Kigali, impaka zabaye nyinshi. Bamwe baribaza niba koko PPR Imena ikorana na FPR, cyakora PPR Imena nayo ntiragira icyo ibitangazaho. Cyakora abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, Uwitwa Celestin Vivant yashyize ahagaragara itangazo avuga ko riturutse mu buyobozi bw’ishyaka PPR ryirukana Karengera mu Ishyaka. Dore uko iryo tangazo rivuga:
ITANGAZO RY’ISHYAKA PPR-IMENA
Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-Imena buramenyesha abayoboke baryo n’abanyarwanda bose muri rusange ko kubera impamvu zikurikira:
-Kwigomeka k’ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena
-Guteza amacakubiri n’umwiryane mu ishyaka
-Gukwirakwiza ibihuha no gusebya ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena
-Gutandukira umurongo w’ishyaka no guteshuka ku nshingano
Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka bufashe icyemezo cyo guhagarika burundu ku mirimo yose y’ishyaka no mu ishyaka PPR-Imena bwana KARENGERA Augustin
warurihagarariye byagateganyo mu gihugu cy’Ubufaransa.
Bikorewe i Buruseri ku wa 20/12/2013
Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-Imena
KAZUNGU NYILINKWAYA Président
Bikuwe kuri https://www.facebook.com/vivantcelestin?hc_location=stream