Imvange itagira injyana: Amasengesho yahindutse inama itegura ubwicanyi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama ubwo habaga igiterane cy’amasengesho yo gushimira Imana, Perezida Kagame yahamagariye abantu guhagurukira ubwicanyi bakibasira uwo ari we wese utavuga rumwe na Leta ya FPR. Ikibabaje cyane ni uko abakozi b’Imana bari bahateraniye nta wagize ubutwari bwo kuvuga ati ibyo ntibyari ku murongo w’ibiteganyijwe. Na  ba bataripfana ba Padiri Thomas Nahimana umenya nta n’umwe wari watumiwe. Ikintu gitangaje ni uko muri iyi minsi ibiba mu Rwanda bigaragaza  neza neza ishusho y’ibyabaye mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga.

Ubwo Perezida Kagame yafataga ijambo ryamaze igihe kingana hafi n’isaha, yaje kugera ku makuru amaze iminsi avugwa ko Leta ye ariyo ikomeje kubuza abaturage bayihunze amahoro ndetse ikaba ariyo yahitanye uwari ukuriye iperereza Colonel Patrick Karegeya. Perezida yagaye cyane abantu birirwa bisobanura ngo sibo bamwishe aranabakangura ngo guhera ubu babikore!

Amateka yisubiyemo:

  1. “Kuki mutabikora” (kwica abo tutavuga rumwe)?

gome

Paul Kagame perezida wa Repubulika y’u Rwanda( 2001- )

Iri ni ijambo Paul Kagame yavuze nyuma yo gushimira Ministri w’intebe wavuze ko umuntu wese “uzagambanira” igihugu azirengera ingaruka. Iyi nshinga “kugambana” ifite igisobanuro gikomeye cyane ariko nta na rimwe iki gisobanuro gishobora guhabwa agaciro mu gihe nta rukiko rwabisuzumye ngo rugere kuri iyo myanzuro. Bitabaye ibyo n’umuntu  wanze gusomya undi ku icupaashobora gushinjwa ubugambanyi uwo na we akaba za ngaruka za Damiyani zimugezeho.

Kagame yongeye kuduhamiriza ko we ikimurangaje imbere atari ubutabera ko ahubwo ari ukwica ugerageje kumwereka ibitekerezo binyuranye n’ibyo we afite. Kagame ntiyigeze babazwa n’uko Karegeya agiye atarangije ibihano yakatiwe. Nta n’ubwo ababajwe n’uko ibirego yaregwaga byo gufatanya na FDLR agiye atabiburanye! Ibi kandi biraduhamiriza ibyo benshi mu bitandukanyije na FPR bakunze kudomaho agatoki. FPR irica. Kwica kwa FPR byagaragajwe n’uko ariwo mutwe wafashe ubutegetsi ariko nta mfungwa z’intambara wigeze ugaragaza. Bose yarabishe. Ikindi hari umwe mu bihayimana Musenyei Simaragde Mbonyintege we witegereje ibyabaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994  aravuga ati “Interahamwe zirica ariko Inkotanyi zo zirabaga”. Kuba nta butabera bwigeze buhana Inkotanyi bisobanuye ko “kubaga” Musenyeri yavugaga bitari icyaha. Niyo mpamvu n’uyu munsi Kagame ajya mu giterane cy’amasengesho agahamagara ngo “Bantu b’Imana…kuki mutabikora? Ugenekereje wavuga ngo “kuki mutabaga?

2. “Banyarwanda ntimuzabe ba Ntibindeba”

Theodore_sindikubwabo

Dr. Théodore Sindikubwabo, perezida wa Repubulika y’u Rwanda (1994-1998)

Iri ni ijambo Perezida wa Repubulika Dr Sindikubwabo Théodore yavuze mu gihe jenoside yabaga mu mwaka wa 1994. FPR imushinja ko yabwiraga abahutu guhagurukira kwica Abatutsi.  Nk’uko nabigaragaje mu nyandiko yo kuwa 9 Mutarama, Leta y’u Rwanda irapfobya kandi igahakana jenoside yakorewe abatutsi. Ibi ndabishingira ku mvugo FPR ishinja ubutegetsi bwayibanjirije ko ariyo yahamagariye abantu gukora jenoside.  Théodore Sindikubwabo yabwiye abanyarwanda guhaguruka bakarwanya FPR n’ibyitso byayo(iri jambo ibyitso ryasobanuwe ko ari Abatutsi bavugwaga).

None uyu mwaka iyo mvugo ni yo abategetsi bimirije imbere. Nyuma y’uko Mushikiwabo  avugiye ko urwanya Leta wese ari umwanzi ukwiye kwicwa nk’uko Karegeya yishwe, Kagame we yaje atonganya intore azibaza impamvu zitabikora. Ibi ni byo byanyibukije Perezida Sindikubwabo Théodore abwira abanyarwanda ngo bareke kuba ba Ntibindeba , neza neza Kagame yasubiye mu magambo ya Sindikubwabo. Koko babivuze ukuri nta gishya munsi y’izuba, ibyo tubona cyangwa twumva biba byarabayeho na mbere. Ikibabaje ni uko tutigira ku mateka! Ubu koko, Banyarwanda muremeye umuntu wimirije imbere inyungu ze bwite abashore mu bwicanyi ngo ni uko yabivugiye mu giterane cy’amasengesho? Mubitekerezeho n’ubushishozi ndabizeye.

Hagowe abihayimana bumva umukuru w’igihugu avuga ibi ntibagire ikintu bakora: kuki niba mudashoboye gutsinda ubwoba ngo mumubwire,  mutandika ngo mukore ubutumwa mubugenere umuryango w’abibumbye, ibihugu n’imiryango nterankunga mukagaragaza aho igihugu kirimo kuganishwa?

3.Gukora ikosa ni ibya muntu, ariko gukomeza kwivuruguta mu makosa ni ibya shitani

Uyu mugani ubundi uturuka mu kilatini ( errare humanum est sed perseverare diabolicum). Kubera kamere muntu tudashobora gutandukana na yo mu gihe tukiri mu mubiri, uwo ari we wese yakora ikosa. Gusa rero iyo umuntu akoze ikosa ejo akongera akarikora ejobundi akarisubira burya si we uba akora ahubwo ni shitani iba imurimo. Iyo shitani imuhuma amaso ntashobore kubona ko arimo gukora nabi bityo akigumira mu bye, umubare w’ibyaha akawurushanwa n’ingurube aka ya mvugo. Kandi burya ngo n’ingurube iba yiyumvamo ubwenge bwahebuje. Niho havuye wa mugani baca bannyega umuntu ushaka kwigira intyoza bagira bati “sus minervam docet”. Bisobanura ngo ingurube yigisha Minerva, kandi nyamara Minerva ni imana itanga ubwenge! Munyumvire namwe aho ingurube ijya guha ubwenge imana ibutanga!

Kagame amaze kubahishurira ko mwakoze ikosa mukamureka akarahirira kubayobora. Arababwira ko kirya gihe mwakoze ikosa rikomeye cyane, none se mwihitiyemo kuba nka ka ka benz twabonye haruguru( ingurube yitwa aka benz mu mvugo y’ab’ubu). Aha naho muhatekerezeho neza!

 Umwanzuro:

Mu gihe FPR yatangije icyunamo kidasanzwe kubera ko hashize imyaka 20 ubwicanyi bubaye mu Rwanda( mu by’ukuri  ubwicanyi bwatangiye mu kwezi kwa cumi 1990), abategetsi b’u Rwanda wagira ngo bamanukiwemo n’abazimu. Biragoye kumenya aba bazimu abo ari bo kugira ngo wenda abakibuka umuco baterekere igihugu gihumeke. Niba ari abazimu b’abo FPR yatsinze za Byumba Ruhengeri n’ahandi, niba ari abazimu b’abasenyeri, niba ari abagwagasi bo mu mashyamba ya Congo, niba ari umuzimu wa Karegeya nta wamenya. Ikigaragara cyo ni uko Abanyarwanda basabwa ubwitonzi n’ubushishozi muri iki gihe  kugira ngo twirinde gusubira mu mwiryane waranze igihugu cyacu.

Tugire ubutwari duharanire ko ukuri kujya ahagaragara ubutabera bukagera kuri bose kandi ibyiza by’igihugu bigasaranganywa mu buryo butabogamye. Nta kindi gikumira jenoside kitari iki. Wowe wirirwa uvuga ngo “never again”, warangiza ukaryamira abenegihugu ukabacuza utwabo, ukabafungira ubusa, ukababuza kwiga ukabima ubutabera…uragosorera mu rucaca. Never again ni ijambo gusa, iyo ridaherekejwe n’ibikorwa byiza rihinduka zero. Irinde gukora irindi kosa nk’iryo Paul Kagame yaguhishuriye ejobundi.

Chaste Gahunde

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s