Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru
Burya ngo urugiye kera ruhinyuza intwali, wa mucuranzi nawe ati : igihe kirageze ngo ugirwe ho impaka !
Nkuko Ikinyamakuru Umusingi cya byanditse mu nomero yacyo ya 82 yo kuwa 15-22 Ukwakira, Martin Ngoga nawe igihe cye cyageze ngo yerekezwe mu nzugi z’ubutabera.
Nibyo abanyarwanda baciye umugani ngo Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo, kandi ngo uriye umusaza aruka imvi. Ikibazo cye na Mohamed Rutagengwa kirashyize kigiye ahirengeye, kandi mu by’ukuri uyu mutegetsi washoje urugendo rwe m’Ubushinjacyaha Bukuru yari yarigize intare uvuze ibye akamutanaga, cyangwa yabona utangiye ku munuganuga agakoresha ububasha yahawe.
Nguko uko abanyamakuru b’Umurabyo bahimbiwe ibyaha, kuko bari banditse ngo “igihe cye nikigera azahungira he ko yafunze umunyamerika?“. Abanyarwanda bavuga ngo urutavuze umwe !
Ubu umwe mu bo bakoranaga witwa Vital byose yasutse hanze kubirebana na ruswa yahawe y’amayero ibihumbi mirongo irindwi na bitanu akayamubikiriza muri Banki y’ubucuruzi ya Kigali ayahawe n’umuhungu wa Basabose witwa Americain. Iyi dosiye ikaba yaratangiye kuva cyera cyane ariko Mohamed Rutagengwa akabura aho akandagira kuko Rukangira Emmanuel(ndlr:undi mushinjacyaha) nawe bari baramuteyemo akantu, bituma aho aviriye ku mwanya w’ubushinjacyaha agerageza guhuza Umuryango wa Basabose na Martin Ngoga.
Byaje kugorana igisubizo kirabura afata icyemezo cyo kwirukana Rutagengwa ajya kujugunya ku Rusumo ariko byabaye nko guta matene kuko Rutagengwa yashakanye n’umunyarwandakazi, abana be bakaba bafite ubweneguhugu bw’u Rwanda. Ikindi kandi yirengagizaga ko wirukana umugabo ukamumara ubwoba, yavudukanye Vital aho agiye hose akamusangayo none nawe igihe cyageze ngo agibweho impaka.
Muti kuki?
Twabonye inkuru itumenyesha ko muwa 2006 muri BCR hagaragaraga ko yinjije amayero 75.000 kuri compte ye. Ubwo nabe yitegura gusobanura aho yavuye.
Uyu Vital kandi ntiyasize inyuma imikorere ya Ngoga Martin yo kwivanga mu kazi kahawe abandi kuko yagiye atanga ingero z’amadosiye yitambitsemo kubera inyungu ze bwite, ubujura bwo ku Kitabi, Imashini za Gereza, abacuruzi baregwa ingengabitekerezo, iy’umwana wa Musenyiri wo Kigeme, aha kandi havuzwe na Dosiye y’abapolisi bariye ruswa agasaba ko hafungwa abayitanze gusa, bigatuma uy’Umugenzacyaha, uwari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo amenyesha umuyobozi we ko amwirukanye ku bwatsi bwe, ngo aze amutegerereze kuri Nyabarongo. Ibi kandi byatumye n’uwari umukuru wa CID Habyara yandikira Urwego rukuriye Vital ko adafite imikorere myiza nabo bakorana. Burya ngo uwububa abonwa n’uhagaze nguko uko ibanga ryamenetse.
Niba koko imvugo ya Muhumuza Richard ariyo nakurikirane uwamusimbuye kandi arenganure uwo muturage k’umutungo we yambuwe.
Ikindi ntazagwe mu mutego wuwo asimbuye. Aha namwibutsa ko Gahima Gérard yavuye kuri uyu mwanya ahitanye cash za BACAR, aho yasabiye Maman we Crédit y’ibimiliyoni byinshi, kandi imyaka ye itabimwerera. Iri ni isomo rirakomeye kuko byaviriyemo uyu muherwe guhunga, nyuma na Gahima amusanga mu buhungiro, asanzeyo Rwigema Pierre Céléstin. None Ngoga Martin nawe ashobora kubasangayo kubera gutinya uburoko n’abantu yarunzemo. Ubwo ariko mu gihe nawe yahigaga abandi bashobora gusimburana, bamwe binjiye i Kanombe nawe asohoka. None ibirenge ntibijya imbu kujya i mbere? Umushinjacyaha Mukuru mushya azacunge neza nawe izamu rye. Guhunga no gufungwa ni bya bose kuko udakora nta kosa.
Ariko hari hakwiye kujyaho uburyo abakoresha nabi ya ndahiro yo mw’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda bavugira mu Nteko cyangwa mu rw’Ikirenga bitwaje imyanya bahawe barenganya abaturage, bazajya babiryozwa batagombye gusezererwa mu kazi gusa. Ariko se wamurega kwa OPJ kandi ariwe umuyobora? Haba se hasigaye abanyamakuru bonyine bashobora gushyira hanze amabanga y’ikuzimu ko abageza ibabazo kuri Perezida baba batoranyijwe?
Mukakibibi Saidati