Uhegereye wapfa
Mu gusoza umwaka Paul Kagame uyobora igihugu cy’u Rwanda yaburiye Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abasirikare by’umwihariko ko umwaka wa 2014 uzaba umwaka ukomeye cyane uzahungabanya Abanyarwanda ariko anasaba ingabo ko zitegura kugira ngo imigambi yapanzwe izagerweho. Ubusanzwe abazi Kagame bavuga ko nta kintu ajya avuga kimugwiririye ndetse ahubwo abenshi bemeza ko ngo afite uburwayi bwo kumena amabanga atabishaka. Bityo benshi batekereza ko ibyo Kagame yavuze ashobora kuba yaratuvunguriraga ku migambi afite muri uyu mwaka. Gusa birahwihwiswa ko iyo migambi itari iy’ubuhoro kuko kuba yarayibwiye abasirikare, bisobanuye ko ishobora kuba ifitanye isano n’intambara.
Bidateye kabiri, Colonel Patrick Karegeya yiciwe muri Africa y’epfo, ukekwa kuba yaramwishe cyangwa yaramwicishije, Appolo Kiririsi uzwi no ku mazina ya Gafaranga Ismael ubu ngo akaba yagaragaye i Kigali. Bamubajije ibyerekeye Karegeya ngo yasubije ko yageze mu Rwanda kuwa 29 Ukuboza kandi nyamara yarahuye na Karegeya kuwa 31 Ukuboza! Abandi bavugwa mu kurema umutwe Kagame death squad ni aba bakurikira: General de Brigade. Faustin Kaliisa, Cololonel Francis Mutiganda wahoze anarinda Jack Nziza, Major Matungo, Lt Colonel Francis Gakwerere,Captain Tuyisenge na Lt Colonel Charles Shema mwishywa wa Kagame. Kuba Abanyarwanda bamenya aba bicanyi ni nko kubona umutwe wa iceberg kuko munsi y’aba ariho hari igice kinini. Bityo aba bakoresha abandi benshi cyane ku buryo umubare wabo utazwi.
Uretse Patrick Karegeya wapfuye ku bunani, colonel Mamadou Ndala wo mu ngabo za Congo na we yahitanywe n’abantu batazwi bamuteze igico umunsi umwe nyuma y’urupfu rwa Patrick. Mu gihe Colonel Patrick Karegeya we yazize urwo inzego z’ubutasi yari akuriye zajyaga zikanira umuntu wese urwanya FPR, Colonel Mamadou we yapfuye urwa Colonel Rwendeye mu myaka ya za 90 wapfuye amaze guhashya Inyenzi-Inkotanyi mu gitero cya mbere.
Leta y’u Rwanda yavuze ko nta mpuhwe urupfu rwa Karegeya ruteye ngo kuko yari yaragaragaje ko arwanya Leta. Mu ijwi rya Louise Mushikiwabo Ministre w’ububanyi n’amahanga na Pierre Damien Habumuremyi ministre w’intebe ngo gutatira igihango igihugu cyakubyaye birasama. Nyamara kandi aha ntibibuka ko kurwanya akarengane ari uburenganzira budasubirwaho bwa buri wese. Bityo aba bombi bakaba bagomba kwibutswa ko kurwanya ubutegetsi bw’igitugu ari inshingano za buri wese, ahubwo nabo nibegure hakiri kare basange abandi mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Uwakurikiyeho, uretse ko we yagize Imana akarusimbuka ni Mayor w’akarere ka Musanze warusimbutse nyuma yo kuraswa amasasu menshi cyakora ayo masasu agafata abana bari kumwe na we, we akarusimbuka!
None amwe mu ma sosiete yashoye imari mu Rwanda atangiye gukuramo akayo karenge. Isosiyeti Korea Telecom yari yarasinyanye amasezerano na Leta y’U Rwanda yo gutanga servise za Internet yatangaje ko itacyubahirije ayo masezerano kubera ibibazo yavuze ko ari iby’ubukungu butifashe neza, nyamara ababikurikiranira hafi bamaze kubona ko iyo sosiyeti ifite amakuru ko gushora imari mu Rwanda ari nko kuyijugunya.
Reka dukomeze tubitege amaso ariko rero ku mugani w’uyu muperezida wigize umuhanuzi ku ngufu, icyo uyu mwaka uzatuzanira muzagifatisha yombi.
Ubwanditsi