PPR-Imena : Habimana Bonaventure na Bakundukize Hassan birukanywe mu ishyaka !

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Iyirukanwa mu ishyaka PPR-Imena rya Bwana HABIMANA Bonaventure na Bwana BAKUNDUKIZE Hassan.

Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena buramenyesha abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange, ko nyuma y’itohoza ku mikorere ya Bwana HABIMANA Bonaventure na Bwana BAKUNDUKIZE Hassan itajyanye n’inshingano ishyaka ryabahaye ndetse no kurangwa na discipline nkeya, ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kubahagarika ndetse no kubirukana burundu mu ishyaka,bushingiye ku birego bikurikira :

Habimana Bonaventure

*Gukoresha amanama  batabifitiye uburenganzira, ndetse no guteza umwiryane mu ishyaka

*Gukora ingendo za rwihishwa mu rwego rwo kubonana n’ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa FPR-Inkotanyi hagambiriwe ubugambanyi (Aha twavuga urugendo Bwana BAKUNDUKIZE Hassan yakoreye mu Rwanda mu kwezi k’ugushingo 2013 atumwe na Bwana HABIMANA Bonaventure)

*Imyitwarire idakwiye abayobozi bo mu rwego rwa kabiri rw’ishyaka : Aha twavuga nk’ubusinzi, uburiganya ndetse n’ibindi bitesha agaciro isura y’ishyaka

* Gusohora za tractes zivuga ko ubuyobozi bw’ishyaka bwahindutse, n’ibindi…

 Bikorewe i Buruseli

kuwa 25/01/2014

 

Perezida w’ishyaka PPR-Imena

KAZUNGU NYILINKWAYA

 

Leave a comment