Umucuranzi Kizito Mihigo Yaburiwe Irengero

Inkuru dukesha umunyamakuru w’inyenyerinews uri ikigali iravuga ko umucuranzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero. Kizito Mihigo umaze iminsi afitanye ibibazo na leta ya Kigali biterwa n’indirimbo ye Igisobanuro Cy’Urupfu benshi bemeza ko yateje ikibazo kugeza naho umukuru w’igihugu yikoma Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo

Benshi twaganiriye bemeza ko ikibazo cyatangiye kuva aho umukuru w’igihugu Paul Kagame yavugaga ko ngo we ‘’Atari umucuranzi wifuza gushimisha impande za moko yose’’.

Kizito Mihigo umucuranzi wakomeje gusohora indirimbo nyinshi zibanze cyane k’ubumwe n’ubwiyunge bwa Banyarwanda, ndetse hafi yazose zibanda kuguhuza amoko yose ya Banyarwanda. Indirimbo aherutse gusohora yiswe Igisobanuro cy’urupfu yafunzwe mu minsi ishije naho iyo yahimbye akayigenera imyaka 20 ishije Genocide ibaye mu Rwanda, Kizito yategetwe kutayisohora kuko ngo yibandaga kumoko yose, no gusyira hamwe kandi leta ya Kigali yarifuzaga ko yibanda kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

 

Abanyarwanda bamwe beremeza ko ngo yahunze naho abandi bati yashimuswe naza maneko za leta ya Kigali.

Aho Kizito Mihigo ari hose turamusengera Imana Imukomeze.

Source: http://www.inyenyerinews.org/politiki/umucuranzi-kizito-mihigo-yaburiwe-irengero/

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: