- Mudushakire Perezida Kagame niwe uzadukemuira ibibazo
- Umuyobozi mu karere ka Nyagatare yaratunennye yanga kurarana natwe
- Ubukene bukabije bubugarije, amavunja adasanzwe
- 1% niwe warangije amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza
- Baduhe izina ryacu ry’Abatwa aho kutwitiranya na za Minisiteri
- Hagira uwibwa hagahondagurwa ‘Abatwa’
Abahagarariye abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barasaba ko bahura n’Umukuru w’Igihugu bakamugezaho ibibazo uruhuri bibugarije, bidakemurwa n’inzego z’ibanze bigatuma bakomeza kwitwa abatindi.
Iki cyifuzo bagitanze ku wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mibereho n’ubukungu by’abasigajwe inyuma n’amateka bwakozwe n’umushinga ushinzwe kurengera inyungu z’iki cyiciro, COPORWA mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Nyagatare, Nyamasheke na Gasabo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’imyaka 2013-2014 bwerekanye ko bagikennye ku buryo budasanzwe.
Muri bo abarangije amashuri yisumbuye ni 1%, bangana n’abarangije kaminuza, mu gihe abarangije amashuri abanza ari 31%. Kuba umubare ukiri muto biterwa nuko ngo bagifite ubukene ku buryo hari umubare munini w’abana bata ishuri kubera ko batabona ibyo kurya.
Abashobora kwiyishyurira ubwishingizi bw’ubuzima ni 33% mu gihe abasaga 66% batabishobora.
Gahunda igamije kubateza imbere ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) mu karere ka Nyaruguru yageze kuri 1.5% mu gihe muri Nyanza yageze ku 8.2%.
Inkunga y’ingoboka nta n’umwe uyihabwa muri Nyaruguru mu gihe ahari benshi bayihabwa ari 7.6% mu karere ka Nyanza.

Nta n’umwe ubasha gukoresha inguzanyo ahabwa muri VUP muri Gasabo mu gihe ahari umubare munini ari 9.1% muri Nyamasheke.
Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko babaho mu buzima bubi, nta butaka, nta n’amafaranga binjiza.
Habajijwe abantu 280, harimo abahejwe n’amateka 120, abasanzwe 97 n’abayobozi b’inzego z’ibanze 63.
Bivuyeyo mu kuvuga ibibazo bibugarije
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya COPORWA, Gatera Jonathan yatangarije mu ruhame ibibazo bibugarije.
Icya mbere kirimo kunenwa, urugero yatanze ni ubwo umwe mu bayobozi wo mu karere ka Nyagatare yavugaga ko atararana n’ “ Abatwa” ubwo bari mu ngando, bose bagafata umwanzuro wo gutaha, bakisubiraho nyuma yo guhendahendwa.
Ibibazo by’ubukene, kutagira amacumbi n’izindi gahunda za leta bituma barwara amavunja.
Yagize ati “ Muhaguruke mujye hasi mu cyaro aho umuntu arwara amavunja akagera no mu mutwe.”
Nyuma yo kugaragaza ibi bibazo yagize ati “ Mudushakire Perezida Kagame wacu niwe uzadukemuira ibibazo.”
Abayobozi bapyinagaza abahejwe n’amateka
Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi bakomeje kwerekana uburyo bagihura n’ibibazo bitandukanye ubuyobozi bukabatererana kandi bwagombye kubikemura.
Muhawenimana Marthe , umuyobozi ushinzwe uburinganire n’uburezi muri COPORWA yavuze ko uturere twa Kamonyi, Rwamagana, Rulindo, Ruhango, Nyagatare, Nyabihu, Gakenke na Rutsiro batereranye abahejwe inyuma n’amateka.

Agaragaza ko muri utwo turere banze gushyira mu mashuri makuru, kaminuza n’ay’imyuga bamwe mu banyeshuri bemererwa gufashwa na Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage, Minaloc, ngo bajye kwiga, utu turere tukavuga ko nta mafaranga bafite yo kubishyurira.
Akavuga ko ari ukubabonerana nkana bakimwa amahirwe baba bagenewe n’igihugu ku buryo bamaze kwandikira Minaloc ubugira kabiri nta gisubizo babona kuri aba banyeshuri basaga 20 ‘bacyandagaye’.
Ikindi yagarutseho ni ukutagira imyanya mu buyobozi uretse muri sena harimo umwe ngo nta muyobozi wundi bagira, bagasaba ko mu bagore bafite imyanya isaga 60% mu nteko hagombye kubamo n’abahejwe n’amateka, kimwe no mu zindi nzego.
Kutabona imyanya mu buyobozi ngo biterwa n’ubuke bwabo kuko ngo niyo hagize ushaka gutorwa hazitirwa Abahejwe n’Amateka gusa hagatora abasigaye.
Hatanzwe urugero rwa gahunda za leta zitabageraho harimo girinka Munyarwanda, nko mu murenge wa Muganza ngo “Umutwa” wahawe inka ni umwe nawe ahabwa iyahumye y’ikimasa mu gihe abandi bahabwa inzima kandi zitari ibimasa.
Izina “Abatwa’ baracyarikomeyeho
Muhawenimana yakomeje avuga ko badakeneye kwitwa Abahejwe n’Amateka cyangwa Abasigajwe inyuma n’Amateka ahubwo bashaka gusubirana izina ryabo aho kwitiranwa n’ibindi bintu bitandukanye nka Minisiteri y’iterambere ry’abari n’abategarugori(yitaga ku bagore bavuga ko basigajwe inyuma n’amateka).
Yagize ati” Baduhe izina ryacu ry’Abatwa aho kutwitiranya na za Minisiteri.”
Iri zina kandi n’abandi bose barihurizaho kuko ngo babona ntacyo ribatwaye.
Umuyobozi wa COPORWA Sebishwi Juvenal nawe yagaragaje ibibazo bibugarije birimo kutagira ubutaka, kuba umubare munini w’abakobwa babo bishora mu busambanyi kubera kutitabwaho bakanahabwa intica ntikize, no kutabona akazi aho usanga hari abarangije kaminuza basubiye mu kubumba inkono bya gakondo.
Yanagarutse ku gikorwa cy’abababaje cyo kugabwaho igitero mu karere ka Nyaruguru.
Yagize ati “ Hagira uwibwa hagahondagurwa ‘Abatwa”.
Yakomeje avuga ko izina Abatwa ari iryabo kandi bataryanze. Ahubwo ababazwa n’uburyo amateka yagiye abibasira bakigwa mu mashuri hagaragazwa ubugoryi bahimbiwe mu mwandiko ‘Gatwa le Potier’.
Yasoje avuga ko mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo bakeneye guhumurizwa.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeza ko bafashwa kimwe nk’abandi Banyarwanda bose, kimwe no kwiga.
Ku bavuga ko batabona imyanya muri leta, Karekezi Emmanuel yavuze ko bagombye guhindura imyumvire bakajya bakora ibizamini nk’abandi, gusa ngo mu gihe haba hari utsindira umwanya akawuvanwaho no kuba uwahejwe n’amateka ngo byaba ari ikibazo.
Senateri Kalimba Zephilin ukunze gukorera ubuvugizi abahejwe n’amateka wanashinze Ikigo cy’Imyuga rya Kitazigurwa (Centre de Formation Professionnelle de Kitazigurwa)kiri mu karere ka Rwamagana, aho abanyeshuri baturuka mu miryango itifashije irimo n’iy’abasigajwe inyuma n’amateka bahabwa ubufasha bw’umwihariko yasabye ko ibibazo byabo byakomeza kwitabwaho.

Anavuga ko ibibazo bafite sena ikomeje kubigaragaza aho izunganirwa n’ubu bushakashatsi.
Yanasabye kandi ako abanyeshuri b’ababahejwe n’amateka biga mu mashuri y’imyuga bajya baherekezwa bagafashwa kubona ibikoreshokugira ngo ubumenyi bahabwa butazabapfira ubusa. Yasabye imirayngo itegamiye kuri leta guhagurukira rimwe igafasha abahejwe n’amateka.
- Uwihoreye Omar umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya COPORWA, ayoboye ibiganiro
Source:IGIHE.COM