Mu nteko ishinga amategeko Minisitri w’uburezi Prof Silas RWAKABAMBA yagaragarije abadepite ko izingiro ry’ibibazo bihora mu nguzanyo z’abanyeshuri biga Muri kaminuza ari amafaranga make igihugu u Rwanda rufite atajyanye n’umubare w’abanyeshuri. Abadepite bibajije impamvu ibi byari byaragizwe ubwiru n’abayobozi mu nzego z’uburezi kugeza ubwo abanyeshuri batabaza itangazamakuru n’inteko.

Mu itangazamakuru hakunze kumvikana amajwi y’abanyeshuri ba Kaminuza bavuga ko badahabwa amafaranga yo kubatunga nkuko baba barayemerewe. Bamwe bakavuga ko bitewe no gutinda kubona aya mafaranga ndetse n’ibirarane baberewemo; bahagarika kurya ndetse abandi bagahora mu makimbirane n’ababacumbikiye. Uyu mwaka bigeze mu kwezi kwa 12 nta faranga na rimwe ry’uyumwaka riratangwa; bivuze amezi atatu y’ubukererwe.

Ministeri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB bitabye inteko ishingamategeko ku kibazo cy’inguzanyo zemererwa abanyeshuri ntibazibone. Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri REB Louise KARAMAGE avuga ko aya mafaranga REB nayo itinda kuyabona. Yagize ati “Gutinda kw’amafaranga hari impamvu nyinshi zibitera. Iya mbere ni bureaucracy ( usanga liste zica muri institution(ibigo) nyinshi kandi REB idafiteho ububasha.”
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza bagejeje ku badepite ibibazo by’uko bakuwe ku rutonde rw’abahabwa amafaranga yo kubatunga kandi bakennye. Abazemerewe nabo bagataka ko batazibona nkuko bikwiriye. Abadepite bibaza impamvu zituma Ministeri y’uburezi y’uburezi itasobanuriye abanyeshuri impamvu zabyo mbere y’uko bajya mu itangazamakuru.
Abadepite bavuze ko mu rwego rw’uburezi harimo ibibazo by’agatereranzamba kandi bihora bigonga Ministeri na REB. Bibajije ukuntu umwana wemewe ko atabasha kwitunga ashobora kumara amezi 5 adahawe ikimutunga. Bati “ Ubwo se yaba arya iki? Ese ubundi bizakemuka burundu ryari?
Ahawe umwanya ngo asobanure iki kibazo Minitre w’uburezi Prof Silas RWAKABAMBA yavuze ko u Rwanda rudafite amafaranga ahagije ugereranije n’umubare w’abanyeshuri rwemerera kwiga kandi batishoboye. Yagize ati” we have a limited Budget (nta mafaranga ahagije dufite)”
Ministre RWAKABAMBA kandi yanikomye ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB ku guhuzagurika mu guhitamo abagenerwa inguzanyo. RWAKABAMBA yagize ati “uyu mwaka twari dufite abanyeshuri twarabaze azafasha abanyeshuri 5 841 ariko bitewe n’abajuriye barenze 6 000. Ibi byatewe nuko REB yakiriye abandi banyeshuri bari bajuriye yagiye mu birarane birenga Miliyoni 2. Ayo Minisiteri y’imari ntiyayaduha.”
Ministre yakomeje agira ati “ ubwo nazaga mu Rwanda muri 1997 hari abanyeshuri 3 000 bigaga muri Kaminuza leta yishyuriraga buri wese. Bagushyiraga mu Mvaho bagahita bakwishyurira. Ubu dufite abarenga 85 000 bose tugiye kubishyurira nta mafaranga wabona kuri buri wese”.
Amakosa yo mu burezi kandi Ministre yagaraje ko hari n’aterwa no kuba Kaminuza y’u Rwanda ikiri kwiyubaka. Minisiteri y’uburezi yijeje inteko ishinga amategeko ko hari kwiga uburyo ibi bibazo biri mu burezi bitazasubira umwaka utaha.
NIYODUSHIMA Dieudonne/ Aheza.com