Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015 mu Mudugudu wa Muhozi, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo nyuma y’ uko ubuyobozi bw’Umudugudu bufatanyije n’inzego z’umutekano (DASSO) basenyeye umuturage, abaturage bagenzi be bagumutse biyemeza guhangana n’ababasenyeye kugeza aho nabo bari bagiye gusenyera Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu, bashinja ubuyobozi bw’inzego zibanze ruswa ikabaje bigatuma barenganya mugenzi wabo.
Uyu mutegarugori witwa Bamurange Nadia wariraga cyane avuza induru, yadutangarije ko ubwo yari Kimironko akumva baramuhamagaye kuri telefoni ngo naze arebe inzu ye abagize Komite y’Umudugudu bari kuyisenya, ahageze asanga koko bamaze kuyishyira hasi.
Ubwo twahageraga twasanze abaturage benshi mu mihanda bugufi bw’ahari inzu, aho ingabo z’u Rwanda zitabajwe baje guhosha izo mvururu kuko abaturage basaga nk’abariye karugu bahiga Umukuru w’umudugudu, n’uwa Kagali, ari nako bari bamaze kubuzwa gutera amabuye ku nzu y’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu.
Nk’uko ababonye biba twahasanze babidutanagrije, abaturage bamaze kubona iyi nzu isenywe, bavuze ko uyu mudamu ari we wabonewe kuko nkuko babitweretse iyi nzu ikikijwe n’izindi ziri kuzamurwa mu buryo bumwe, we bikavugwa ko yajijijwe ko yanze guha abo bayobozi b’inzego zibanze ruswa igera kubihumbi 400 uteranyije. Ibi bikaba ari byo byahembereye uburakari bw’abaturage.
Ubwo abagize DASSO bahisemo gukuramo akabo karenge, umupolisi wari uhari yashatse kubakangisha imbunda abereka ko ashaka kurasa yakokingaga (to choke), ntibyabakanga bagahitamo kumwegera no kumusingira.
Aba baturage byagaragaraga ko bariye karungu, byabaye ngombwa ko hitabazwa ingabo z’igihugu ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge nawe yari amaze kuhagera bagerageza kwegera abaturage, berekeza aho inzu yasenywe, ari nabwo Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bubakoresha inama y’igitaraganya., nyuma y’umwanya munini ariko abaturage banze gutuza.
N’ubwo wasangaga abaturage bose bemeza ko ibyo byose biri guterwa n’umuyobozi mushya w’Umurenge Nduwayezu Alfred (kuko atarahamara igihe kigeze ku mezi abiri) ndetse bemeza ko bifuza ko harebwa ahandi ajyanwa kuyobora, nyuma yo gukorana inama nabo bagaragaje ko hari uko bari bamuzi atameze aho banamwibwiriye ko bamufataga nk’Igikoko.
Aba abaturage bavugaga ko abayobozi b’Imidugudu iyo baje kugira icyo babasaba gukora babawira ngo gira vuba “Umulasita atariyizira” (izina abo bayobozi b’imidugudu bahaye uw’Umurenge) ku buryo ngo abataramumenya bumvaga ateye ubwoba.
Uyu muyobozi yabasabye gushyiraho umunsi bumva bagahura bakaganira kuri ibyo bibazo ariko abanenga cyane ku kibazo cyo kwihorera bashatse kugaragaza, ababwira ko ikibazo cyose bagira bagishyikiriza inzego zibishinzwe, ariko bakirinda uwo muco wo kwihorera.
- Bamurange Nadia yicaye mu itongo arira
Mu kiganiro twagiranye na Bamurange nyiri ugusenyerwa ubwo twasanga arira cyane, yadutanagarije ko ibi byabanjirijwe n’umuyobozi w’Akagari wamuhamagaye akamubwira ngo bahurire muri Gare ya Kimironko baganire ku by’inzu ye yubatse nta byangombwa afite.
Bamurange ngo yahuye n’uyu Muyobozi ngo nyuma amusaba ko yaba amushakiye amafaranga ya ruswa ibihumbi 50 ariko undi yanga kuyamuha amubwira ko kubera ibikorwa byo kubaka ntayo yabona, akemeza ko hafi ya buri munsi yajyaga amuhamagara agamije kumwaka iyo ruswa, nkuko yabyerekanaga muri telefoni ye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo, Nduwayezu Alfred yadutangarije ko kubera ikibazo cy’uburyo Umujyi uri gukura kandi ari ahantu usanga hakiboneka ibibanza bya make, hari kuboneka ibibazo by’abahaza benshi bashaka gutanguranwa batura mu buryo butemewe n’amategeko nabo bagafatirana babakumira kugira ngo hubahirizwe igishushanyo- mbonera, ari byo bikurura ibi bibazo.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize, ngo nibwo baje baramusenyera ariko bahirika uruhande rumwe rw’inzu, ariko nyuma nawe arongera araruzamura, aribwo ubu bongeraga kuyihirika yose.
Mu gihe Bamurange yiyemerera ko yubatse iyi nzu abizi ko nta byangombwa afite kubera amafaranga ngo yacibwaga agasanga atayafite, ahuza n’abaturanyi be bose bemeza ko hari izindi nzu ndetse zirimo n’izo begeranye bubakiye rimwe kandi nazo zidafite ibyangombwa ariko zo abamusenyeye bakababirinda kuzirebaho.
Kuba Ubuyobozi bw’Imidugudu bwaba buri mu bagira uruhare muri iki gikorwa byagarutsweho n’impande zose aho abaturage bagaragaza ko bakwa ruswa bakemererwa kubaka utayitanze ntiyemererwe. Aha byashimangiwe n’umuyobozi w’Umurenge wagaragaje ko bidashoboka ko inzu yubakwa ikarenda yuzura igasakarwa, igakingwa Umuyobozi w’Umudugudu atabizi.
Bamurange Nadia wasenyewe iyi nzu afite abana babiri n’umugabo, ubusanzwe akaba akodesha mu Murenge wa Kimironko. Inzu ye yasenywe yari imaze gusakarwa no gukingwa, ikaba yari ifite ibyumba bitatu na salo.
Urugi rumwe ndetse n’amabati 36 yari ayisakaye, nyuma yo kuyisenya abakoze iki gikorwa bahise babipakira imodoka babijyana ku Murenge.
- Inzu yose bayishyize hasi
- Amarira yari yose, Bamurange avuga ko yazize kwanga gutanga ruswa
- Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo mu nama yo guhosha abaturage
- Inkuru dukesha Makuruki.com 24/02/2015