Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu mu kagali ka Runyoni hari abaturage ubu bari mukangaratete abandi bahisemo kuba bahunze ingo zabo ngo bazira ko babonywe basoma ibinyamakuru ngo bitegamiye kuri leta.
Ubu ngo abasomye ibyo binyamakuru barimo guhigwa bukware na polisi ndetse ngo abatawe muri yombi bategetswe kuvuga abandi bose baba baraganiriye ku byasomwe muri ibyo binyamakuru!
Aba baturage ngo barazira kuba barasomye ikinyamakuru kitwa Umurabyo ariko abaturage ngo bari kubwirwa ko batemerewe gusoma mwene ibi binyamakuru ndetse ngo ntibemerewe no kubigura.
Biravugwa ko aba bapolisi bahurujwe n’umuyobozi(chairman) wa FPR -Inkotanyi mu murenge wa Kivumu witwa UWIMANA Jean D’Amour ifite numero ya telefone 0788540274
Twagirimana Boniface