Rwanda: Ingwate ya Gen Karenzi Karake yatumye abaturage bashyirwa ku nkeke.

barabasi11-300x200

Aha ni abaturage mu myigaragambyo bashowemo n’ubutegetsi ngo barwanye ubutabera basaba ko Gen Karenzi yarekurwa.

Kirehe: Abatuye akarere ka Kirehe ubu bari mu mazi abira;ubu ngo kubera ko akarere ka Kirehe gashaka kwiyerekana neza i Bwami ubu ngo buri rugo rwategetswe gutanga ibihumbi bitandatu(6000 FRW) ngo yo kuriha ingwate Karake Karenzi yaciwe!

Gusa ngo kubera ko abaturage bari batangiye kwijujuta akarere kahise gategeka abakusanyamakoro(amaturo) kutongera kuvuga ko ari aya karenzi ko ahubwo bajya bavuga ko ari ay’ubutaka! Abakozi bahembwa bo ngo bagomba gutanga kimwe cya cumi (1/1O) cy’umushahara wabo ngo bitaba ibyo bakamburwa akazi ngo kuko uwakabahaye ari nawe ukeneye ayo mafaranga!

Aya marira ntabwo ari i Kirehe gusa, amakuru akomeje kutugeraho nuko ibi bintu ngo biri gukorwa mu gihugu hose cyane cyane abafite akazi bakaba bibasiwe cyane n’abakoresha!Abakozi bari basanzwe bafite imyenda mu mabanki bo ubu ngo byababereye ihurizo rikomeye kuko mu gihe bari batakigera kuri banki kubera kwishyura inguzanyo ubu ngo ibyo ntibyitaweho ayo batanga bagomba gushakisha aho ava batabikora bakabura intama n’ibyuma!

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba abaturage baho nabo inkubiri yo kubanyaga utwabo irakomeje! Ubu buri rugo rwategetswe gutanga amafaranga ibihumbi bine (4000frw) ngo yo gukemura ikibazo cy’ingwate ya Karenzi Karake.

Si ibi gusa ngo kuko bagomba no kongeraho ibihumbi bibiri(2000frw) ngo yo kugura Moto ya Polisi! Hari abaturage benshi batangiye kugira impungenge ko iki kibazo cya Karake kigiye gutuma bahohoterwa n’inzego zibanze na cyane ko umuturage ugaragaje ko aya mafaranga ari menshi ngo ahita yukwa inabi ndetse akabwirwa ko ngo ubwo ari mu banzi b’igihugu!

Biranakekwa ko ba kaboko karerekare bari bwitwikire iki gikorwa kitiriwe Karake maze nabo bagasarura bishyirira mu mifuka yabo na cyane ko ngo aya mafaranga atagira fagitire!

Boniface Twagirimana

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s