Mu kiganiro kihariye yagiranye na IGIHE kuri uyu Gatatu tariki ya 21 Ukwakira, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda, yavuze ko ababazwa cyane n’uburyo abagore bacuruza agataro bahohoterwa, birukankanwa bakanamburwa.
Musenyeri Mbonyintege ahereye ku bagore akunze kubona hafi ye bakora ubu bucuruzi bw’agataro, yavuze ko akunda kubegera akababaza impamvu babikora. Avuga ko babikora kubera ibibazo by’imibereho, baba bashaka amafaranga yo gutunga abana babo.
Ati “Bakimara kumbwira impamvu ibatera gucuruza ku gataro, numva ntabona umuntu ubahungabanya, ahubwo bakwiye kubumva bakabafasha kubona igisubizo cy’ibibazo bafite.”
Yongeraho ati “Naho kumwirukankana no kumukubita si byo bitanga igisubizo. Ibintu bakora ntabwo bizana umwanda ahubwo begereza serivise sosiyete.”
Musenyeri Smaragde asanga inzego zirukana abo bagore zikwiye kubashakira uburyo bwo gukora neza, aho kubahutaza.
Ati “Uriya ubakubita, si nawe ahubwo nawe aba yatumwe, njye nakwifuza ko uwo ubatuma yakwegera abo bagore, akabashyira hamwe, cyangwa bakabakorera akantu keza bazajya bashyiramo ibicuruzwa byabo, bakabyimukana, bakabizengurukana aho bajya hose.”
Akomeza asobanura ko gufasha abo bagore, ari ugufasha abana babyaye, ndetse sosiyete igomba kubafasha kurera abo bana.
Ati “Ntabwo rero nshyigikiye na gato ihohoterwa rikorerwa bariya bagore bacuruza ku dutebo, ahubwo nshyigikiye ko abantu bicara hasi bagashaka igisubizo cy’ibibazo bafite mu kurwanya inzara y’abana babo no gushyikiriza abantu serivise bakeneye, kuko begereza abantu serivise.”
Nubwo Musenyeri Smaragde yakomeje ku kibazo cy’abacururiza ku dutaro mu gihugu, hari imishinga yashyizweho mu rwego rwo gufasha abakora imirimo iciriritse..
Umwe watangijwe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2015, Urubyiruko rusaga ibihumbi umunani rwo mu turere turindwi rwagenewe inkunga yo kubateza imbere ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.5, ikazabafasha kwiteza imbere.
Iyi nkunga yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi baterankunga mpuzamahanga, yagenewe abo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gakenke, Rulindo, Rubavu, Nyabihu na Ngororero, ikazazahabwa urubyiruko rukora imirimo iciriritse irimo nko gucuruza ku gataro, abanyonzi, abacuruza ku mihanda, abakora mu birombe, abayede n’abandi.
Mu mwaka wa 2013 abarenga 2000 bacururiza mu muhanda bahuye n’inzego nkuru z’igihugu baganira ku buryo bakora ubucuruzi bwabo nta muntu ubahutaje, bimwe mu bibazo abenshi muri bo bagiye bagarukaho, ni ukutagira ingwate, kubura igishoro, gukubitwa n’abashinzwe umutekano, kwakwa ruswa, abagore bafungirwa hamwe n’abagabo iyo bafashwe, kwamburwa ibicuruzwa byabo, n’ibindi.
Icyo gihe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzingwa yabasubije agira ati “Ni byo koko ibibazo birahari barabifite, ariko n’ibisubizo birahari, MIGEPROF n’izindi Minisiteri n’Umujyi wa Kigali tugiye gufatanya gushyiraho ingamba zijyanye no kubajijura, abazabishaka bazigishwa imyuga itandukanye, abashaka gukomeza gucuruza nabo bazagirwa inama z’uburyo babikora mu mucyo.”
Ku kibazo kijyanye n’umutekano wabo n’uw’ibicuruzwa byabo bamburwa, Minisitiri Gasinzingwa yavuze ko nta mupolisi utumwa guhohotera abacururiza mu muhanda, ahubwo atumwa kubacungira umutekano, ariko biramutse bigaragaye ko bahohoterwa, inzego zibishinzwe zabyigaho , ariko ikihutirwa ni ukubashakira uburyo bakora ubucuruzi bwabo mu mucyo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yakunze kumvikana mu bitangazamakuru asobanura ko inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zitandukanye mu kubuza aba bajya gucururiza mu mihanda kubikora kuko bitemewe.
Ibarura ryakozwe n’Umujyi wa Kigali muri 2012, ryagaragazaga ko mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hakorera abacuruzi batabyemerewe basaga 6.300.
Abakurikiranira hafi iby’iki kibazo bavuga ko kigoye kubonerwa umuti urambye, kuko abo bacururiza mu mihanda bidashoboka ko bahaguma kuko batwara icyashara abacururiza mu mazu, kandi ari nabo bishyura imisoro.
Richard Dan Iraguha