Impamvu nyamukuru ituma Kagame agiye gutera u Burundi!

paul-kagame-w-troo-umuryango-rwKagame ari gutegura intambara yo gutera i Burundi

Ibimenyetso ni byinshi byerekana ko Kagame agiye gutera Uburundi. Hano i Kigali, inkuru ntigishidikanywaho. Ibyo bigaragarira mu myiteguro inyuranye :

(1). Abasirikari n`insoresore basaga ibihumbi bibiri na magana atanu, bari gutorezwa hano mu Rwanda ;

(2). Muri uyu mugi hamaze gukwira utubari tw`ubwoko bumwe, twiganjemo Abatutsi bavuye i Burundi. Abo bakorera inama zabo muri bene utwo tubari, akenshi bayobowe na bamwe mu ngabo z`u Rwanda ;

(3). Abatutsi b`Abarundi bari hanze, bari gukusanya imisanzu yo kugura intwaro zizakora muri urwo rugamba ;

(4). Intwaro ziri kuva mu Rwanda zigaca muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho Kagame amaze gushinga undi mutwe yise « Alliance de résistants pour la Défense du Congo » (ARDC). Ariko ngo mu by`ukuri, uyu mutwe mushya uri kuvuka muri Congo, utangijwe na Kabarebe, mu murongo wo kurangaza Abanyarwanda n`Abarundi ngo bumve ko muri Congo hari intambara, maze birare. Indi mpamvu y`uyu mutwe wa Kabarebe, ni ugushyigikira mubyara we Hippolite Kanambe (wiyise Joseph Kabila), kuko Abanyecongo batigeze bamwemera. Kabarebe aragira ngo, nihavuka akaduruvayo muri Congo, Kanambe azaburizemo amatora, bityo abe umwami wa Congo

(5). Akaduruvayo n`akavuyo kari i Burundi, yemwe ndetse n`ubwicanyi buri kuba mu Burundi, bihora bifatwamo Abanyarwanda. Twese turibuka uburyo uwitwa majoro Desiré Nyaruhirira aherutse kwirukanwa i Burundi, ubwo bamusanganaga ububiko bw`intwaro iwe mu rugo. Urutonde ni rurerure, ngarukiye aho na mwe mwongereho ibindi. Kuba rero intambara iri hafi, ntibigishidikanywaho. Ikitazwi ni ukumenya niba urwo rugamba Kagame na FPR ye  bazarutsinda.

Ibikekwa cyangwa se byemezwa n`abarebera ibintu inyuma

Bamwe bavuga ko u Burundi bugomba guterwa na Kagame  hamwe na FPR ye, ngo kuko perezida w`u Burundi Nkurunziza, yihambiriye ku butegetsi. Ni nde se washinze Kagame kujya gukemura ibibazo mu bindi bihugu ? Kuri ibi kandi, ngira ngo Kagame nta somo agomba guha u Burundi. Ikibabaje gusa, ni uko ayo mahanga atuma Kagame, (Ababiligi bakorana n`Abanyamerika bakomoka mu Bubiligi) yakamejeje kuri Nkurunziza, ariko Kagame ugeze n`ubwo ahindura itegeko nshinga kugira ngo abe umwami w`u Rwanda, nta cyo bamuvugaho.

Abandi bashakira impamvu mu cyiswe Empire-Hima (Ingoma y`Abahima). Ni ukuvuga ko Abatutsi na babyara babo b`abahima, bashaka kwigarurira akarere kose, guhera muri Etiyopiya, kugeza mu gihugu ngo kizavuka mu Burasira zuba bwa Congo (RDC). Abemeza ibyo, bafatira ku nyandiko zakwirakwijwe ubwo FPR yateraga u Rwanda. Izo nyandiko zavugaga ko benshi mu Batutsi bibumbiye mu cyitwa T.I.P (Tutsi-international-Power). Ibyo bibaye biri no mu mitwe ya bamwe, byaba byubakiye ku bugoryi, kuko mbona n`Abatutsi bari hano mu Rwanda bariho baryana.

Hari n`abavuga ngo Kagame agiye gutera u Burundi, kubera ko perezida Nkurunziza, yanze guha amasoko y`amabuye y`agaciro Canada, Isiraheli na Amerika. Ibyo bihugu bikaba bishaka gukoresha Kagame nk`uko bisanzwe bibigenza, kugira ngo bigere ku nyungu zabyo. Ibi byo ni ukwikinira, kuko iyo ibyo bihugu bishima umurimo wa Kagame, biba byaramurekeye muri Congo.

Ab`intagondwa bo, bemeza ko perezida Nkurunziza ari gutegura jenoside yo kumaraho Abatutsi. Barabisakuza cyane, ndetse bagashyiramo n`amarira, kugira ngo birusheho kumvikana. Nyamara mu bugoryi bwabo buvanze n`ubutindi, bibwira ko abantu batabona ko mu Burundi, kugeza n`uyu munsi, mu nzego zose z`ubutegetsi, Abahutu n`Abatutsi bagaragaramo, hubahirijwe amasezerano ya Arusha. Aha rero niho hari ikibazo nyamukuru, kiri gutuma Kagame ashaka gutera u Burundi.

Dore impamvu y`ukuri

Kagame n`Abatutsi b`intagondwa, bashavuzwa n`intambwe u Burundi bwari bugezeho, mu rwego rw`ubumwe n`ubwiyunge. FPR ikimara gufata ubutegetsi, yakoze ibishoboka byose, yumvisha Abanyarwanda ngo ko ari nta moko aba mu Rwanda. Ibyo byibutsa ko no mu Burundi mu gihe cy`ubutegetsi bw`agatsiko k`Abatutsi bo mu Bururi, bemezaga ko ari nta moko aba mu Burundi. Ibyo icyo kinyoma cyabyaye mu Burundi, twese twarakibonye : kwikubira ubutegetsi, umutungo, igisirikari, n`ubumenyi by`Abatutsi, kugeza ubwo Abahutu basa nk`abiyahura bakishora kuri icyo “gisoda c`ubwoko bumwe”, bakagitsinsura. Ibyo byagaragaye cyane, ubwo Bikomagu na Kagame bari bamaze kwica perezida Ndadaye,wari witorewe n`abaturage. Mu Rwanda naho, aho bigeze nta we utahabona : Ivangura muri byose, rimaze gusumba rimwe ryaranze Afurika y`Epfo. Ibyo biri kuba, mu gihe bamwe mu Batutsi batotezwa n`iyi ngoma mpotozi ya FPR, bagenda bakuramo akabo karenge. Abahutu bo, kubera ko ari nta n`umutungo bakigira, bahindutse “ifu iseye”.

Mu gihe rero Kagame w`umututsi yananiwe kunga n`Abatutsi ubwabo, ashavuzwa no kubona intambwe perezida Nkurunziza w`Umuhutu yari amaze guteza Abarundi. Abarundi bari bamaze imyaka icumi isaga, bubaka ubumwe bwabo, kuko batinyutse ikibazo cy`amoko bakakivuga beruye. Naho Kagame we, nyuma y`imyaka 25, aracyari kubakira politiki ku ijambo ngo “nahagaritse jenoside” ! Ubu, aho Abarundi bari bageze, buri wese yumvaga yisanga mu gihugu cye. Ku muntu rero nka Kagame n`agaco ke bamunzwe n`irondakoko, ntibashobora kwihanganira iyo “succès” ya Nkurunziza w`Umuhutu. Nibutse ko Kagame n`agatsiko cye k`abahezanguni, bumvisha amahanga yose ko, Abahutu ari nta cyo bashoboye na kimwe, uretse “gukorera Abatutsi jenoside”.

Abarundi barasabwa kuba maso, bakirinda ikintu cyose cyatuma Kagame abona urwitwazo yuririraho, kugira ngo atere igihugu cyabo ku mugaragaro. Wenda azagumya gucengera i Burundi, ariko ayo mayeri Abarundi barayazi, kandi imitego myinshi bagenda bayitegura. Ikibabaza Kagame, ni aho Abarundi bageze mu bumwe n`ubwiyunge, ku buryo na bamwe mu bacuti be b`abazungu, bamubwiraga ngo arebere ku Burundi, yemerere Abanyarwanda baganire ku kibazo cy`irondakoko. Abanyarwanda twese tuzi ko Kagame ari umunyeshyari rikabije, ku buryo atihanganira ko hagira undi muntu uvugwaho icyiza. Banyarwanda muve hasi twirukane sekibi, namwe Barundi mube maso.

Byiringiro Aminadabu, Bukavu, RDC.      

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s