Habyarimana ni we wazanye umuganda.

Tariki ya 02 Gashyantare wari umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza umuganda. Uyu munsi watangijwe na Perezida Yuvenali Habyarimana tariki ya 02 Gashyantare 1974. Icyo gihe yafashe isuka ajya imbere y’abasirikare ati: “nimuze dutange umuganda wo kubaka u Rwanda”. Bose berekeje mu gishanga cya Nyarugunga maze barahinga karahava. Ntihavugwa byinshi ku mbuto zahatewe ariko icyo gikorwa cyahise kiba intangiriro yo gukorera hamwe mu ma serire yose na segiteri, mu bigo bya leta na za minisiteri, bose bagiraga umunsi wo gutanga umuganda.
Ubusanzwe umuganda bisobanura igiti bashinga bubaka inzu. Ni ho bavuga “imiganda y’inzu”. Ibi birasobanura esprit Habyarimana yari afite awutangiza.

Yari umugabo w’ibigango, akerekera abasirikare uko babigenza


Byaje gukomeza abahinzi-borozi n’abadafite imirimo bagatanga umuganda kuwa kabiri wa buri cyumweru, abakozi ba Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo bakawukora kuwa gatandatu. Nyuma y’umuganda habagaho igikorwa cyo kwidagadura cyizwi ku izina rya “animation”, abantu bakabyina bagasusuruka. Ku bakozi bo akenshi iyo bavaga mu muganda bahitiraga mu kabari, bakanywa ka Primus cg Mutzig imaze kuza. Habagaho ubusabane ku buryo nta wifuzaga kubahura. Washoboraga gusanga imbere ya 《Bar》 hari amasuka n’imihoro bivanywe mu muganda, abarimo imbere bambaye bottes ziriho icyondo. Imihoro ntiyari iyo gukora jenoside nk’uko bamwe bayiharabika.


Mu gihe FPR yateraga u Rwanda yakwirakwije propaganda yo kwangisha abantu ibikorwa bya Leta harimo n’umuganda ( hamwe n’umusanzu n’umusoro bavugaga ko ari byo byubatse Rebero). FPR yafatanyije n’amashyaka ataravugaga rumwe na MRND ya Habyarimana, bavugaga ko umuganda ari uburetwa nouvelle formule. Muri icyo gihe abantu biraye mu materasi yakozwe n’umuganda bararimbagura ntiwareba! Ngo barahima Habyarimana!


FPR imaze kugera ku butegetsi, yabanje kugira isoni z’uko izagarura umuganda. Icyo gihe imvura yaragwaga igatwara ubutaka inkangu ntiwareba kubera ya materasi yatengaguwe n’inkubiri y’amashyaka.
Nyuma FPR yaje kugarura umuganda ivuga ko ari yo iwuhimbye. N’uyu munsi abakiri batoya bazi ko umuganda bawukesha Pahulo Kagame. N’abazungu batari bakeya ntibazi ko umuganda watangijwe na Habyarimana Yuvenali.

Paul Kagame na we yafashe igikorwa cy’umuganda nk’igifitiye igihugu akamaro. Aha aritegereza uko abaturage babigenza.


Umunsi mwiza w’umuganda kuri buri wese ukunda u Rwanda.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s